RFL
Kigali

Babyeyi mukomeze gufasha abana kumva ko bagomba kwirinda, batazandura virusi itera SIDA nyuma kandi bitarabaye bavuka-Jeannette Kagame

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/09/2018 13:25
0


Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yibukije ababyeyi gukomeza kubera maso abana bavutse ku babyeyi banduye virusi itera SIDA kugira ngo batazandura nyuma.



Kuri uyu wa 10 Nzeli 2018, Madamu Jeannette Kagame yifatanije n'abanyarwanda barenga 2500 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga 'Umwana Wanjye, Ishema Ryanjye', bugamije kurandura Virusi itera SIDA mu bana bavuka.

Madamu Jeannette yashimiye ababyeyi bose bakora uko bashoboye, kugira ngo barinde abana babavutseho. Kuri Madamu Jeannette Kagame ngo aba babyeyi barwanye urugamba rukomeye kandi banasoza neza. Yahereye aha abasaba gukomeza kubbabera amaso. Yagize ati"Mukomeze kandi gufasha aba bana kumva ko bagomba kwirinda, batazandura nyuma kandi bitarabaye bavuka"

Madame Jeannette Kagame ntiyahaye ubutumwa ababyeyi gusa

Madamu Jeannette kagame abwira abana yagize ati"Twe nk’ababyeyi, tuzaharanira buri munsi icyatuma mugira ubuzima bwiza, kuko ni mwe mizero y’igihugu cyacu. Uru Rwanda rwacu, rwavuye kure, ni ngombwa ko ibyo mukora byose, muharanira kuzaruteza imbere!" Muri ishema ry’imiryango yanyu, kandi muri ishema ry’igihugu cyanyu!


Leta y'u Rwanda ifite gahunda yo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA nibura mu mwaka wa 2020 nta munyarwanda n'umwe uzaba acyandura virusi ya SIDA , mu gihe  mu mpera z’umwaka wa 2030, leta izaba imaze kurandura burundu ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu bana bavuka no kurengera ubuzima bw’ababyeyi babo ku mugabane w'Afrika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND