RFL
Kigali

Abanyeshuli barenga 2500 ni bo bategerejwe kuzitabira imikino ya FEASSSA 2018 i Musanze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/08/2018 12:42
0


Kuva kuwa Gatanu tariki ya 10-20 Kanama 2018 mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru hazaba hakinirwa imikino ihuza ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye ava muri bimwe mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati, imikino izaba irimo abakinnyi 2519.



Mu kiganiro Minisiteri y’uburezi, ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’intara y’amajyaruguru bagiranye n’abanyamakuru, Munyakazi Isaac umunyamabanga muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye yavuze ko muri iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya 18 bikaba inshuro ya gatatu yakirwa n’u Rwanda, hazaba hitabira abakinnyi 2519 n’abazaba babaherekeje 481 bityo bose hamwe bakaba ibihumbi bitatu (3000). 

“Imyiteguro yarakozwe ubu twiteguye neza kwakira abakinnyi bazaza nadusanga baturutse mu bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda bageze ku 2519 bazaba baherekejwe n’abandi bayobozi babo bose hamwe bazaba bakabakaba ibihumbi bitatu (3000)”. Abo ni abashyitsi twiteguye kwakira mu karere ka Musanze”. Munyakazi

, Munyakazi Isaac umunyamabanga muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye

Munyakazi Isaac umunyamabanga muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye 

Ku ngingo igaruka ku mpamvu akarere ka Musanze ariko katoranyijwe mu kuba kazakira iyi mikino, Munyakazi Isaac yavuze ko icya mbere ari akarere kujuje ibisabwa byo kwakira imikino ya FEASSA ariko kandi bikaba ari muri gahunda yo kugira ngo abazaza muri iyi mikino begerezwe ibyiza nyaburanga by’igihugu cy’u Rwanda ndetse ko kandi biri no muri gahunda yo kujyana ibikorwa bikomeye mu mijyi ijya kuyingayinga umujyi wa Kigali. Ati:

Mu guhitamo akarere ka Musanze ni nk’igicumbi cy’umuco wacu, icyerekezo cy’ubukerarugendo mu ngihugu cyacu. Hari n’ubundi buryo bwo kongera kugaragaza ya shusho y’u Rwanda twifuza ko imenyekana ku isi yose ariko ubu dushaka kubinyuza no mu rubyiruko ruzaba ruteraniye mu Rwanda.

Ku kijyanye n’imyiteguro, Munyakazi yavuze ko bigeze mu mpera zayo kuko ngo ibibuga, aho bazarara, aho kuryama byose byateguwe dore ko banabyeretse abanyamakuru mu ruzinduko bagiriyeyo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018.

Agaruka ku kijyanye n’aho imyiteguro igeze, Munyakazi yagize ati” Imyiteguro rero igeze mu mpera kuko aho abana bazakinira harateguwe neza, aho bazacumbikirwa harateguwe kandi neza, ibyo tuzabakiriza byose biri mu buryo, abazakora imirimo itandukanye barahari bose. Ndumva rero ku munsi wa tariki ya 10 Kanama 2018 imikino izatangira”.

Munyakazi yijeje abazitabira FEASSSA 2018 ko bazasangamo ubudasa

Munyakazi yijeje abazitabira FEASSSA 2018 ko bazasangamo ubudasa

Munyakazi yasoje kuri iyi ngingo avuga ko abanyarwanda bose bamenya ko bazayakira neza harimo ubudasa abanyarwanda basanganwe kandi ko intego ari ugusigarana ibikombe muri iyi mikino.

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’intara y’amajyaruguru yavuze ko bashimira cyane guverinoma y’u Rwanda yagiriye intara y’amajyaruguru by’umwihariko Akarere ka Musanze mu kuba bakwakira imikino ya FEASSSA 2018.

Gatabazi avuga ko mu ntara y’amajyaruguru gahunda ihari ari uguteza no kumenyekanisha siporo mu mashuri, abaturage n’abandi bose batuye iyi ntara dore ko banagira igikorwa cya siporo rusange (Car Free Day) nibura kabiri mu kwezi.

Mu gutanga icyizere cy’uko irushanwa rizagenda, Gatabazi yavuze ko nk’intara y’amajyaruguru by’umwihariko akarere ka Musanze biteguye ko iri rushanwa rizaba ririmo uburyohe budasanzwe kandi ko biteguye gukora ibyo bazasabwa na Minisiteri na FEASSSA kugira ngo irushanwa rirusheho kuba ryiza.

