RFL
Kigali

BE FORWARD yatangije mu Rwanda uburyo buhendutse kandi bwihuse bwo kugura imodoka mu Buyapani

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2018 16:11
3


Be Forward kompanyi y’Abayapani icuruza imodoka kuri interineti imaze kuba ubukombe ku isi hose, kuri ubu yamaze gutangizwa mu Rwanda aho izaniye igisubizo abantu bose bari bafite inzozi zo gutunga imodoka.



Abari bafite inzozi zo gutunga imodoka zabo bwite, kuri ubu ntibikiri inzozi dore ko bagiye kuzikabya binyuze muri Be Forward Rwanda. Tariki 9/09/2018 ni bwo Be Forward yatangijwe mu Rwanda. Kugeza ubu imaze gufasha abatari bacye kugura imodoka zabo, zikabageraho zivuye mu Buyapani. Irakoze Sonia Fidelite ushinzwe ubucuruzi muri Be Forward Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko bafasha abantu kubagurira imodoka, aho babafasha guhitamo byihuse imodoka bashaka bijyanye n’uko umufuka wabo uhagaze. Bafasha umukiriya kandi ku bijyanye n’uburyo bwo kwishyura.

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KU MAHIRWE BE FORWARD RWANDA IKUZANIYE

Irakoze Sonia Fidelite yadusobanuriye ko iyo ugeze muri Be Forward Rwanda, bakubaza ubwoko bw'imodoka ushaka kugura, ubundi bakakubwira uburyo bubiri bwo kwishyura nk’uko biri muri kontaro bagirana n’abakiriya babagana. Uburyo bwa mbere baguhitishamo ni ukwiyishyurira kuri Banki igiciro cy’imodoka ushaka kugura, umukiriya akaba ari we wikorera ‘Transfer’. Uburyo bwa kabiri baguhitishamo ni ugutanga ikiguzi cy’imodoka ushaka kugura muri Be Forward Rwanda, bakaba ari bo bagukorera ‘Transfer’ (kukwishyurira kuri banki).

Be Forward Rwanda

Bamwe mu bakozi ba Be Forward Rwanda

Irakoze Sonia Fidelite yavuze ko Be Forward Rwanda bakira abantu bose, yaba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.  Icyo umukiriya asabwa ni ukuba afite amafaranga yo kugura imodoka ashaka. Ikindi asabwa ni ukubahiriza amasaha yo kwishyura (48h) kuko iyo urengeje aya masaha angana n’iminsi ibiri, imodoka wari washimye irongera igasubizwa ku isoko, bityo abandi bakaba bayigutwara.

Inyungu zo gukorana na Be Forward Rwanda

Inyungu ziri mu gukorana na Be Forward Rwanda ni uko iyo ugize ikibazo, ubona aho ubariza bakagufasha kugikemura mu maguru mashya. Ibi bitandukanye n’uko wowe ubwawe wakwigurira imodoka kuri interineti udakoranye na kompanyi izwi kandi ibifiteye uburenganzira, kuko iyo wiyemeje kuyigurira, hakabamo ikibazo, ubihomberamo ukabura epfo na ruguru. Be Forward rero yaje gukemura iki kibazo mu Rwanda.

Indi nyungu ni uko igiciro umukiriya abona ku rubuga rwa interineti rwa Be Forward atari cyo giciro baguheraho imodoka ahubwo barakugabanyiriza rwose. Ikindi ni uko mu gihe watumije imodoka mu Buyapani ushobora no gutumiza ibindi bikoresho binyuranye birimo; Firigo, terefone, Spare Parts, Photocopieuse etc. Akarusho ni uko izi serivisi zose baziguhera ubuntu.

Be Forward Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya MIC muri etaje ya kabiri muri nimero 25 (MIC Building F2-25). Ku bundi busobanuro ushobora kubandikira kuri iyi Email ikurikira; beforwardrwanda1@gmail.com Ushobora no kubahamagara kuri iyi nimero ya terefone ikurikira; 0788305631. Ku bantu bashaka gukabya inzozi zabo bakigurira imodoka bashaka, mushobora gusura urubuga rwa Be Forward rucururizwaho imodoka. Urwo rubuga ni; www.beforward.jp

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KU MAHIRWE BE FORWARD RWANDA IKUZANIYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Josue4 years ago
    Muraho? Mutubwire Ibijyanye Na Tombora Iri Muri Beforward
  • Dr Mutabazi Isaie4 years ago
    Mwadusobanurira uburyo umuntu yagura imodoka muri Be forward? Murakozw
  • bigugu4 years ago
    Nibyiza uburyo mwatuzaniye bwogutumiza imondoka mu mahanga ndukoresheje ,urubuga rwanyu ariko fite akabazo kamatsiko girango mumperezeho ubusobanuro . Ese ibiciro tubona mubamwanduhaye biba birimo ni misoro yose ? kugirango uwatumije imondoka bibaye byiza mwajya mu mubwira ayingura mukamubwira na yimisoro kugirango we abone imondoka byose byararagiye niba bushoboka mwatubwira byose birimo umuntu azagufata imondoka yambaye byose? Bishobotse mwampereza igisubizo kuriyo email.biguguboringocepac1@gmail.com Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND