RFL
Kigali

Clare Akamanzi uyobora RDB yasubije abatarakiriye neza amasezerano ya Arsenal n'u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/05/2018 18:24
1


Abinyujije kuri Twitter Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), yasubije abatarumvishije neza uburyo u Rwanda rwashoye amafaranga menshi mu kwamamaza urwego rw’ubukerarugendo binyuze mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.



Clare Akamanzi yavuze ko abavuga ibyo hari ibyo batumva n’ibyo birengagiza nkana. Muri iki cyumweru ni bwo ku rubuga rwa Arsenal basohoye itangazo bavuga ko basinye amasezerano n’u Rwanda aho iyi kipe izajya yambara imyenda iriho ikirango cya ‘Sura u Rwanda’ [Visit Rwanda].

Ni amasezerano yasinywe hagamijwe ko abakunzi n’abafana b’iyi kipe bakangurirwa gusuura no kumenya u Rwanda birushije. Aya masezerano yasinywe binyuze mu kigo gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo [Rwanda Convention Bureau]. Ni amasezerano azamara igihe cy'imyaka 3.

Daily Mail na The sun baherutse kwandika ko muri aya masezerano u Rwanda rwatanze hagati ya Miliyari 9,204,841,500 na 11,586,586,546 by’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe Sanny Ntayombya ukuriye itumanaho no kwamamaza muri RDB aherutse kubwira The EastAfrica ko batahita batangaza amafaranga byabatwaye ariko ko bikubiye mu ngengo y’imari y’ubukerarugendo.

Abakinnyi ba Arsenal

Mezut Ozil (ibumoso), Pierre Aubameyang (hagati) na Alexandre Lacazette (iburyo) bamamaza "Sura u Rwanda"

Ni benshi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye bavuga ko ayo mafaranga yashowe ari menshi ahubwo ko yagakwiye gukoreshwa mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage. Clare Akamanzi yanditse kuri Twitter asobanura uko u Rwanda rwahisemo kwamamaza urwego rw’ubukerarugendo binyuze mu ikipe ya Arsenal, anavuga inkomoka y’amafaranga u Rwanda ruri gushora mu kwamamaza urwego rw’ubukerarugendo nka rumwe rwinjiza amafaranga menshi mu gihugu. Yagize ati:

Abo bose bavuga ko amafaranga yashowe mu kwamamaza ubukerarugendo yagakwiye kuba akoreshwa mu kugeza amazi meza ku baturage no kubegereza umurimo. Reka mbasobanurire neza. Ibikorwa remezo birazanwa, ubukerarugendo ni bwo bwa mbere bwinjiza amafaranga menshi mu gihugu. Uko u Rwanda rurushaho ku nguka ni nako dufasha abaturage bacu. Ni iyo mikoranire. Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwakira amafaranga menshi avuye mu bukerarugendo. Ayo mafaranga ni nayo yifashishwa mu kwamamaza urwego rw’ubukerarugendo hagamijwe ko umusaruro wiyongera.

Clare Akamanzi yanaboneyeho no kuvuga ko u Rwanda rwashyize imbere intego y’uko muri 2024 ruzinjiza agera kuri miliyoni 800 z’amadorali ya Amerika avuye mu bukerarugendo. Yasoje agira ati “Nimutuze mureke isi yose ikondokere mu Rwanda.”

umutoza

Mu kiganiro cya mbere umutoza wa Arsenal, Unai Emery yahaye itangazamakuru hagaragaye ibyapa bikangurira isi gusura u Rwanda

Prezida Kagame

Perezida Kagame asanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal

clare

Clare Akamanzi Umuyobozi wa RDB

Soma inkuru bifitanye isano:Ku bufatanye na RDB ikipe ya Arsenal yatangiye kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • opensouls5 years ago
    ubwo ayo mafaranga yashyirwa mu kuzana amazi n' umuriro mu baturage nashira, aho ava hagashira,kandi ko izo miliyari 11 zitabikora byose ngo birangire. ibi dukwiye kujya tubisobanukirwa, buri rwego ruba rufite ingingo y' imari yarwo kandi n'ibyo nabyo hari iyabyo kandi biri mu bikenewe cyane. aya mafaranga agiyeyo ntawahakana ko yafasha byinshi gusa nk uko yagaragaye k ourwego Rw ubukerarugendo rwinjiza menshi, bashoyemo imari nini ngo barwamamaze, bityo hakavamo menshi akaba arinayo yakifashishwa mu zindi gahunda za leta harimo no guteza imbere abaturage.





Inyarwanda BACKGROUND