“Nk’Akarere, nk’intara n’igihugu, ibyo mwumva bitureba byose mwadusaba, tuzabikora mu bushobozi bwacu dufatanyije kugira ngo iki gikorwa mwateguye muri iyi ntara yacu kizashobore kuzana ubundi buryohe mu banyarwanda cyane abazaba baje bakazahora bifuza kuzagaruka mu Rwanda”. Gatabazi JMV

Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru

Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru yashimiye leta y'u Rwanda yabahaye kwakira irushanwa 

Guverineri Gatabazi yasoje avuga ko kuri ubu guhera mu nzego z’ibanze, abikorera n’izindi nzego zose bose bamaze kuganirizwa ku buryo nta kibazo bazagira mu kuba bazakira iyi mikino izaba yakirwa ku nshuro ya gatatu ibera mu Rwanda.

Ku bibuga bizakira imikino, mu mukino w’umupira w’amaguru ku bahungu hazakoreshwa ibibuga birimo; Sitade Ubworoherane, Nyakinama Pitch na IPRC Musanze mu gihe abakobwa bazakoresha ibi bibuga ahakiyongeraho n’ikibuga kiri mu kigo cya Police Academy.

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC  yereka abanyamakuru ibibuga bizakira imikino

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC yereka abanyamakuru ibibuga bizakira imikino

Basketball y’abahungu n’abakobwa bazakinira ku bibuga bya St.Vincent, Ubworoherane na MIPC. Volleyball ku bahungu n’abakobwa bazakinira kuri MIPC cyo kimwe na Handball abahungu n’abakobwa ndetse na Handball. Rugby bazakinira ku kibuga cya Mutobo naho Hockey bazakinire i Nyakarambi. Badminton na Table Tennis bazakinira kuri Classic Lodge cyo kimwe na Swimming. Amashuli abanza bazitabaza ibibuga bya UR-Busogo Campus na GS Busogo II.

Umubare munini w'abakinnyi bazajya bacumbike banafatire amafunguro mu kigo cy'amashuli cya St Vincent

Umubare munini w'abakinnyi bazajya bacumbika banafatire amafunguro mu kigo cy'amashuli cya St Vincent 

Abanyamakuru batambagizwa ikigo cya St Vincent

Abanyamakuru batambagizwa ikigo cya St Vincent 

Sitade Ubworoherane niyo izaberaho umuhango wo gufungura amarushanwa

Sitade Ubworoherane niyo izaberaho umuhango wo gufungura amarushanwa

Sitade Ubworoherane niyo izanakira imikino yo gusiganwa ku maguru

Sitade Ubworoherane niyo izanakira imikino yo gusiganwa ku maguru bazenguruka ikibuga

Tennis 2018

Imirimo yo gutunganya ahazakinirwa Tennis

Imirimo yo gutunganya ahazakinirwa Tennis 

Dore uko amatsinda ateye ku mashuli yisumbuye:

SOCCER  BOYS            

POOL A     

1.Buddo SS (Ug)

2.Olbolsat (Ke)

3.Alliance (TZ)

4.St.Marry’s Kitende (Ug)

5.LDK (Rwanda)

POOL B:

1.BS.Kimanya (Ug)

2.CIP Muhaga (Rwanda)

3.Kakamega HS (Ke)

4.Nyerere Mem. (TZ)

5.College Karambi (Rwanda)         

SOCCER GIRLS             

POOL A     

1.Kwale (Ke)       

2.Makongo (Tz) 

3.St. Noa (Ug)    

4.GS Nyange (Rw)       

POOL B:

1.GS.Remrera Rukoma (Rwanda)

2.Mukono HS (Uganda)

3.AB Njenga (Kenya)

4.Alliance (Tz)

Muhabura Polytechinic hazakinirwa Handball na Netball

Muhabura Integrated Polytechinic College (MIPC) hazakinirwa Handball na Netball

BASKETBALL BOYS               

POOL A     

1.APE Rugunga (Rw)   

2.Sigalame (Ke)  

3.Sseta Main (Ug)       

4.Eteni (Rw)       

5.Lord Baden Powell (Tz)     

6.Buddo SS (Ug)

POOL B:

1.Kibuli SS (UG)

2.LDK (Rwanda)

3.Laiser Hill (Kenya)

4.Galanos (TZ)

5.St.Marie Reine (Rwanda)

BASKETBALL GIRLS              

POOL A     

1.St. Mary's Kitende (Ug)     

2.Butere Girls (Ke)         

3.St. Bernadette (Rw) 

4.Kizuka (Tz)       

5.Adegi (Rw)

POOL B:

1.Kaya Twi (Kenya)

2.LDK (Rwanda)

3.Buddo (Uganda)

4.Luyanzi College (Uganda) 

ijabo Stadium

IKibuga cya IJABO STADIUM kiri i  Busogo

Ikibuga cya IJABO STADIUM kiri i Busogo 

VOLLEYBALL BOYS               

POOL A

1.St. Joseph (Rw)         

2.Buremba SS (Ug)      

3.Kapkenyeloi (Ke)      

4.Wagwa (Ug)    

5.College Christ Roi (Rw)

POOL B:

1.Mbohho Mixed (Uganda)

2.Don Bosco (Rwanda)

3.Makongo (Tz)

4.PSVF Karubanda (Rwanda)

5.Malava (Kenya)        

VOLLEYBALL GIRLS              

POOL A

1.Kwanthanze (Ke)      

2.St. Alloys (Rw)

3.Kinawa Mugongo (Ug)      

4.IPRC Kigali (Rw)

POOL B:

1.GS Indangaburezi (Rwanda)

2.Soweto (Kenya)

3.Trust HS (Uganda)

4.Cheptil (Kenya)     

Imirimo yo gutunganya ahazakinirwa Netball na Volleyball

Imirimo yo gutunganya ahazakinirwa Netball na Volleyball   

HANDBALL BOYS                 

POOL A     

1.Adegi (Rw)      

2.Kanyawanga (Ke)     

3.Sseta Green (Ug)      

4.St. Alloys (Rw)

5.Makongo (Tz)

POOL B:

1.Kibuli (Uganda)

2.ES Kigoma (Rwanda)

3.College de Gisenyi (Rwanda)

4.St.Luke’s Kimili (Kenya)

5.Makongo (TZ)

HANDBALL GIRLS                 

POOL A     

1.Kibuli SS (Ug)  

2.Sega Girls (Ke)

3.Apega (Rw)     

4.ES Gikonko (Rw)

POOL B:

1.Kamusinga Girls (Kenya)

2.Kawanda SS (Uganda)

3.ES Kirambo (Rwanda)

4.Mbogo HS (Uganda)

NETBALL            

POOL A     

1.St. Mary's Kitende (Ug)     

2.GS Gahini (Rw)

3.Luyanzi College (Ug) )

4.Nyakach Girls (Ke)   

5.Makongo (Tz)

POOL B:

1.Kaya Twi (Kenya)

2.St.Noa (Uganda)

3.St.Alloys (Rwanda)

4.Buddo SS (Uganda)

5.Makongo (Tz)

St Vincent hazakinirwa Basketball

St Vincent hazakinirwa Basketball

RUGBY 15s (ROUND ROBIN)                 

1.Menengai (Ke)   

2.Kakamega (Ke)   

3.Upper Hill (Ke)   

4.Namilyango College (Ug)     

5.St. Mary's Kisubi (Ug) 

6.King's College Buddo (Ug)   

Abanyamakuru bakurikiye gahunda za FEASSSA 2018

Abanyamakuru n'abayobozi batandukanye bakurikiye gahunda za FEASSSA 2018

RUGBY 7s           

1.Laiser Hill (Ke)    

2.Chavakali (Ke)    

3.St. Peter's Mumias (Ke)        

4.Jinja SS (Ug)       

5.Mbarara High (Ug)      

6.Kololo SS (Ug)    

7.ASPEKA (Rw)      

8.JAM Muhanga (Rw)    

HOCKEY BOYS  (ROUND ROBIN)           

1.Upper Hill (Ke)

2.Musingu (Ke)  

3.St. Antonys (Ke)       

4.Kakaungulu Mem (Ug)      

5.Ntare School (Ug)    

6.Sir Samuel Baker (Ug)       

HOCKEY GIRLS (ROUND ROBIN)

1.Tans Nzoia (Kenya)

2.Kakungulu Mem.(Uganda)

3.Tigoi (Kenya)

4.St.Marry’s Kitende (Uganda)

BADMINTON-BOYS:

1.Kibuli (Uganda)

2.Kakungulu Mem. (Uganda)

3.Kinawa Kawempe (Uganda)

4.Kenya 1

BADMINTON-GIRLS:

1.Mbogo HS (Uganda)

2.Kibuli SS (Uganda)

3.Rubaga Girls (Uganda)

4.Kenya 1

TABLE TENNIS-BOYS

1.Mbogo College (Uganda)

2.Kakungulu Mem.(Uganda)

3.St.Michael Int’l (UG)

4.Kenya 1

5.Rwanda 1

6.Rwanda 2

Ikibuga cya Mutobo kizakira imikino ya Rugby

Ikibuga cya Mutobo kizakira imikino ya Rugby

TABLE TENNIS-GIRLS:

1.Mbogo HS (Uganda)

2.Mbogo College (Uganda)

3.Mbogo Mixed (Uganda)

4.Kenya 1

5.Kenya 2

6.Rwanda1

ATHLETICS

BOYS:Kenya, Uganda, Rwanda na Tanzania

GIRLS: Kenya, Uganda, Rwanda na Tanzania

SWIMMING:

BOYS: Kenya, Uganda na Rwanda

GIRLS:Kenya, Uganda na Rwanda

Ibikombe byatanzwe

U Rwanda rwizeye ko ibikombe bizasigara 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND