Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame yayoboye Inama ya 14 ya Komisiyo Ishinzwe Gukwirakwiza Umuyoboro Mugari wa Interineti hagamijwe iterambere rirambye (Broadband Commission) yabereye i Yale mu mujyi wa New York.
Muri iyi nama ya Komisiyo Ishinzwe Gukwirakwiza Umuyoboro Mugari wa Interineti (Commission for Sustainable Development), Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ari mu bayoboye ibiganiro bibiri birimo: Ikiganiro ku gushyigikira abihangira imirimo mu rwego rw’ikoranabuhanga ndetse n’Ikiganiro ku mirimo iri gukorwa ubu ndetse n’icyerekezo cy’ahazaza.
Incamake ku byaganiriweho muri buri kiganiro;
Ikiganiro ku gushyigikira abihangira imirimo mu rwego rw’ikoranabuhanga
Iki kiganiro cyibanze ku bushobozi interineti ifite mu koroshya iterambere kuri bose, gahunda z’ingenzi zo gushyigikira ibigo by’ubucuruzi bito cyane, ibito ndetse n’ibiciriritse harimo nko koroherezwa kubona interineti n’irindi koranabuhanga rigezweho, kongera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, koroshya uburyo bwo kubona igishoro ndetse n’ubwo kwishyura bushingiye ku mategeko n’amabwiriza bihamye.
Muri ki kiganiro, hasuzumwe uburyo ibihugu n’inzego z’abikorera bashobora guhuza imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi bukorewe kuri interineti ndetse n’irindi shoramari ryifashishije ikoranabuhanga. Hanasuzumwe ingaruka amabwiriza agenga ubucuruzi yo mu kinyejana cya 20 (yacyuye igihe) afite ku bukungu bwa none bushingiye kuri interineti.
Ikiganiro ku mirimo iri gukorwa ubu ndetse n’icyerekezo cy’ahazaza
Abayoboye amatsinda y’ibiganiro ku ngingo zitandukanye bahawe umwanya wo gusangiza abandi imyanzuro yavuye mu biganiro byabo. Muri ibi biganiro harimo: Icyavugaga ku ikoranabuhanga mu isanzure no kuyindi mibumbe cyayobowe na Inmarsat, ikivuga ku burezi cyayobowe na UNESCO na INTEL, ikiganiro cyasuzumye urwego ikoreshwa ry’ikorabuhanga rigezeho cyayobowe na Nokia ndetse n’ikiganiro cyavugaga ku busumbane bw’ibitsina mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyayobowe na GSMA ifatanije na UNESCO.
Perezida Kagame ni we wayoboye iyi nama
Muri iyi nama ya 14 hanakiriwe abakomiseri bashya 10 bakurikira:
-H.E. Dr Amani Abou Zeid, Komiseri ushinzwe ingufu n’ibikorwaremezo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe I Addis Ababa muri Ethiopia.
-Mr Andrus Ansip, Visi Perezida ushinzwe isoko rihuriweho ry’ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Komisyo y’Uburayi
-Mr. Borje Ekholm, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy'ubucuruzi cya Ericsson
-Dr MukishaKituyi, Umunyamabanga Mukuru wa UNCTAD
-H.E. Boris Koprivnikar, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Slovenia
-Mr Patrick Masambu, Umunyamabanga Mukuru wa ITSO
-Mr Stephen Spengler, Umuyobozi Mukuru wa INTELSAT
-Mr Achim Steiner, Umuyobozi muri UNDP
-Mr Masahiko TOMINAGA, Minisitiri wungirije ushinzwe guhuza politiki (ubutwererane n’amahanga) akaba na Minisitiri ushinzwe Itumanaho mu Buyapani.
-Ms. Fekitamoeloa 'Utoikamanu, Umunyamabanga Wungirije mu Muryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibirwa bito bitaratera imbere.
Mu myanzuro y’iyi nama, Perezida Kagame yashimiye Ms. Irina Bokova, Umuyobozi Mukuru ucyuye igihe wa UNESCO akaba yari n’umuyobozi wungirije wa Komisiyo Ishinzwe Gukwirakwiza Umuyoboro Mugari wa Interineti. Perezida Kagame yanamushyikirije impano kubera akazi yakoze mu myaka ishize.
REBA AMAFOTO
Perezida Kagame mu nama mpuzamahanga ya Commission for Sustainable Development
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO