RFL
Kigali

Abashoramari 450 bamaze kwiyandikishiriza kuzitabira imurikagurisha rya Made in Rwanda rigarutse ku nshuro ya 4

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/11/2018 12:15
0


Hagamijwe gukomeza gushyikira ibikorerwa mu Rwanda , binyuze mu imurikagurisha ,urugaga rw’abikorera PSF rwatangaje ko abakora ibi bagera 450 bamaze kwemeza ko bazamurika ku nshuro ya kane (4) ibikorwa byabo mu mpera z’uku kwezi.



Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka Made in Rwanda rigiye kongera kubera i Gikondo mu karere ka Kicuckiro hano mu mujyi wa Kigali ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga. Iri murikagurisha riteganyijwe kumara iminsi 7, rizatangira taliki ya 28 Ugushyingo risozwe taliki ya 4 Ukuboza uyu mwaka wa 2018.

Urugaga rw’Abikorera PSF ruvuga ko iri murikagurisha ari amahirwe cyane kuri ba rwiyemezamirimo bato. Pacifique Uwineza uhagarariye ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu rugaga rw’Abikorera PSF yemeza ko babonye urufunguzo rwo kwifashisha bafasha ba rwiyemezamirimo bato kuzamura imishinga yabo.

PSF ivuga ko ifite ikizere ko nyuma y’iminsi 7 y’imurikagurisha ababyaza imishinga ifarika ibyo bazaba bamuritse baziyongera. Aganira n’itangazamakuru yagize ati”Twasanze ba rwiyemezamiromo bakiri bato badashobora guhindura ibitekerezo byabo ngo bibe imishinga ifatika nk’uko baba babyifuza kuko bazitirwa no gutangira. Turabashishikariza kwihuriza hamwe bagakora amatsinda kugira ngo bagire aho babarizwa aho bazakomereza no kumurikira ibyo bakora. Iki kizatuma ibitekerezo byabo bikura".

Hagati aho bamwe mu rubyiruko rwihangiye imirimo rwifashishije iyi nama ya PSF ruremeza ko bishoboka. Bamwe muri aba ni urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro RYAF (Rwanda Youth inAgribusiness Forum). Uru rubyiruko rutanga inama ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi itandukanye rwifashishije ibikorerwa mu Rwanda. Imurikagurisha ry’ibikorewe mu Rwanda ni ngarukamwaka kuva mu mwaka wa 2015, mu mpera z’uku kwezi riragaruka ku nshuro ya 4.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND