RFL
Kigali

Argentine: Ibirori kuri bamwe, agahinda ku bandi nyuma y’uko itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ryanzwe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/08/2018 11:30
0


Inteko ishinga amategeko yo muri Argentine yakoze amatora yari kwemeza itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ku bushake ariko birangira benshi mu bagize iyi nteko batoye ko iri tegeko ridakwiye. Ibi byababaje bamwe mu bari bashyigikiye iri tegeko bituma bateza umuriro ku biro bya polisi.



Nyuma y’impaka nyinshi kuri iyi ngingo yo gukuramo inda itararenza ibyumweru 14, abagize inteko ishinga amategeko ya Argentine bagiye mu matora ndetse n’abaturage benshi bari mu myigaragambyo mu muhanda, bamwe bashyigikiye ko iri tegeko ryemezwa, abandi batabishyigikiye na mba. Aya matora yarangiye abantu 38 batoye ko badashyigikiye iri tegeko, ni mu gihe abandi 31 bari batoye barishyigikiye.

Graph showing the breakdown of votes in the senate

Ni uko amatora yagenze, itegeko ryemerera abagore n'abakobwa gukuramo inda itararenza ibyumweru 14 riburizwamo

Byari amarira y’ibyishimo ku batashakaga ko iri tegeko ryemezwa ariko byari amarira y’umubabaro ku bari biteze ko iri tegeko ryakwemezwa, ari nabyo byatumye bajya kwatsa umuriro ku biro bya polisi mu mujyi wa Buenos Aires. Kugeza ubu gukuramo inda muri Argentine byemerewe umuntu wafashwe ku ngufu cyangwa se uwo mu ganga yagaragaje ko ubuzima bwe bwaba buri mu kaga kubera iyo nda atwite.

Pro-choice campaigners hug each other outside Argentina's parliament

Abifuzaga ko iri tegeko ritorwa bari mu gahinda

Anti-abortion activists celebrate outside parliament in Buenos Aires

Abatari barishyigikiye bo bari mu byishimo

Iki gihugu ni kimwe mu byo muri Amerika y’Amajyepfo byiganjemo abaturage babarizwa mu idini gatolika ritemera ibi byo gukuramo inda. Perezida wa Argetine Mauricio Macri nawe ari mu badashyigikiye ibi byo gukuramo inda. Ibiganiro kuri iyi ngingo byamaze amasaha agera kuri 16 abagize inteko bananiwe kumvikana nibwo byaje kurangira habaye amatora.

Map: Legal access to abortion by country

Ifoto igaragaza aho ibihugu bitandukanye bihagaze ku ngingo yo gukuramo inda ku bushake

Benshi mu badashyigikiye iri tegeko bavuga ko kuryemeza byaba ari ugushyira mu kaga abana b’abakobwa hashingiwe ku kuba umwana w’umukobwa ajya gutwara inda hari indi myitwarire yabanje kumenyera. Ngo kwemeza iri tegeko byatuma ibyo bamwe mu bakobwa batinya birinda gutwara inda bajya babyishoramo.

Abashyigikiye iri tegeko bo bavuga ko kuryemeza atari ukwemerera abantu gukuramo inda uko bashatse ahubwo ko ari uguha abantu amahitamo igihe basamye inda batiteguye. Buri mwaka muri Argentine ibihumbi  birenga 10 by’abakobwa bakuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko bikabagiraho ingaruka zituma basubira kwa muganga bamwe  bakahasiga ubuzima.

SRC: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND