RFL
Kigali

Amb.James Kimonyo yakiriye Rayon Sports anibutsa abanyarwanda kujya bavuga mbere yo kujya mu bindi bihugu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/08/2018 14:44
0


Ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 19 Kanama 2018 nibwo Rayon Sports yatsindaga Gormahia FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Total CAF Confederation Cup 2018 mbere yuko bakirwa na James Kimonyo Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.



Mu muhango wo kwakira no gushimira Rayon Sports akazi gakomeye  bakoze, Ambasaderi James Kimonyo yaboneyeho kwibutsa Abanyarwanda ko bagira umuco uhoraho wo kujya babanza kumenyesha ambasade z’u Rwanda mu bihugu bagiye kujyamo.

“Murasabwa ko n’ubutaha mu gihe mwaba mu giye kuva mu Rwanda mugiye ahandi mujye muvuga mbere. Nk’ubu mu Busuwisi hariyo ambasade ariko nk’ubu muri Botswana ntabwo mubizi n’abayobozi bamwe ntibabizi. Kutabwira abantu aho mugiye ni ikosa kuko hari igihe bibyara ibibazo, uretse n’abafana baza kubafana mukina, mujye mutubwira nibwo butumwa ntanze”. Amb.James Kimonyo.

Muri iki kiganiro cyari kigamije ko Aba-Rayon Sports bakizihirwa bishimira intsinzi, James Kimonyo yavuze ko akunda ikipe ya Rayon Sports kandi ko anishimiye intsinzi ndetse anashima abakinnyi ba Rayon Sports babashije kureba mu izamu.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb (2’) na Eric Rutanga Alba (54’) mu gihe Gormahia FC yatsindiwe na Moustapha Francis (23’).

Agaruka kuri ibi, Amb.James Kimonyo yagize ati” Rutanga nari nzi ko ari umuntu munini cyane ukomeye, ariko yateye uriya mupira urakata usa naho ugiye hanze mbona uri mu izamu. Caleb nawe yashyizemo akantu. Gusa nkunda Rayon Sports tubanze tubyumvikane”.

Eric Rutanga Alba asuhuza Amb.Kimonyo James

Eric Rutanga Alba asuhuza Amb.Kimonyo James 

Muri uyu mukino, Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wac 2’ itsindiwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel. Moustapha Francis umurundi wahoze muri Kiyovu Sport yaje kwishyurira Gormahia FC ku munota wa 23’ mbere y'uko Eric Rutanga Alba atera coup franc ikagana mu izamu ku munota wa 54.

Rayon Sports kuri ubu ifite amanota 6 inganya na Gormahia FC cyo kimwe na USM Alger. Rayon Sports irasabwa kuzatsinda Yanga Africans i Kigali kuwa 29 Kanama 2018 kugira ngo ibe yakwizera kugera muri ¼ cy’irangiza. Muri iri tsinda, Yanga Africans nayo yinyaye mu isunzu itsinda USM Alger muri Tanzania.

Manishimwe Djabel akora mu ntoki za Amb.James Kimonyo

Manishimwe Djabel akora mu ntoki za Amb.James Kimonyo

Byari ibyishimo bikomeye ku Ba-Rayon Sports

Byari ibyishimo bikomeye ku Ba-Rayon Sports

Amb.James Kimonyo (iburyo) yemera ko akunda Rayon Sports

Amb.James Kimonyo (iburyo) yemera ko akunda Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul asuhuzanya na Amb.Kimonyo James

Rwatubyaye Abdul asuhuzanya na Amb.Kimonyo James 

PHOTOS: Rabbin Imani Isaac (TV1)

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND