Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy yagabiye inka Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame amushimira uburyo ahirimbanira iterambere ry'u Rwanda n'irya Afrika yose muri rusange ari nako ashakisha ukwibohora kwa Afurika. Perezida Kagame yishimiye cyane inka yagabiwe.
Kuwa Kane tariki 24 Gicurasi 2018 ni bwo Perezida Kagame yageze muri Ethiopia avuye mu gihugu cy'u Bufaransa. Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 ni bwo Perezida Kagame yasuye uduce tunyuranye muri Ethiopia, nyuma yaho yakirwa ku meza na Minisitiri w'Intebe Dr Abiy ari nabwo yaje kugabirwa inka n'inyana yayo azigabirwa na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Dr Abiy. Minisitiri w'Intebe Dr Abiy yavuze ko Perezida Kagame atari Perezida w'u Rwanda gusa. Yagize ati:
Perezida Kagame ntabwo ari uw’u Rwanda gusa ahubwo ayoboye umugabane wose neza, mu buhanga no mu buryo butangaje bwo kuwuzanamo impinduka, kwihuza mu bukungu ndetse no kugera ku nzozi z’abakurambere bacu. Perezida Kagame ni impirimbanyi yo kwibohora, ni impano ikomeye ku banyarwanda n’abanyafurika muri rusange. Nyuma yo guharanira kwibohora biba bikomeye gushyiraho inzego, ariko iyo ugiye mu Rwanda ubona uko uyu muyobozi yahinduye igihugu.
Perezida Kagame nawe yahaye Minisitiri Ahmed Abiy igishushanyo cy’intore ihamiriza mu mbyino gakondo (igishushanyo gisobanura ko umushumba/umuyobozi mwiza aba agomba no kuba intore). Perezida Paul Kagame yishimiye inka yagabiwe ndetse anavuga ko yanyuzwe cyane n'ibihe byiza ndetse n'ibiganiro by'ingirakamaro yagiranye n'abayobozi bakuru b'igihugu cya Ethiopia.
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Ethiopia bizakomeza kugenderana yungamo ko yizeye ko abayobozi bakuru ba Ethiopia kimwe n'abandi bo mu karere bazagenderera u Rwanda. U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mwiza, gusa kuri ubu uyu mubano wongeye kugira indi sura nyuma y'aho Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Dr Abiy agabiye inka Perezida Kagame.
Perezida Kagame yagabiwe inka na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Perezida Kagame nawe yahaye impano Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Perezida Kagame yasuye uruganda rukora imyenda
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro rwinshi
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO