RFL
Kigali

Bonhomme yakoze igitaramo cy'amateka 'Inkotanyi Ni Ubuzima' ashimira ingabo zahagaritse Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/07/2018 21:09
0


Tariki 3 Nyakanga 2018 muri Camp Kigali ahamenyerewe mu habera ibitaramo bitandukanye mu mujyi wa Kigali, habereye igitaramo cy’amateka cy’umuhanzi Bonhomme umaze kubaka izina kubera indirimbo aririmba z’icyunamo. Yashimiye ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.



Bonhomme ukunzwe n’ingeri zose z’abantu baba abana, urubyiruko, abakuze n’abasheshe akanguhe, ni nako izo ngeri zose zari zitabiriye igitaramo cye. Iki gitaramo Bonhomme yacyise ‘Inkotanyi Ni Ubuzima’ cyari kigamije gushimira cyane Ingabo za FPR Inkotanyi ku butwari budasanzwe zagize zikarwana urugamba rukomeye rwo kubohora igihugu ndetse zikitanga cyane bidasanzwe zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abantu benshi bitabiriye iki gitaramo batekerezaga ko Bonhomme agiye kuririmba za ndirimbo ze zo kwibuka, ariko yatunguye abari bariyo bose kuko nta ndirimbo n’imwe yo kwibuka yaririmbye, yibanze cyane ku gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bonhomme

Iki gitaramo cyaritabiriwe cyane

Iki gitaramo cyaritabiriwe bikomeye na cyane kwinjira byari Ubuntu. Ihema ryabereyemo ryari ryakubise ryuzuye. Umuhanzi wabanje ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ‘My Hero’ yahimbiye se waguye ku rugamba mu 1990 aho avuga ko iyo se aba akiriho ataba yarabonye igihugu. Maji Maji nawe yasusurukije abari muri iki gitaramo maze Bonhomme aza akora ibirenze, mu myenda myiza cyane yisanishaga n’iya Mukotanyi, yakirijwe amashyi n’urusaku rwiza bitangaje maze anyura ataramira abari aho bose karahava.

Bonhomme

Uyu musore yabanje kuririmba 'My Hero' yahimbiye papa we

Bonhomme

Bonhomme yaje ku rubyiniro yambaye imyenda igaragara neza yenda kumera nka Mukotanyi

Yaririmbye ashimira cyane ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, akajya anyuzamo akibutsa abantu aho bari bari muri kirya gihe, maze bigashimangirwa cyane ko iyo Inkotanyi zitinda kuza gato ubwoko bw’abatutsi buba bwarazimye burundu. Mu ndirimbo ye ‘Inkotanyi Ni Ubuzima’ ari nayo yitiriye iki gitaramo avugamo aya magambo “Uyu munsi si ndi buririmbe ‘Ijambo rya Nyuma’, ahubwo ndaririmba Ijambo rya Mbere Inkotanyi zakubwiye. Barakubwiye ngo ‘Humura Ntugipfuye! Tuzakurinda! Abandi bari he? Tuzakuvura! Wirira wasubiye mu buzima!... Iryo jambo uvugira mu mutima, ni ryo shimwe ry’iki gitaramo, ni igihango dufitanye n’INKOTANYI cyane…”

Bamwe mu bandi bahanzi bafashije Bonhomme gususurutsa abari muri iki gitaramo, harimo Maji Maji, Senderi International Hit ukunzwe cyane n’abatari bake ndetse banabimugaragarije muri iki giaramo aho kuri uyu mugoroba yari afite agakoryo k’ijambo ‘Sawa Sawa Sawa’ akajya aririmba ajyana n’abantu, hari kandi Sergeant Majo Robert wishimiwe cyane ndetse na Bonhomme ubwe. Na nyuma y’igitaramo wabonaga abantu batarashaka gutaha.

Bonhomme

Bonhomme

Bonhomme yanyuzagamo akibutsa abantu aho bari bari mu 1994 bakamwikirizanya amashyi menshi

Yakurikijeho indirimbo yakunzwe n’abari aho bose yayise, ‘Ya Mbunda y’Inkotanyi’ itangirana n’urusaku rw’amasasu rwanejeje benshi kuko byabibukije bya bihe barokowe barimo. Nyuma yayo yaririmbye ‘Urugamba rwo Guhagarika Jenoside’ n’izindi. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com Bonhomme yadutangarije icyamuteye gutegura igitaramo nk’iki kandi amenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka agira ati:

Bitewe n’izo ndirimbo menyereweho zo kwibuka, nifuje ko twava mu cyunamo twishimira kwibohora kuko byose ni inkotanyi zabikoze, zaraturokoye. Ubuhamya bwose njya numva aho nagiye kwibuka, busoza bose bavuga ngo ‘Ni uko mbona INKOTANYI’ ziraje!’ Inkotanyi ni ubuzima ku bacitse ku icumu bose. Iyi Album buri wese azayisangamo, ari uriho n’uzabaho. Ndashima cyane abaturokoye. Inkotanyi, ni bo batumye abantu barokoka, nishimiye igitaramo cyanjye cyagenze neza cyane byandenze.

 Bonhomme

Bonhomme 

Yashimiye cyane abamufashije gutegura iki gitaramo ahamya ko cyagenze neza cyane

Ubutumwa yageneye abanyarwanda ku munsi wo Kwibohora, ni uko abanyarwanda bose bashyigikira gahunda z’inkotanyi cyane, akaba umwe muri byose. Iyi Album iriho indirimbo 6 vuba azatangaza uburyo bwo kuyibona. Ahantu henshi agiye kwibukira bamwita umwana waho, gusa yatangarije INYARWANDA ko iwabo kavukire ari mu Karere ka Ruhango aho bita Amayaga muri Mbuye.

Aterwa ishema no kuba hose bamwita umwana waho kuko nabyo ubwabyo avuga ko ari ukwibohora n’amahoro mu Rwanda. Yahamije ko nta gihombo yagize ku kuba igitaramo cye kwinjira byari Ubuntu, kuri we ibyari kumubera igihombo byari ukubura abantu. Bishobotse, iki gikorwa kuri Bonhomme cyaba ngarukamwaka kandi afashijwe n’abamufasha gutegura iki gitaramo, no mu zindi ntara z’igihugu yifuza kuzagerayo.

Bonhomme

Bonhomme

Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda 'AMASHAMI' bateruye Bonhomme bamushyira ibicu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yashimiye cyane Bonhomme ku gitekerezo cyiza cyane yagize ndetse akanagishyira mu bikorwa. Yanashimiye cyane abandi bahanzi baje kumushyigikira.

Bonhomme

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yashimiye cyane Bonhomme ku gikorwa nk'iki

Bonhomme

Bonhomme

Bonhomme

ANDI MAFOTO:

Bonhomme

Bonhomme

Abagize umuryango w'Imena 

Bonhomme

Bonhomme

Charles yari yagize isabukuru bamuha impano ya CD iriho Album ya Bonhomme 'Inkotanyi Ni Ubuzima' 

Bonhomme

Bonhomme

Aba basore barapfukamaga bakavuga ngo 'Ariko Mana Inkotanyi!'

Bonhomme

Bonhomme

Bonhomme

Bonhomme

AMAFOTO:Muvandimwe Jean Damascene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND