RFL
Kigali

Chicago-Perezida Kagame yitabiriye imurikwa rya filime mbarankuru agaragaramo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/04/2018 13:19
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika filime mbarankuru 'Rwanda the Royal tour', igaragaza ibyiza nyaburanga mu bukerarugendo bwo mu Rwanda n’iterambere agaragaramo. Iyi filime yamurikiwe i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



'Rwanda the Royal tour' ni filime mbarankuru ivuga ku byiza nyaburanga by’u Rwanda birimo amapariki, inyubako,ibikorwa by’umuco ndetse n’ahandi hantu hakurura ba mukerarugendo mu Rwanda. Ni filime imara iminota 60 yafashwe mu mwaka ushize wa 2017 muri Nzeli mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Perezida Kagame muri pariki ya Nyungwe

Muri iyi filime Rwanda the Royal tour Perezida Kagame agaragara ahantu hatandukanye nyaburanga mu Rwanda nko muri Parike ya Nyungwe, mu Birunga, mu Kiyaga cya Kivu, muri Parike y’Akagera ndetse n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’umunyamakuru Peter Greenberg.

Rwanda the Royar Tour yamuritswe bwa mbere kuri uyu wa mbere

Uko byari byifashe hamurikwa iyi filime

Peter Greenberg wakoreye iyi filime mu Rwanda ni umunyamakuru w’Umunyamerika w’inararibonye mu gukorana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter umunyamakuru Peter Greenberg,yagize ati “Iyi ni filime mbarankuru ku bukerarugendo nkorana n’abakuru b’ibihugu ni iya 8,ariko muri izo zose Perezida Kagame yambereye umuyobozi (tour guide) udasanzwe mu cyumweru namaze mu Rwanda."

Image result

Umunyamakuru Peter Greenberg

Nubwo iyi filime Rwanda the Royal tour yamuritswe ku mugaragaro ariko izerekanwa bwa mbere  taliki ya 26 Mata uyu mwaka wa 2018 ,inyujijwe kuri televiziyo PBS yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Usibye umukuru w’igihugu Paul Kagame witabiriye iri murikwa rya filimi mbarankuru Rwanda the Royal tour ,bamwe mu bana be ndetse n’abayobozi batandukanye barimo ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana ,ndetse na Claire Akamanzi umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere bitabiriye uyu muhango nabo.Aba bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko bishimiye iyi filime babinyujije ku nkuta zabo za twitter.

Amwe mu mashusho ya Perezida Kagame agaragara muri iyi filime

REBA HANO INCAMAKE Y'IYI FILIME 'RWANDA THE ROYAL TOUR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND