RFL
Kigali

Burera: Senderi Hit yaririmbye indirimbo 25 mu muhango wo gutangiza ivuriro ryaruhuye abivurizaga Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/07/2018 17:08
0


Mu karere ka Burera mu Murenge wa Bungwe Akagari ka Mudugali habereye umuhango wo gutangiza ivuriro ‘Health Post’ rizaruhura abaturage bajyaga kwivuriza mu gihugu cya Uganda. Umuhanzi Senderi yaririmbye muri uyu muhango hishimirwa ibyiza abaturage begerejwe.



Iki gikorwa cy’umuganda wo gutangiza kubaka “Health Post” ya Mudugali cyabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2018 gihuriza hamwe abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye kugeza ku Ntara y’Amajyarugu. Iyo uri Murenge wa Bungwe haba habura ibirometero bibiri ukinjira muri Uganda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Cyrique Harerimana, Ushinzwe Iterambere ry’Abaturage ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney bifanije n’abaturage b’Umurenge wa Bungwe mu karere ka Burera muri iki gikorwa cyo kubaka ivuriro ryitezweho kuruhura abaturage bajyaga bakora urugendo bajya kwivuriza muri Uganda.

Gatabazi

Iki gikorwa cyahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye kugeza ku Ntara

Senderi International Hit yabwiye Inyarwanda.com ko yaharirimbiye ku busabe bw’abaturage babwiye abayobozi ko mu kwishimira iki gikorwa cyo kubakirwa ivuriro ryiza bagejejweho bazasangira n’uyu muhanzi ibyishimo. Yavuze ko yakiriwe mu buryo budasanzwe, ngo byamweretse ko agomba gukora cyane.

Yavuze ko yabaririmbiye indirimbo 25, ngo bose bari mu mwuka. Ati “Uhereye ku ndirimbo 25 nabaririmbiye bari mu mwuka. Guhera kuri ‘Twaribohoye’, ‘Nzabivuga’, ‘Convention’,’Icyumvirizo’, ‘Iyo Twicaranye’, ‘Tekana’.” Ngo izi ndirimbo zabagezeho kuburyo “bazirya mu biryo bya buri munsi.”

yariri

muri uyu muhango

gatabazi

yaririmbye

Senderi yaririmbye muri uyu muhango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND