Sosiyete BBOXX, itanga ibikoresho bikoreshwa n' imirasire y'izuba, yamuritse inzu y’icyitegererezo itanga ishusho y’uko urugo rw’umunyarwanda rukwiye kuba rumeze mu bihe bizaza nk’inkingi Leta y’u Rwanda yegamiye mu kuzamura imibereho y’abatuye igihugu.
Iki gikorwa cyo kumurika iyi nzu cyabaye ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 08 Ugushyingo 2019 cyitabirwa n’abayabozi mu nzego zitandukanye, abakozi ba BBOXX ndetse n’abashoramari bakomoko mu bihugu bitandukanye bambariye gushyigikira iterambere ry'umuturage wo mu cyaro
Iyi inzu yubatse mu karere ka Bugesera i Ntarama mu Ntara y’Uburasirazuba. Yubakishije igitaka cyavanzwe n’umucanga byagiye bitsindagirwa kugeza inzu yuzuye. Yatwaye amezi ari hagati y’ane na tanu kugira ngo yuzure. Ifite ibikoresho nyenerwa mu buzima bwa buri munsi; amashanyarazi aturuka ku mirasire, gazi (Gas) yo gucanisha, 'Bio gas', ubwiherero n’ibindi byinshi bituma iyi nzu ihagaze miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8,000,000Frw).
Uwizeye Jean Ushinzwe Ubucuruzi muri BBOXX yavuze ko iyi nzu y’icyitegererezo mu myaka iri imbere bazayimurika Leta y’u Rwanda. Ngo yubatswe muri gahunda y’imyaka itanu. Yavuze ko hari gahunda y’uko bashobora gukorana n’abaturage bakajya bishyura iyi nzu mu buryo buborohoye. Yagize ati:
Mu byo ducuruza ntabwo ari imirasire y’izuba gusa, turimo turashaka no gucuruza ‘gas’. Turashaka gufasha abakiriya bacu kujya bakoresha ‘gas’, bakoreshe n’umurasire w’izuba, akoresheje ‘bios gas’ n’ibindi hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Yasobanuye ko miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda asabwa kuri iyi nzu ari uko umuturage ahabwa inzu yujuje ibisabwa byose birimo, umurasire w’izuba, gas, n’ibindi byinshi nkenerwa.
Mansoor Hamayun, Umuyobozi wa BBOXX mu Rwanda.
Hamayun yavuze ko batekereje kubaka iyi nzu bagamije ko umuturage w’u Rwanda yazamura imibereho y’ubuzima. Yavuze ko bitagakwiye kwemerwa ko kubona amashanyarazi, gutekereza kuri gas, kubona umuyobora wa murandarasi mu cyari ari ikibazo kuko ngo BBOXX yiyemeje kugira uruhare mu gufasha iterambere ry’abatuye mu cyaro. Yagize ati:
Uyu munsi twerekanye ko bishoboka mu guteza imbere no kugeza ku batuye mu cyaro ibintu byangombwa nyenerwa mu buzima. Dushobora kubagezaho umuriro, ‘bios gas’, murandasi, amazi meza n’ibindi byinshi. Ibi byose biragirwamo uruhare n’ikoranabuhanga rya BBOXX.
Yavuze ko abashoramari bumva neza iki gikorwa anizeye ko n’abandi bazakomeza gushora imari muri iyi gahunda igamije gutanga ishusho y’uko urugo rw’umunyarwanda rukwiriye kuba rumeze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo ushinzwe ingufu, Robert Nyamvumba,
Nyamvumba wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko igisubizo cyirambye cyo kubona amashanyarazi ahoraho ari ugukoresha imirasire y’izuba. Yashimye ko abashoramari b’abanyarwanda bafatanyije n’abo mu muhanga bageze mu cyaro bakabona imibereho y’abahatuye biyemeza kubateza imbere. Yagize ati:
Icyiza twabonye uyu munsi, ni urugo rufite intego yo kuba wabona amashanyarazi, ugacana televiziyo ukareba amakuru y’u Rwanda, ukareba hanze uko bimeze. Bagateka bakoresheje ‘gas’…Umunyarwanda ubu ng’ubu afite amahirwe menshi yo kugura ‘gas’.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda irangamiye gushaka uko umunyarwanda yabona ‘gas’ mu buryo bworoshye akagerezwa serivisi nziza n’ibindi byinshi bigamije gusigasira ubusugire bwe. Yavuze ko ubu mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi ni 48%, hari gahunda y’uko muri 2024 abazaba bakoresha amashanyarazi ava ku miyoboro migari bazaba ari 52%, imirasire y’izuba ari 48%.
AMAFOTO:
Imbere mu nzu harimo ibikoresho bitandukanye.
'Gas' yo gutekesha nayo iba iri mu nzu.
Aka gakoresho kifashishwa kureba umuriro umaze gukoresha, gas n'ibindi.
Mu ijoro iyi nzu ni uku iba igaragara
Deo Munyakazi [uri ibumoso] na bagenzi be bataramiye abitabiriye uyu muhango
Byari ubusabane.
Gratien Niyitegeka, Ambasaderi wa BBOXX
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo
TANGA IGITECYEREZO