RFL
Kigali

BUGESERA: Ikigo “Gasore Serge Foundation” cyatangije amarushanwa yo gushaka abana bafite impano mu mikino ngorora mubiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/10/2018 12:46
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018 nibwo ikigo “Gasore Serge Foundation” cyatangije ku mugaragaro gahunda ngaruka kwezi y’amarushanwa azajya yitabirwa n’abana bakiri bato muri gahunda yo gutoranyamo abafite impano mu mukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru.



Ni amarushanwa yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 akazaba ashyirwaho akadomo muri Gicurasi 2019, akaba yitabirwa n’abana bari munsi y’imyaka 13 ariko bakaba batanarengeje imyaka 19.

Iri rushanwa ngaruka kwezi rizajya ribera mu mirenge ibiri (Ntarama na Nyamata) muri gahunda yo kurwanya ibiyobya bwenge mu rubyiruko, kurwanya inda zitateguwe  cyo kimwe na ruswa.

Ku nshuro ya mbere, hitabiriye abana 253 bari mu byiciro by’imyaka bitandukanye yaba abahungu n’abakobwa. Aba bose bahagaurukiraga ku kigo cya “Gasore Serge Foundation” n’ubundi bakaza kuhagaruka bahasoreza nyuma yo gukora ibilometero bitatu (3 Km). Abahize abandi bahembwe ibyiganjemo ibikoresho by’ishuri.

Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation" ari kumwe n'abana batsinze

Gasore Serge washinze akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation" ari kumwe n'abana batsinze

Mu cyiciro cy’abana (Abakobwa) bari mu kigero cy’imyaka 16-19, Nyirabageni Emerance w’imyaka 18 yahize abandi  mu gihe Mutabazi Hussein w’imyaka 16 yaje ari imbere mu bahungu bari muri iki kigero.

Mu cyiciro cy’abana bari mu cyigero cy’imyaka 13-15, Mediatrice Mudahogora yahize abandi bakobwa ku myaka 12 aba uwa mbere mu gihe mu bahungu bari muri iki kigero uwa mbere yabaye David Hagenimana w’imyaka 13.

Gasore Serge washinze akaba ari n’umuyobozi w’ikigo “Gasore Serge Foundation” avuga ko igikorwa cyagenze neza kurusha uko babiteganyaga kuko ngo bari biteze abana ijana (100) ariko ngo babonye 253.

Iri rushanwa rizajya riba buri kwezi guhera muri uku Kwakira 2018 ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere kuzageza muri Gicurasi 2019 ubwo rizaba rikinwa mbere yuko hazaba haba 20 Km de Bugesera 2019.

“Iki ni igikorwa dukoze kizajya kiba buri kwezi kuzageza muri Gicurasi 2019 bihita bitujyana muri 20 Km de Bugesera izaba muri Kamena 2019. Iki gikorwa rero cyagenze neza cyane kuko twagize ubwitabire bwiza, twari twiteze abana ijana ariko twakiriye 253 bari mu myaka 13 kugeza kuri 19.Twishimye cyane kuko nubwo tuba tutabiteguye ku rwego rw’ibihembo byo hejuru, abana baje kandi bifasha abana kugenda babvumbura impano bafite”. Gasore.

Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation"

Gasore Serge washizne akaba anayobora ikigo "Gasore Serge Foundation"

Mu itangwa ry'ibihembo nyuma y'irushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere

Mu itangwa ry'ibihembo nyuma y'irushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere

Muri buri cyiciro hahembwe batandatu ba mbere

Muri buri cyiciro hahembwe batandatu ba mbere

Aho batangiriye ni naho baje gusoreza

bugesera FC

Aho batangiriye ni naho baje gusoreza

bugesera FC

Abana 253 nibo bitabiriye

Abana 253 nibo bitabiriye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND