RFL
Kigali

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasuye ikigo cya Gasore Serge Foundation-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/10/2018 14:00
0


Peter H. Vrooman Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasuye ikigo cya Gasore Serge Foundation mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2018 muri gahunda yo kureba ibikorwa bitandukanye biba muri iki kigo kiri i Ntarama mu Bugesera.



Gasore Serge Foundation ni ikigo kibamo ibyiciro bitandukanye bifasha umuryango nyarwanda yaba mu buvuzi, uburezi, ubuzima n’ubukorikori. Kuri ubu bari muri gahunda ndende yo kubaka ibyumba by’amashuli byamaze no kuba birangira cyo kimwe n’ibibuga by’imikino irimo umupira w’amaguru na Basketball.

Gasore Serge umuyobozi mukuru w’ikigo Gasore Serge Foundation akaba ari nawe wagishinze, avuga ko bashimishijwe n’uruzinduko rwa Peter H. Vrooman kuko ari iby’agaciro gakomeye kumva ko Ambasaderi w’igihugu gikomeye ku isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasuye ibikorwa biri mu murenge wa Ntarama kandi ko bibatera imbaraga zo gukomeza gukora icyatuma umuryango nyarwanda wakomeza gushaka icyawuteza imbere.

Ambasaderi Peter H. Vrooman  (Ibumoso) na Gasore Esperence (Iburyo)

Ambasaderi Peter H. Vrooman (Ibumoso) na Gasore Esperence (Iburyo)

Gasore yakomeje avuga ko kimwe mu ngingo nini zari zizanye Ambasaderi Peter H. Vrooman ari ukureba aho amashuri mashya yubatswe muri iki kigo ageze ndetse no gusura ikigo muri rusange bitewe nuko yajyaga acyumva ariko atarahagera imbona nkubone.

IKindi cyari cyazanye Ambasaderi Peter H. Vrooman ni ugusura ivuriro riri muri iki kigo cya Gasore Serge Foundation no kureba neza niba servisi zihatangirwa ari nta macyemwa. “Yari yaje aje kureba amashuri yuzuye muri Gasore Serge Foundation ariko cyane anasura ivuriro ryita ku buzima bw’abana bo muri gahunda yacu ya (Early Childhood Development) ikanatanga ubujyanama ku baturage mu bijyanye no kuringaniza urubyaro ndetse ikanavura n’abaturage bisanzwe”. Gasore

 Ambasaderi Peter H. Vrooman  yakirwa muri Gasore Serge Foundation

 Ambasaderi Peter H. Vrooman  yakirwa muri Gasore Serge Foundation

Ambasaderi Peter H. Vrooman avuga ko yaje muri Gasore Serge Foundation atiteze ko aza kuhasanga ibikorwa bifasha abantu muri rusange  mu kubagirira akamaro ahanini mu buryo bw’umuryango mugari ariko ko yasanze ari ibintu bishimishije. Ikindi akaba yishimiye ibibuga by’imikino itandukanye bimaze kuzura muri iki kigo.

Uru ruzinduko ruje nyuma y'aho Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge yari aherutse guhabwa igihembo na Amabasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda nk’umwe mu bategarugori bafite umuhate n’umurava mu mirimbo bakora.

Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge agira ibyo asobanurira Ambasaderi Peter H. Vrooman

Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge agira ibyo asobanurira Ambasaderi Peter H. Vrooman

Icyo gihe Gasore Esperence yari yatowe mu bategarugori batatu b’abanyarwandakazi ubona ko bakora ibikorwa binini miu kwita ku muryango nyarwanda ahanini bita cyane ku bana. Abo bagore batatu ni Bahati Vanessa washinze umuryango Jordan Foundation wita ku bana batabona, Uwizihiwe Leonne Laura usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru ba FAWE na Gasore Esperance ufatanya cyane n’umufasha we Gasore Serge muri gahunda za Gasore Serge Foundation.

Gasore Esperence (Uwa kabiri uva iburyo) ubwo hatangwaga ibihembo tariki 23 Werurwe 2018

Muri Gasore Serge Foundation abana baba biga umunsi ku munsi

Muri Gasore Serge Foundation abana baba biga umunsi ku munsi

Ikibuga gishya  cya Baskeyball cyuzuye mu kigo cya Gasore Serge Foundation

Ikibuga gishya cya Basketball cyuzuye mu kigo cya Gasore Serge Foundation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND