RFL
Kigali

Bamwe mu rubyiruko batangije uburyo bwo kwimakaza mu banyarwanda umuco wo gukunda gusoma no kwandika-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/04/2018 13:26
0


Byagiye bivugwa kenshi ko ushaka kugira icyo ahisha umunyafurika, akimuhisha mu bitabo kandi u Rwanda ruri muri Afurika. Ni muri urwo rwego umwe mu rubyiruko rw’u Rwanda, Ganza Kanamugire Bertin yatangije uburyo buzajya bwifashishwa n’abanyarwanda mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma.



Uyu mushinga watangijwe na Bertin Ganza kuri ubu ufite bagenzi be bakorana abereye umuyobozi, ufite intego yo kuzandikwa nk’umushinga utegamiye kuri Leta. Kuri ubu mu nkingi eshatu bafite mu nshingano, kuwa 5 w’icyumweru gishize ku mugoroba ni bwo bamuritse igikowa bise ‘Reading for Change’ tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga (Gusoma Bizana impinduka). Kikaba ari igikorwa cyabereye ku Kacyiru ku isomero rikuru ry’u Rwanda ubwo cyafungurwaga ku nshuro yacyo ya mbere mu Rwanda.

Afflatus

 Abitabiriye iki gikorwa bafashe umwanya wo gusoma

Kimwe mu bikorwa byabereye muri iri fungurwa, harimo gutanga impano z’ibitabo byanditse n’abanyarwanda bakabiha bamwe mu bitabiriye iki gikorwa. Aha twavuga nk’igitabo cyanditswe na Karen Bugingo yise “My Name is Life”, igitabo kivuga ku mateka y’uyu mukobwa w’umunyarwandakazi witwa Karen warwaye indwara ya kanseri akaza kuyikira.

Afflatus

Igitabo cy'umunyarwandakazi Karen Bugingo "My Name is Life" cyasomwe kinatangwa nk'impano

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Ganza Bertin yagize ati “Icyo dushaka ni ukuzandikwa nka NGO. Iyi yari project launch ya Reading for Change ni umushiga ugamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika kuko biragaragara ko muri Afurika ndetse no mu Rwanda uwo muco utari ku rwego rushimishije.” Si ukuba abantu badasoma gusa ahubwo Bertin Ganza yanadutangarije ko hari ubwo usanga umuntu atazi igitabo akwiye gusoma bitewe n’ibyo akora cyangwa uwo ari we byamufasha kunguka ubumenyi no gutera imbere. 

Afflatus

Ganza Bertin washinze Afflatus Africa abona izatanga umusanzu ukomeye mu kwimakaza umuco wo gukunda gusoma

Nyuma yo gusanga na bake mu banditsi bo mu Rwanda ubwabo bataziranye, Afflatus Africa yiyemeje kugerageza kubahuza nabo ubwabo bakamenyana kandi bakamenyekana ku buryo n’abakunda gusoma babamenya bakanagura ibitabo byabo bakabatera inkunga nk’uko muri iki gikorwa babikoze bakagura ibitabo bya Karen Bugingo bakabiha abantu. Ikindi ni ugushyiraho uburyo buzajya bworohereza abantu bakunda gusoma bahereye ku bana 20 bazafasha kwiyandikisha kujya bajya gusoma, bakabakoresha n’amahugurwa azabahesha ibihembo.

Afflatus

 Afflatus Africa yashinzwe n'urubyiruko rwifuza gufasha abantu kugera ku nzozi zabo no gukunda umuco wo gusoma 

Ku bijyanye n’iki gikorwa cyabaye ku nshuro yacyo ya mbere, bamwe mu bitabiriye harimo umwanditsi w’ibitabo Honorable Mugesera Antoine, Yolande Mukagasana, Jean Luc Galabert (umunyamahanga ufite inzu itunganya ibitabo), Viatora Weya, Karen Bugingo, abayobozi b’isomero rikuru rya Kigali n’abandi.

Afflatus

Yolande Mukagasana, Jean Luc Galabert na Hon. Antoinne Mugesera bari baje gushyigikira Reading for Change

Abagize iri tsinda rya Afflatus Africa bavuga ko iki gikorwa bishobotse cyajya kiba ngarukakwezi ku buryo umuco wo gusoma uba umuco wa buri munyarwanda wese yaba umukuru n’umuto ndetse bakaba banahura n’abanditsi b’ibitabo b’abanyarwanda bakabamenya bakajya basoma ibitabo byabo babazi ko bahari koko atari ugushaka gusoma igitabo ngo bashake iby’imahanga kandi no mu Rwanda hari abanditsi kandi bashoboye.

Afflatus Umwanditsi w'ibitabo Yolande Mukagasana ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa

 ANDI MAFOTO:

Afflatus

Afflatus

Umwanditsi w'igitabo "My Name is Life" Karen Bugingo yitabiriye iki gikorwa

Afflatus

Abitabiriye iki gikorwa bari banyotewe n'ibyahaberaga

Afflatus

Honorable Antoinne Mugesera akaba n'umwanditsi w'ibitabo yitabiriye iki gikorwa

Afflatus

Ni igikorwa cyitabiriwe na benshi mu rubyiruko

Afflatus

Habayeho ibiganiro mu kurushaho gukundisha abantu umuco wo gusoma no kwandika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND