RFL
Kigali

William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yasezeye Perezida Kagame atangaza ibyamushimishije cyane

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/01/2018 11:09
0


William Gelling wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda kuri uyu wa 11/1/2018 yasezeye kuri Perezida Paul Kagame atangaza ibintu byamushimishije cyane mu gihe amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda.



William Gelling ubwo yasezeraga kuri Perezida Paul Kagame, yavuze ko kimwe mu byamushimishije cyane mu myaka ine amaze ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda, ari ubutwererane hagati y'ibihugu byombi by'umwihariko kuba mu gihe cye haratangiye ingendo zo mu kirere hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ngo ni ikintu cyo kwishimirwa cyane dore ko ari nacyo kintu cyamushimishije cyane. Yagize ati: 

Mu bice bikuru bigize ubutwererane navuga iterambere ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ariko by’umwihariko gutangiza ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ni cyo cyanshimishije kurushaho, hakaza n’ubufatanye mu bya gisirikare. Umwaka ushize (2017) hari abasirikare b’Abongereza baje kwitoreza ino kandi twizera ko bizakomeza.

Amb. William Gelling ubwo yasezeraga kuri Perezida Kagame

Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru, Amb. William Gelling yavuze ko ikindi kintu yishimira cyagezweho mu myaka ine amaze mu Rwanda, ari imyitozo ya gisirikare Abongereza bakoreye mu Rwanda, ndetse atangaza ko afite icyizere ko bizakomeza. Yagize ati: "Umwaka ushize hari abasirikare b’Abongereza baje kwitoreza ino (mu Rwanda) kandi twizera ko bizakomeza." 

Amb. William Gelling yunzemo ko yifuriza u Rwanda ibyiza no mu gihe kiri imbere. Yagize ati: "Twishimiye ibyo twakoze hano kandi turifuriza u Rwanda ibyiza no mu gihe kizaza". U Bwongereza busanzwe butera u Rwanda inkunga mu burezi, ubuhinzi, ubucuruzi n’ibindi bijyanye no guha amacumbi abaturage.

Amb Gelling William

Amb. William Gelling mu kiganiro n'itangazamakuru

Joanne Lomas ni we ugiye gusimbura Gelling William ku guhagararira u Bwongereza mu Rwanda nkuko byemejwe tariki 8 Ugushyingo 2017 n'Inama y'Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, nyakubahwa Paul Kagame. Joanne Lomas ugiye kuza guhagararira u Bwongereza mu Rwanda, yari asanzwe ahagarariye u Bwongereza i Windhoek muri Namibia.

REBA AMAFOTO UBWO AMB. GELLING WILLIAM YASEZERAGA KURI PEREZIDA KAGAME

Amb. Gelling William yahaye impano Perezida Kagame


Amb. Gelling William yari amaze imyaka ine mu Rwanda ari Ambasaderi w'u Bwongereza

REBA INCAMAKE MU MASHUSHO

AMAFOTO&VIDEO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND