RFL
Kigali

Ifoto y’umubyeyi w’umusirikare wa RPF ugaragara mu Ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside ni iya nyirasenge wa Miss Jolly Mutesi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/07/2018 19:00
3


Tariki 4 Nyakanga buri mwaka mu Rwanda hizihizwa umunsi mukuru wo Kwibohora, kuri iyi nshuro ya 24 hizihizwa uyu munsi, imwe mu nkuru ziri kuvugwa cyane ni iy’umubyeyi ugaragara mu ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iri ku Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda ateruye umwana. Byamaze kumenyekana ko uyu mubyeyi ari nyirasenge wa Miss Jolly.



Nk'uko tubikesha KT Press tariki 13 Ukuboza 2017 ubwo Perezida Kagame yasuraga Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yafashe akanya k’amasegonda atari make yitegereza umubyeyi wahoze ari mu ngabo za RPF mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byatumye ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kijya gusura uyu mubyeyi nyuma yo kumenya ko akiriho ndetse bakanamusura.

Rtd Capt. Daphrose Intaramirwa aganira n’iki kinyamakuru yatangaje ko iyi foto ari iye koko ayibuka avuga ko yafatiwe i Byumba kuri Hotel Urumuri. Yagize ati “Ni igihe cy’Urugamba rwo Kwibohoza tubohora igihugu, Inkotanyi uko zagendaga zirokora abantu zarokoragamo n'abana bato, njye rero naje gusubira inyuma bankura ku rugamba akaba ari njye ushinzwe kubitaho n'ubwo hari abandi twakoranaga ariko ni njye wari ubakuriye.”

DaphroseRtd  Capt. Daphrose Intaramirwa ubu aracyariho 

Uyu mubyeyi witwa Rtd Capt. Daphrose Intaramirwa yatangaje ko iyi foto bayimufashe abizi cyane ko bayimufashe ubwo umunyamakuru w’umunyamahanga yasangaga ateruye uyu mwana. Uyu mubyeyi avuga ko abana yari ashinzwe ubusanzwe bageraga ku ijana harimo abari kuri Hotel Urumuri ndetse n'abandi bari i Kageyo.

Yatangaje ko iyi foto yayibonye bwa mbere ubwo yayohererezwaga n'abantu ubwo Perezida Kagame yari yatashye iyi Ngoro. Bamwe banavuze ko uyu mubyeyi ashobora kuba yarapfuye icyakora aya makuru avanwaho kuko benshi bamenye ko akiriho kandi ari muzima. Uyu mubyeyi yatangaje ko yinjiye ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko yari afite amatsiko yo kumenya igihugu bitewe n’amakuru anyuranye yagendaga yumva arimo amacakubiri n’ibindi bibi byaberaga mu gihugu cy'u Rwanda.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo kubohora igihugu abana bagera ku ijana yitagaho babayeho neza ndetse bajya banaganira mu ma groupe ya Whatsapp ariko ku bwe ngo aracyafite intego yo kubahuza ngo bamenyane cyane ko nk'uko twabivuze haruguru hari bamwe bari kuri Hotel Urumuri n'abandi bari i Kageyo kandi bose ari we ushinzwe ibikorwa byo kubitaho.

DaphroseUbwo Perezida Kagame yitegerezaga  ifoto ya Rtd  Capt. Daphrose Intaramirwa

Uyu mubyeyi yifuza kuramukanya na Perezida Kagame nyuma y’imyaka 24

Rtd Capt. Daphrose Intaramirwa yatangaje ko ubwo yabonaga iyi foto akabona Perezida Kagame amwitegereza yumvishe mu by’ukuri Perezida Kagame yakabaye areba nyiri ifoto aho kureba ifoto gusa. Yagize ati” Naravuze nti arareba ifoto ariko ntarora nyirayo iyo aba ari njye areba nyiri izina byari kunezeza kurushaho, ariko ubwo yabonye ifoto nyirayo wenda nawe azamubona nuko agira imirimo myinshi cyane ariko iherezo azambona nanjye kuko muheruka cyera iyo mubona mubonera kure nkamubona mu birori nkamubona kuri Televiziyo ariko niyo namukora mu ntoki navuga nti Imana ishimwe kuko kuva intambara yarangira ntabwo ndabonana nawe ngo mubwire nti Afande uraho cyangwa nawe ngo ambaze ati uracyabaho.”

Umwana yari ateruye yaje kwitaba Imana

Ubwo yaganiraga na Kt Press uyu mubyeyi yabajijwe niba uyu mwana yari ateruye akibaho, atangaza ko umwana yaje kurwara akicwa n’indwara, icyakora ahamya ko Ise ari we wari waramutwaye nyuma y'uko igihugu gifashwe akamutwara. Uyu mwana ndetse na se bombi barapfuye.

MISS JOLLYMiss Mutesi Jolly yahamije ko ari umwisengeneza wa Rtd  Capt. Daphrose Intaramirwa

Nyuma yo kubona uyu mubyeyi Inyarwanda.com yifuje kumenya by’ukuri niba hari isano afitanye na Miss Mutesi Jolly nk'uko byakunze guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga maze mu kiganiro kigufi twagiranye na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly aduhamiriza ko aya makuru koko ari impamo ko uyu ari nyirasenge uwo we yise ‘Inkotanyi cyane’. Mutesi Jolly yagize ati” Bon nta byinshi ndi bumuvugeho ariko ni byo nk'uko wari ubimbajije ni Masenge Inkotanyi cyane ariko rwose munyemerere simuvugeho byinshi.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kodo5 years ago
    Uyu mwana Ava mu muryango usobanutse
  • Ruzibiza5 years ago
    Kabisa biragaragara nta wabihakana .they have a lot in common.iyo urebye ukuntu jolie ashize amanga ubona ko ari Ibya gitore
  • Musa wague5 years ago
    Arko c uyu ntawe batagira icyo bapfana?! Hhhhh buriwese itangazamakuru rivuze baba bafite icyo bapfana!!!!??? Come on guys





Inyarwanda BACKGROUND