RFL
Kigali

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Ahmed Abiy yagabiye Perezida Kagame inka n'inyana yayo-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/05/2018 15:05
1


Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy yagabiye inka Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame amushimira uburyo ahirimbanira iterambere ry'u Rwanda n'irya Afrika yose muri rusange ari nako ashakisha ukwibohora kwa Afurika. Perezida Kagame yishimiye cyane inka yagabiwe.



Kuwa Kane tariki 24 Gicurasi 2018 ni bwo Perezida Kagame yageze muri Ethiopia avuye mu gihugu cy'u Bufaransa. Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 ni bwo Perezida Kagame yasuye uduce tunyuranye muri Ethiopia, nyuma yaho yakirwa ku meza na Minisitiri w'Intebe Dr Abiy ari nabwo yaje kugabirwa inka n'inyana yayo azigabirwa na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Dr Abiy. Minisitiri w'Intebe Dr Abiy yavuze ko Perezida Kagame atari Perezida w'u Rwanda gusa. Yagize ati:

Perezida Kagame ntabwo ari uw’u Rwanda gusa ahubwo ayoboye umugabane wose neza, mu buhanga no mu buryo butangaje bwo kuwuzanamo impinduka, kwihuza mu bukungu ndetse no kugera ku nzozi z’abakurambere bacu. Perezida Kagame ni impirimbanyi yo kwibohora, ni impano ikomeye ku banyarwanda n’abanyafurika muri rusange. Nyuma yo guharanira kwibohora biba bikomeye gushyiraho inzego, ariko iyo ugiye mu Rwanda ubona uko uyu muyobozi yahinduye igihugu.

Perezida Kagame nawe yahaye Minisitiri Ahmed Abiy igishushanyo cy’intore ihamiriza mu mbyino gakondo (igishushanyo gisobanura ko umushumba/umuyobozi mwiza aba agomba no kuba intore). Perezida Paul Kagame yishimiye inka yagabiwe ndetse anavuga ko yanyuzwe cyane n'ibihe byiza ndetse n'ibiganiro by'ingirakamaro yagiranye n'abayobozi bakuru b'igihugu cya Ethiopia.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Ethiopia bizakomeza kugenderana yungamo ko yizeye ko abayobozi bakuru ba Ethiopia kimwe n'abandi bo mu karere bazagenderera u Rwanda. U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mwiza, gusa kuri ubu uyu mubano wongeye kugira indi sura nyuma y'aho Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Dr Abiy agabiye inka Perezida Kagame.

JPEG - 153 kb

Perezida Kagame yagabiwe inka na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia

JPEG - 215.7 kbJPEG - 168.3 kb

Perezida Kagame nawe yahaye impano Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia

Perezida Kagame yasuye uruganda rukora imyenda

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro rwinshi

REBA HANO ANDI MAFOTO

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kemmy5 years ago
    kagame oyeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND