RFL
Kigali

Abize mu ishuli ryisumbuye rya Kigeme mu myaka irenga 20 bafite gahunda yo kwitegurira Yubile

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/07/2018 17:20
2


Biba bigoye abize mu ishuri runaka batandukana nyuma y’amasomo bakazongera kubonana mu buryo bworoshye bitewe n'uko bahita bajya mu bundi buzima butandukanye cyane n’uburyo babaga bari mu ishuli. Gusa abize muri G.S Kigeme bafite gahunda yo gukomeza umubano bahoranye bakiri ku ntebe y’ishuri.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Gasana Emile kuri ubu uyoboye abize muri iki kigo ahanini usanga ari abamaze imyaka iri hejuru ya 20, yavuze ko bafite gahunda yo kujya bahura kenshi gashoboka bitewe n'uko hari uburyo bashaka gukoramo igisa n’igenzura ry’ubumenyi bakuye muri iki kigo kugira ngo babisangize ababizi.

Muri iyi gahunda yo guhura kenshi izabafasha gutegura Yubile bashaka ko izaba irimo abahize bose yatuguwe n’abahoze bahiga atari mu buryo bwateguwe n’ishuli nyirizina. “Ikijyanye na Yubile kiriho mu minsi ya vuba turakiganiraho bihagije kugira ngo tubashe kwitegura by’umwihariko. Noneho itegurwe n’abantu bahize atari nka kuriya itegurwa n’abayobozi cyangwa abandi bantu ku ruhande batigeze bamenya ibyiza bya Kigeme”. Gasana Emile

Gasana Emile

Gasana Emile kuri ubu uyoboye abize muri iki kigo ahanini usanga ari abamaze imyaka iri hejuru ya 20 no munsi yayo

Gasana wize muri GS Kigeme akahava mu 1997, avuga ko muri uko guhura, abize ku ishuri rya Kigeme riri mu karere ka Nyamagabe bajya bakina imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball muri gahunda yo gusabana no kongera guhuza ibitekerezo.

Agira inama abandi baba baragiye bava ku bigo bitandukanye, Gasana Emile yavuze ko batakagombye gutatana ahubwo ko bajya bashaka umwanya runaka bagahura bakaganira bakareba ku buzima baciyemo n’ubwo barimo bityo bakagira icyo basangiza barumuna na bashiki babo bari kuhiga. Yagize ati:

Abantu baba barasangiye ibyiza byinshi ku ntebe y’ishuri ku buryo batakagombye kubisiga hariya cyangwa ngo babijyane intatane. Numva nk'uko baba barahuriye ku kigo kikabahuza bakagira ibibanezeza n’ibibuka, n’iyo bahavuye bakagombye kugira igihe bicarana bakaganira bakareba ubuzima banyuzemo n’ubwo barimo bityo bakareba uko bashaka kubaho.

AMWE MU MAFOTO YARANZE IMIKINO BAKINNYE MU MPERA Z'ICYUMWERU GISHIZE UBWO BARI BAHURIYE I KIGALI

bqnaki

Bakinnye umupira w'amaguru

Bakinnye umupira w'amaguru

Bakina umukino wa Basketball

basketball

Bakina umukino wa Basketball

ygfygfehvfghhfgvhsdcvhvwhjvfhegyewgchevc

Baganira nyuma y'igihe kinini badahura

Baganira nyuma y'igihe kinini badahura 

Bakina Volleyball

fefy

Volleyball

Volleyball

Bakina umukino wa Basketball

Volleyball

Bakina Volleyball

Ubwo bafataga ifoto y'urwibutso

Ubwo bafataga ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tresor Jordan5 years ago
    Vive Kigeme.Vive eduction.Vive Notre communauté.turabyishimiye Kandi media nayo ikomereze Aho,ituzanire n'amakuru y'aho GS Kigeme igeze yitegura Yubile.Abana b'ishuri rya Kigeme name mwitegure mubyuke kare mwabukereye kwizihiza ibirori ku ivuko ry'umucyo mufite ubu ngubu Aho mukorera hose ngo mwesa imihigo,muri indashyikirwa. Sadamu Mihigo wakoze kuhatubera
  • Lievin5 years ago
    Ewana iki ni igikorwa kinyamwibwa pee!!! Jye mpavuye muri 2011 ark Yubile turayiteguye kd aba bakuru bacu bagomba kudushyira mumuryango biryo tukagira umuryango mugari duhujwe na GS KIGEME.. Vive GS KIGEME Vive GS KIGEME Vive GS KIGEME Vive GS KIGEME Vive GS KIGEME Vive GS KIGEME Vive GS KIGEME





Inyarwanda BACKGROUND