RFL
Kigali

U Buholandi:Intore Masamba yanyuze abitabiriye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo Kwibohora-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/07/2018 14:54
1


Intore Masamba yataramiye abatuye mu Buholandi mu gitaramo cyo kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora k'u Rwanda. Muri ibi birori Intore Masamba yanyuze benshi. Intore Masamba ataramiye mu Buholandi nyuma yo gutaramira ab'i Mozambique, Zambia ndetse n'i Paris mu Bufaransa.



Ni mu birori cyabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga 2018 bibera mu Buholandi. Ibi birori byitabiriwe n'abanyarwanda baba mu Buholandi n'inshuti zabo. Mu babyitabiriye harimo n'abayobozi mu nzego zinyuranye bari barangajwe imbere na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre wabwiye abari muri ibi birori ko kwibohora nyako ari ukuzirikana amateka y’igihugu. Usibye Intore Masamba waririmbye muri ibi birori, abandi bahanzi basusurukije abantu harimo Teta Diana n'itsinda Imisozi 1000 ryo mu Bubiligi.

Intore Masamba mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora

Intore Masamba yaririmbye indirimbo ze zinyuranye harimo izo ku rugamba rwo kubohora igihugu, iz'urukundo, izivuga kuri sosiyete nyarwanda. Nyuma y'iki gitaramo cyabereye mu Buholandi, Intore Masamba ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyo kwibohora kizaba tariki 26 Nyakanga 2018 kikabera mu mujyi wa Kigali muri Park Inn Hotel. 

AMAFOTO Y'IGITARAMO INTORE MASAMBA YAKOREYE MU BUHOLANDI

Intore Masamba yanyuze benshi bitabiriye ibi birori

Intore MasambaIntore MasambaIntore MasambaIntore MasambaIntore MasambaIntore Masamba

Ambasaderi Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi
Teta Diana yaririmbye muri ibi birori
Abakinnyi ba Volleyball na Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre bafashe ifoto y'urwibutso





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • robert kaliwabo5 years ago
    uyu ni troubadour wibihe bishya pe,ese ko atajyanye na Senderi kandi nawe ari intore yinkotsa





Inyarwanda BACKGROUND