RFL
Kigali

Banki y’isi yahaye Leta y’u Rwanda Miliyoni 150 z’amadolari nk’inkunga yo guteza imbere uburezi bw’amashuri abanza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/11/2018 17:37
0


Mu mpera z’icyumweru tuvuyemo ni bwo Banki y’Isi yafashe icyemezo cyo guha Leta y’u Rwanda Milliyoni 150 z’amadolari azifashishwa mu guteza imbere uburezi hagendewe ku rwego bugezeho ubu.



Ibi byemejwe na Banki Nkuru y’isi ku itariki 10 Ugushyingo 2018 aho u Rwanda rwahawe inkunga ingana na Miliyari 132 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu guteza imbere uburezi bwo mu mashuri abanza.

Iyi nkunga yatangajwe na Kristalina Georgie usigaye ari Umunyamabanga mukuru wa Banki y’Isi aho yabitangarije mu nama ubwo yavugaga kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda mu by’imyigire yiswe “Driers of Growth in Rwanda” tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Abayobozi b’Iterambere mu Rwanda”. Georgie yagize ati:

Uburyo inkunga zikoreshwa mu Rwanda byateye ishyaka Banki y’Isi mu gukomeza gutera imbaraga ubufatanye n’icyo gihugu…Twishimiye cyane gukomeza ubufatanyabikorwa n’u Rwanda kuko umusaruso uracyari mwiza.

Georgie Kristalina, umunyamabanga mukuri wa Banki y'isi yatangaje inkunga u Rwanda ruhawe

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yashimangiye ko iterambere n’ubukungu by’u Rwanda rizakomeza gusigasirwa ndetse anashimira cyane icyizere n’ubufatanye bya Banki y’Isi mu gushyigikira gahunda ya ‘Drivers of Growth in Rwanda’ ibi bikaba bigaragaza imbaraga mu kurushaho kwagura ubumenyi n’uburezi bw’ibanze buhera mu mashuri abanza bikazongera uburemere n’ihatana mu kwesa imihigo. Yongeyeho kandi ko bizatuma bagera ku cyerekezo bihaye ati “Intego yacu ni ukugera mu cyiciro twiyemeje ku gihugu cyacu mu mwaka w’2035 ndetse no kuba tugeze ku rwego rushimishije mu Cyerekezo 2050.”

Source: Rwanda News Agency






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND