RFL
Kigali

MU MAFOTO: Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga muri Afurika mu Muryango wa AU bahuriye i Kigali biga ku isoko rusange

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/03/2018 15:44
0


Nyuma y'inama yahuje Ba Ambasaderi b'ibihugu by'umugabane wa Afrika mu muryango AU, ikabera i Kigali tariki 17 Werurwe 2018 aho yize ku isoko rusange muri Afrika, kuri uyu wa mbere Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga muri Afurika mu Muryango wa AU nabo bakoreye inama i Kigali biga ku isoko rusange.



Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga muri Afurika mu Muryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU) ikaba izamara iminsi ibiri. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo ni we wafunguye iyi nama atangaza ko gusinya amasezerano akuraho amananiza mu bucuruzi muri Afurika bikwiye kujyana n’ivugururwa ry’ayagenderwagaho mu bihugu. Ibi biganiro ni bimwe mu bibimburira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu ku ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange mu bihugu bya Afurika ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’, izateranira i Kigali ku wa 21 Werurwe 2018. Biteganyijwe ko izitabirwa n'abakuru b'Ibihugu 26 bya Afrika.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ni we wafunguye iyi nama

Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ibi ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika y’ibihugu igamije gushyira umukono ku masezerano y’ubucuruzi yiswe “AfCTA”, yitabiriwe n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati:"Gusinya amasezerano ya AfCTA ni ikintu cyo kwizihiza kuko gifite inyungu mu bucuruzi ku Banyafurika. Gikwiye kwizihizwa ku mugabane wose. Ni imwe mu ntego yacu ishobora kudufasha kuzamura ubuzima bw’abaturage bacu n’ubukungu byacu nk’uko Afurika yahoze ibyifuza mu myaka myinshi ishize."

Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU) usobanura ko amasezerano ya CFTA ari imwe muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063, akaba abumbatiye ku kugira ijwi rimwe nk’umugabane, kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika, buri hasi cyane ugereranyije n’ubwo bikorana n’u Burayi na Aziya. Iri soko rizahuriza hamwe ibihugu 55 bya Afurika bigizwe n’abaturage miliyari imwe na miliyoni 200, n’umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 2.19 z’amadolari ya Amerika.

REBA AMAFOTO Y'INAMA YAHUJE ABAMINISITIRI B'UBUBANYI N'AMAHANGA

Nyuma y'inama bafashe ifoto y'urwibutso

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Rwanda Government






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND