RFL
Kigali

Akanyamuneza k’abakinnyi batandatu b’ikipe y’amagare bavuye mu myitozo mu Bubuligi baherekejwe na SKOL

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2018 11:18
0


Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu nibwo ikipe y’amagare igizwe n’abakinnyi batandatu basesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bakubutse mu gihugu cy’u Bububiligi bakoreraga imyitozo batangiye kuwa 05 Nyakanga 2018.



Aba bakinnyi uko ari batandatu bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko bageze i Kigali mu Rwanda tariki ya 01 Kanama 2018. Iyi kipe igizwe n’abakinnyi batatu b’ikipe ya Fly Cycling Team, babiri b’ikipe ya Benediction Club, Bernabbe Gahemba wa Les Amis Sportif. Iyi kipe yavuye mu Rwanda ku bufatanye n’Uruganda rwa SKOL ndetse na kompanyi y’Ubucuruzi ya Rwandair.

Ntembe Jean Bosco, Umuyobozi wa Fly Cycling Team yabwiye INYARWANDA ko uyu mwiherero bawugiriyemo ibihe byiza kandi ko bahungikiye byinshi bagiye kwifashisha mu marushanwa ya vuba ari imbere. Yavuze ko bigiye byinshi mu Bubuligi birimo gutambika mu mihanda, gukora amarushanwa ari benshi cyane n’ibindi byazumuye urwego rw’imikinire rw’aba basore barajwe ishinga no guhesha ishema u Rwanda.

Yagize ati “Bahigiye byinshi, gukora amarushanwa ari benshi cyane. Kuko iwacu, turushanwa ari bacye ariko ho bagiye bahura n’abakinnyi benshi basaga 160. Ikindi gukina ahantu hari umuyaga mwinshi bamwe batabimenyereye, imihanda irimo amakorosi, imihanda irambuye cyane, imisozi urebye ntayo nk’iy'inahangaha. Urebye bahakuye amasomo menshi.”

HABIMANA

Habimana Jean Eric, uri mu bakinnyi batandatu bavuye mu Bubuligi

Uyu musore yagaragaje akanyamuneza gakomoka mu gihe kingana n’ukwezi atozwa byunganirwaga n’amasomo yahashye muri iki gihugu kizwiho kugira umukino w’amagare uteye imbere. Yavuze ko ikirere cyo mu Bubuligi cyabanje kubatonda ariko ko bagezeho baramenyera kuburyo byabahaye imbaraga zo guhatanira ishema nk’abandi.

Yagize ati “Urugendo rwagenze neza….Twagezeyo dusanga imihanda itandukanye n’iyo mu Rwanda. Twasanze n’ikirere gitandukanye n’icyo mu Rwanda. Twebwe twamenyereye climat yo mu misozi, tuzamuka, tumanuka ariko ho twasanze ari flat gusa ku buryo byabanje kutugora umunsi wa mbere.” Jean Eric yashimangiye ko mu byo ahashye mu mahanga harimo uburyo yitwara mu gikundi, gushaka akaruhuko ari mu isiganwa, uburyo umuntu yihisha umuyaga, kwinjira mu ikoni no kurisohokamo  n’ibindi byinshi byazamuye ubumenyi bwe mu mukino w’amagare.

jean luc

Umutoza w’ikipe ya FLy, Jordan Matches

Jordan yatubwiye ko yanyuzwe n’ibyakozwe n’abakinnyi batandatu mu gihe kingana n’ukwezi bamaze mu Bubuligi, ngo abasore be abizeyeho umusaruro ukomeye ukomoka ku masomo bavomye mu mahanga. Yavuze ko abakinnyi be bagize indi mitekerereze ku mukino w’amagare ndetse ngo bamenye n’uko batwara igare mu buryo bubaganisha ku ntsinzi.

Kayinamura, Brand Manager wa SKOL wari umaranye ukwezi n’iyi kipe mu Bubuligi yatubwiye ko nka SKOL iki ari igikorwa batekereje mu rwego rwo kuzamura ubumenyi mu by’umukino w’amagare kuri aba basore bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko. Ati “ Ikigo cya SKOL n’icyo cyari cyateguye uru rugendo kugira ngo bano bana bakina umukino w’amagare babashe kugenda mu mahanga bitoze amarushanwa kuko twaje kubona ko akenshi n’uburyo igihugu cyacu giteye ntabwo ariko ahandi hose haba hameze. Rero iyo bagiye ahandi mu bihugu bimwe bimwe wenda badafite imisozi hari imiyaga itandukanye usanga bibagora rimwe na rimwe. Rero twaje gusanga ari byiza yuko twabafasha tukabategura bagenda bareba n’uko ahandi biba bimeze.”

kayinamura

Kayinamura, Brand Manager wa SKOL

skol

abakinnyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND