RFL
Kigali

Bizabavaho Kadende watekaga muri Resitora i Nyamasheke ni we wegukanye imodoka muri Airtel Tunga-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/12/2017 19:48
0


Kuri uyu wa Kane tariki 14/12/2017 ni bwo ku cyicaro cya Airtel i Remera hatanzwe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 20 z’amanyarwanda yatsindiwe n’umusore witwa Bizabavaho Kadende wari usanzwe ateka muri resitora ahitwa mu Kirambo i Nyamasheke.



Ubwo iyi modoka yari yegereje gushyikirizwa nyirayo, abantu benshi bari baje n’amatsiko menshi kureba uwo munyamahirwe wayitsindiye. Umuyobozi wa Airtel Rwanda ni we washyikirije Kadende imodoka ye ndetse n’ibyangombwa byayo byose bituma yemererwa guhita ijya mu muhanda. Uyu munyamahirwe wayitsindiye yahawe ijambo avuga uburyo yishimiye kuba ateye indi ntambwe mu buzima bwe.

Kadende ashyikirizwa imodoka ye

“Ndashimira Airtel kuri aya mahirwe, ndishimye cyane kuba ntsindiye iyi modoka, mu ndoto zanjye numvaga ko nzaba umutunzi none birangiye mbonye imodoka. Iyi modoka ndateganya kujya nyitemberamo n’umuryango wanjye” Aya ni amagambo ya Kadende wegukanye igihembo gikuru cyari muri poromosiyo ya Airtel Tunga, dore ko mbere y’iyi modoka hari hatanzwe moto 12 buri yose ifite agaciro ka 1,500,000 Rwf.

Imodoka yayihawe iri kumwe n'ibyangombwa byayo

Munganyinka Liliane, umukozi mu ishami rishinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda yatangaje ko iyi poromosiyo Airtel yari yayizanye igamije kugira urwego ikuraho umunyarwanda imushyira ku rundi. Yagize ati “Nk’ubu urabona ko uyu mwana w’umuhungu yari asanzwe akora muri resitora ariko kuba atsindiye iyi modoka hari icyo bigiye guhindura ku buzima bwe”

Kadende na Liliane

Kadende yatangaje ko yatangiye gukina poromosiyo ya Tunga igitangira akajya akora mu mafaranga yazigamaga aho yakoraga muri resitora kugeza ubwo agwije amanota yamugejeje ku gutsindira imodoka.

Kadende avuga ibyishimo atewe no kuba yatsindiye Toyota Avanza ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 20

Kadende yisohokera muri Airtel n'imodoka ye

Nguwo arembera

Amafoto: Ashimwe Shane Constantin/ Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND