RFL
Kigali

Airtel Muzika na King James basusurukije abanyeshuri bo muri UR Huye-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/12/2017 17:34
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 tariki 15/12/2017 mu nzu y’ibitaramo yo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye izwi nka Auditorium, habereye igitaramo cyateguwe na Airtel Rwanda cyahuriwemo n’abahanzi bakizamuka bo muri iyi kaminuza ndetse na King James.



Uretse abaririmba kandi haje itsinda rikina ikinamico ryo muri kaminuza rikina umukino ugaragaza ibishuko abakobwa bahura nabo iyo bageze muri kaminuza. Hagati aho hatangwaga ibihembo ku banyeshuri bakoresha umurongo wa Airtel, bamwe batsindira ibihembo by’amafaranga abandi batsindira amainite yo guhamagara.

Image may contain: indoor

Ni uku byari byifashe mbere y'uko igitaramo gitangira

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Airtel mu ntara y’amajyepfo n’Uburengerazuba Jeff Madali yatangaje ko iki gitaramo kizajya kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwidagadura ndetse barushaho no gusobanukirwa ibyiza Airtel iha abafatabuguzi bayo dore ko isanzwe ifite imikoranire myiza na kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Image may contain: 1 person, smiling, standing, stripes and outdoor

Umuyobozi w’abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda I Butare nawe yashimiye Airtel ku buryo idahwema gutekereza ibishimisha abanyeshuri ndetse anavuga ko ubuyobozi bwa kaminuza bwemera imikoranire nk’iyi ahanini hagamijwe kugira ngo babone imyidagaduro yo ku rwego rwiza. Abanyeshuri bakomezaga kureba buri umwe mu bageraga ku rubyiniro ariko banategereje n’amatsiko menshi King James wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo ndetse akaba asanzwe ari ambasaderi wa Airtel mu Rwanda.

Yaje kugera ku rubyiniro ahera ku ndirimbo ye ituje abanyeshuri bahaguruka buri wese na telefoni ye bamwe bafata amafoto abandi bafata amashusho. King James yapfukamye ku rubyiniro aririmba “Kuva wa munsi unsezera” ahita akurikizaho nyinshi mu ndirimbo ze zibyinitse nka Ganyobwe, Ndagutegereje Cyane n’izindi nyinshi zazamuye umudiho muri Auditorium, nta muntu wari ukiri mu mwanya we. Yanaririmbye kandi indirimbo ye nshyashya Hari Ukuntu, iyi nayo wabonaga benshi bamaze kuyimenya cyane.

King James yatangaje ko buri gihe ashimishwa no gutaramira muri Auditorium kuko ari ahantu hafite amateka akomeye mu kuzamura umuziki wo mu Rwanda ndetse ngo kuba Airtel itekereza gushyikiriza ibitraramo nk’ibi abanyeshuri bitanga ikizere ko igamije kuzana ibyiza bicyenewe ndetse no kuzamura umuziki nyarwanda muri rusange.

Reba uko iki gitaramo cyagenze mu mafoto:

No automatic alt text available.

Image may contain: one or more people, crowd and indoor

Abanyeshuri bo muri UR muri auditorium

Image may contain: one or more people, night and outdoor

Hanze babaza serivisi za Airtel

Image may contain: one or more people, people standing and outdoor

Image may contain: 1 person, indoor

Image may contain: one or more people

Abahanzi bo muri UR nibo babanje ku rubyiniro

Image may contain: 3 people, people smiling

Image may contain: 7 people, people smiling

Image may contain: 11 people, people smiling, crowd

Bari benshi muri auditorium

Image may contain: one or more people and people standing

Kinga James ku rubyiniro

Image may contain: one or more people

Ab'inkwakuzi bafataga amafoto cyangwa amashusho

Image may contain: 4 people, people smiling, crowd

King James yishimiwe mu rwego rwo hejuru

Image may contain: 2 people, crowd

Image may contain: one or more people

Image may contain: one or more people

King James yishimanye n'abanyeshuri bo muri UR Huye

Image may contain: one or more people, crowd and indoor

Igitaramo cyasojwe ntawe ubishaka, abantu bari bacinye umudiho bikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND