RFL
Kigali

Abize mu ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Berinadeta ku Kamonyi harimo na 'Master' ukinira Rayon Sports FC basuye iri shuri-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:18/06/2018 20:36
4


Ni imboneka rimwe kuba abantu basura ikigo bizeho by'umwihariko mu mashuri yisumbuye. Abize mu kigo cya Mutagatifu Berinadeta ku kamonyi basuye iki kigo, harimo na Mugisha Francois (Master) ukinira Rayon Sports FC. Batanze inama urubyiruko rwiga muri iki kigo nabo bizemo.



Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Berinadeta riherereye mu karere ka Kamonyi, ni ishuri rya Dioseze Kabgayi. Ni ikigo kizwiho ikipe ikomeye ya Basketaball mu bakobwa, mbere ya 2009, iki kigo kigagamo abakobwa gusa nyuma haza kwakirwa n’abahungu.   

Tariki ya 18 Kamena 2018 urubyiruko rwize mu ishuri rya Mutagatifu Berinadeta ku Kamonyi ni bwo basuye iki kigo, hari higanjemo abahize mu mwaka wa 2010 kugeza 2013. Ni igikorwa ngarukamwaka kiba kigamije gukuza umubano mwiza n’urukundo rwa barumuna babo bari kwiga muri iki kigo aho nabo bize, ku banyeshuri bari kuhiga bo iyo bumvishe ko bakuru babo bazaza kubasura baba bafite amatsiko menshi na cyane ko bamwe muri abo bahize bari kugenda baba ibyamamare ku rwego rw'igihugu.

Niringiyimana Jafet uhagaririye abanyeshuri muri iki kigo (Doyen) aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yavuze ko uru ruzinduko rubasigira byinshi. Yagize ati: "Uru ruzinduko turufata nk’ikintu cyiza, kuva nagera aha nahasanze umuco mwiza nta handi hantu ndabibona. Ni ibintu byiza nshishikariza n’abandi banyeshuri biga hano uzajya arangiza amashuri ye azage agaruka kuko hari abanyeshuri baba bataramenya ibyiza byo kwiga muri iki kigo cya Mutagatifu Berinadeta, bitewe nuko rimwe na rimwe abayobozi baba babahana bakumva ko babagirira nabi, rero iyo babonye bagenzi babo bagarutse ni uko hari ikintu cyiza iki kigo kiba cyarabamariye."

Niringiyimana Jafet uhagaririye abanyeshuri muri iki kigo (Doyen)

Iki gikorwa cyabanjirijwe no kwakira aba bashyitsi bakina imikino itandukanye harimo umukino wa Basketball n’umupira w'amaguru. Mugisha Francois (Master) usanzwe ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’aba bana. Habanje umukino wa Basketball mu bakobwa wahuje abize muri iki kigo n’abari kuhiga umukino urangira aba banyeshuri b'abakobwa biga muri iki kigo batsinze. Aya masomo yo gutsinda bakuru babo bize aha mu kigo cya Mutagatifu Berinadeta yakomereje no ku basore bahize batsindwa ku kinyuranyo cy’inota 1 n'abanyeshuri bari kwiga ubu muri iki kigo.

Master

ifoto

Ifoto y'uwibutso y'abakobwa bakinaga Basketball muri iki kigo bavanze n'abari kuhiga ubu. 

Hakurikiyeho gusangira icyo kurya n'uko aba banyeshuri bize muri iki kigo bongera gukandagira mu cyumba bariragamo (réfectoire), hari hagiye gukurikiraho umukino w’umupira w’amaguru ari naho benshi bari biteze kuza kureba uko Mugisha Francois "Master” ukinira Rayon Sport ari bubahagize cyane ko muri iyi minsi ari kugaragara mu mikino yose ya Rayon Sports.

mugisha

Mugisha Francois "Master” yasangiye n’aba bana umuceri aheruka nyuma y'imyaka 8 ahavuye.

Mugisha Francois "Master” yagarutse mu kibuga nyuma y’amezi atanu arengaho iminsi-AMAFOTO

Bibatera ishema kubona Mugisha Francois "Master” wahize ari mu kibuga akinira Rayon Sports. 


Uru rubyiruko rwiganjemo ururi kwiga muri kaminuza, abanyamakuru, abacuruzi, abahanzi, n’abakinnyi babigize umwuga nka Mugisha Francois (Master) ukinira Rayon Sports FC.

Umukino w’umupira w’amaguru wabaye ku mugoroba uhuza ikipe y’ikigo n’abahoze ari abakinnyi y’ikipe y’ikigo harimo na Mugisha Francois Master, uyu umukino warangiye aba bana batsinze bakuru babo 2-1. Muri uyu mukino Master yakinaga afashwe n’abakinnyi 3 ariko ntibyamubujije gutanga umupira wavuyemo igitego cyo kwishyura.

Mugisha Francois (Master) ukinira Rayon Sports FC ari gucenga aba bana


Iyi kipe y'abahize yabonye Penaliti irayihusha

abarimu

Abarimu na 'Animateur' bihereye ijisho uyu mukino

Uwo bita Eric ari gushaka uko yaha umupira Master bakishyura igitego 1 bari bamaze gutsindwa


Master ari gushaka umupira


abanyeshuri

Abanyeshuri bari kwitegereza imikinire ya bakuru babo 

Nyuma hakurikiyeho ibiganiro basangiza inama zitandukanye barumuna babo. Mugisha Francois yaje gufata ijambo ashimira abamureze anashishikariza abahiga guteza imbere impano zabo babifatanya n'amashuri. Yagize ati:

Ndashimira ababyeyi batureze kandi ndashimira ikaze mwongeye kuduha mu kigo cya Mutagatifu Berinadeta ni iby'agaciro. Ndashishikariza urubyiruko gukunda imikino biyumvamo bakayifatanya n'amashuri cyane ko siporo nayo ari akazi gashobora kukubakira ubuzima bwiza buri mbere. 

Master

Mugisha yahaye impanuro abanyeshuri biga muri iki kigo anashimira abamureze.

Cyiza Fabien wahoze ahagarariye abanyeshuri yasabye abanyeshuri ko bagomba gukomeza uburere bahererwa aha kuko bo ibyo bahakuye bituma bumva bahagaruka. Cyiza Fabien yatangarije Inyarwanda.com ko uru ruzinduko ruba rugamije kuganira n'abana biga aha no kubereka ibyiza byaho. Yagize ati: 

Ibi ni ibintu bisanzwe rero twabiteguye kugira ngo dusure ikigo twizeho nabo bakongera bakatubona tugasabana binyuze mu mikino nk'uko mwabibonye kandi tugatanga n’ubutumwa ku banyeshuri biga aha.

Fabien

Cyiza Fabien wahoze ahagarariye abanyeshuri mu mwaka wa 2012 kugeza 2013 yarayoboye iri tsinda ryasuye iki kigo.

Padiri Majyambere Jean d'Amour umuyobozi mukuru w'iki kigo cya Mutagatifu Berinadeta yashimiye uru rubyiruko rwahize ku bw'uyu muco rufite wo kuza kuganiriza barumuna babo. 

Padiri Majyambere Jean d'Amour umuyobozi mukuru w'iki kigo cya Mutagatifu Berinadeta 

Inkumi zize mu kigo cya Mutagatifu Bernadetta ziri kureba umukino wa Basketball, banafata ifoto y'urwibutso.

Aho bari biyicariye bareba umukino bamwe baganira dore ko baba bakumburanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndaryujuje theogene5 years ago
    Birashimishije cyane. Kubona abantu bangana batya bize MU ri promotion zitandukanye babasha guhura iyi Ni speciality y'ibigo by'abihayimana nk' uko uhagarariye ababyeyi yabivuze
  • Muvunyi Innocent5 years ago
    Uwo muco wo kugaruka ku ishuri wizeho mugasabana na barumuna banyu n'abarezi ni mwiza cyane! Utuma umurezi yiyumvisha neza kurushaho agaciro k'imvune z'umurimo we, bigatera imbaraga n'abato bakiri ku ntebe y'ishuri! Mukomereze aho! Imana ibibahere umugisha.
  • Menya Merveille5 years ago
    Kubwanjye ndumva aba banyeshuri bazongera guhura batumiye n inshuti zohanze zitahize noneho bikarushaho kuba byiza cyane
  • EIT5 years ago
    ogggggggggggggg amago yanjye ararenze wowww





Inyarwanda BACKGROUND