RFL
Kigali

Amafaranga ibihumbi 25 yahabwaga abanyeshuri biga muri Kaminuza kuri buruse ya Leta yongerewe

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/02/2018 11:00
0


Hashize imyaka myinshi cyane abanyeshuri biga muri Kaminuza kuri buruse ya Leta bahabwa buri kwezi amafaranga 25,000Frw yo kubafasha mu buzima bw'ishuri. Kuri ubu aya mafaranga yamaze kongerwaho ibihumbi 10.



Ni kenshi abanyeshuri benshi biga muri Kaminuza bagiye bagaragaza ko amafaranga 25.000Frw bahabwaga ari macye cyane. Kuri ubu Minisiteri y'Uburezi yamaze kongera aya mafaranga, abanyeshuri biga muri Kaminuza kuri buruse ya Leta bakaba bagiye kujya bahabwa 35.000Frw buri kwezi. 

Ibi byemejwe na Minisitiri w'Uburezi Dr Mutimura Eugene mu kiganiro ari gutanga imbere ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko. Biteganyijwe ko nyuma y'iki kiganiro, Minisitiri w'Uburezi Dr Mutimura Eugene ari buze kuganira n'abanyamakuru akabasobanurira byinshi ku kongerwa kwa buruse. 

Izindi mpinduka zakozwe na Minisiteri y'Uburezi ni amafaranga Leta yatangiraga umunyeshuri wiga muri Kaminuza mu bijyanye na Siyansi, aya mafaranga akaba yavuye ku bihumbi 900 (900.000Frw) agera kuri miliyoni ebyiri (2.000.000Frw) naho mu yandi masomo yagizwe ibihumbi 800 (800.000Frw) avuye ku bihumbi 600 (600.000Frw).

Image result for Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene amakuru

Dr Mutimura Eugene Minisitiri w'Uburezi yongereye buruse ijya ku 35.000Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND