RFL
Kigali

Bamwe mu bana 11 bari bafite ibibazo by’imirire mibi bafashwaga na Noble Family Church Children Center basubijwe ababyeyi babo-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/12/2018 19:19
1


Noble Family Church muri gahunda yayo yatangijwe na Apostle Mignonne yo kwita ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi uyu munsi basubije abana bareraga ababyeyi babo banabaha ubufasha bw’ibanze bwabafasha kwita kuri abo bana.



Ni mu cyo bise Noble Family Church Children Center, aho abana 11 bari bafite ibibazo by’imirire mibi bitwabwagaho mu Murenge wa Kinyinyi, aho ababyeyi babagezaga kuri Center iherereye i Kagugu, bakitabwaho, bakagaburirwa bakambikwa n’abakorerabushake babyiyemeje harimo n’ababigize umwuga mu kwita ku mikurire, imibereho ndetse n’imirire y’umwana.

NFCCC

Apostle Mignonne n'ababyeyi bafatanyije gutangiza iyi Center

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka ni bwo Apostle Mignonne umuyobozi wa Noble Family church na Women Foundation Ministries yatangije iyi gahunda afatanyije na bamwe mu bo basengana ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya. Yashimangiye ko babafashije cyane. Icyo gihe bafashe abana 12, ariko nyuma umwe aza kubura kuri Center bakomeza kwita kuri 11, barabagaburira, bakabaha indyo yuzuye irimo intungamubiri, bakabakorera amasuku, bakabambika, ndetse bakanabaryamisha bakaruhuka, bakabaha urukundo rwa kibyeyi dore ko bamwe muri bo ari rwo baburaga.

NFCCC

Ababyeyi bari bafite abana bavanywe na Noble Family Church Children Center mu kibazo cy'imirire mibi

Ibi byakozwe biturutse mu ijambo Apostle Mignonne yumvise mu ijwi ryamwibukije ko hari imitima y’abantu bakwiye kuvugurura aho bahereye ku bitaro bya CHUK bagaburira abana bafite imirire mibi babona ababikora babaye benshi, bahindura imikorere. Yavuze ko bamaze imyaka 11 bakora ibyo bikorwa byo kwita ku bana bafite icyo kibazo ndetse akanashimira abakiristu ba Noble Family Church ku buryo bamwumva ndetse bakamushyigikira rwose.

NFCCC

Abana bafashwa na Noble Family Church Children Center yabakuye mu kibazo cy'imirire mibi

NFCCC

Coordinator w’iyo Center, Aunt Sophie yavuze ku mibereho y’abana bafashaga agaruka ku mbogamizi bahuye nazo ndetse na bamwe mu bana bari bagoye cyane kwitabwaho ngo bagarure ubuyanjya. Yagize ati “Byari bigoye cyane kubikora, zari imvune nyinshi cyane kwita kuri bariya bana, kubakarabya, kubambaika, kubagaburira indyo yuzuye ibavana muri ya mirire mibi, kubakinisha n’ibindi. Byasabye abakorerabushake batari bake…Zimwe mu mbogamizi twagize zari ababyeyi batugoraga hakaba n’ubwo batazana abana bakabasibya, tukitabaza inzego z’ubuyobozi ngo abana bagarurwe kuri Center ariko twakomeje kubitaho tunabaha urukundo n’Imana iradufasha, duhugura ababyeyi babo ubu bimeze neza.”

NFCCC

Umuhuzabikorwa wa Noble Family Church Children Center, Aunty Sophie

Mu bana 11 bari bari kwitaho, hari 3 bahisemo gusigarana kugira ngo babiteho bazabahe ababyeyi babo bamaze kumera neza kuko bataragera ku rwego rwiza rwo gusubizwa ababyeyi kuko bitewe n’ababyeyi babo, bajya bava muri Bwaki bakongera bakayisubiramo.

NFCCC

Umwe mu bana 3 batasubijwe ababyeyi ari kumwe na nyina

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya mu butumwa yatanze ku babyeyi, yongeye kubashishikariza kwita cyane ku bana babo ndetse bakanibuka gahunda yo kuboneza urubyaro bakirinda kubyara indahekana badafitiye ubushobozi ndetse anavuga ko mu nzego z’imidugudu bazakora iyo bwabaga aba babyeyi buri wese agahabwa inkoko yo kuzajya itera amagi yo guha aba bana ndetse anongeraho ko bazajya bagerageza bakabashakira indagara zo kugaburira abana.

NFCCC

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya

Uwari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, akaba intumwa y’akarere ishinzwe imbonezamirire, yashimiye cyane Apostle Mignonne na Noble Family Church ku bwa Children Center bakoze ndetse bakanafasha abana kuva mu mirire mibi, avuga ko ari uruhare runini bagize mu iterambere ry’igihugu. Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwemerera Noble Family Church Children Center ko igiye ku rutonde rw’ibigo bizajya bihabwa amata yo guha abana ngo barusheho kugubwa neza.

NFCCC

Umushyitsi mukuru, intumwa y'akarere mu bijyanye n'imbonezamirire

Bamwe mu babyeyi batanze ubuhamya bavuga ko abana babo batatekerezaga ko bazabaho harimo umwe ufite abana b’impanga bose bagize ikibazo cya bwaki yagize ati “Njye nabaraga ko mfite umwana umwe kuko undi we najyaga mbona ari umurambo rwose ntegereje isaha ya nyuma tugashyingura (ibi yabivuganye amarira menshi) Ndashimira cyane Apostle Mignonne wongeye kunsubiriza abana ubuzima, Imana izamuhe gutura mu bwami bw’ijuru nta kindi nabona musabira.”

NFCCC

Umubyeyi ufite abana b'impanga yashimiye Apostle Mignonne ko yatumye umwana we abaho

Mu gusezera aba babyeyi banabifuriza umwaka mushya muhire, babakenyeje, babaha ibitenge ndetse babaha amata n’ifu y’igikoma yo kwifashija mu guha abana babashishikariza cyane kuzarushako kubitaho ku buryo batazongera guhura n’iki kibazo cya bwaki. Mu ntangiriro za Mutarama mu mwaka utaha wa 2019 Noble Family Church Children Center bazongera bafate abandi bana bazaba bafite ikibazo cy’imirire mibi nabo babiteho.

NFCCC

Bakenyeje ababyeyi banabaha amata n'ifu y'igikoma

ANDI MAFOTO:

NFCCC

Apostle Mignonne yavuze ku mivukire ya Noble Family Church Children Center

NFCCC

Apostle Mignonne n'inzego z'ubuyobozi mu Karere no mu Murenge

NFCCC

Umugabo wahawe igitenge kuko yitaye ku mwana we cyane akamujyana kuri Center 

NFCCC

Ababyeyi bahawe ibizabafasha kugaburira abana indyo yuzuye 

NFCCC

NFCCC

 Abana bafashwaga na Noble Family Church Children Center

NFCCC

NFCCC

NFCCC

Aho abana barererwa, Ibikinisho byabo n'aho bakinira

NFCCC

NFCCC

Aho bategurira ibyo kurya by'abana n'aho abana baruhukira

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • clapton cyusa5 years ago
    nibyiza rwose ariko singombwa guhuruza itangazamakuru ngo kugira ineza yawe imenyekane! bibaye byiza rwose ukuboko kwiburyo ntikwagakwiye kumenye icyo ukwibumoso kwatanze.





Inyarwanda BACKGROUND