Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 ni bwo Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere. Uyu muhango uri kubera kuri Stade Amahoro i Remera ndetse kugeza ubu abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaze kuhagera aho morale ari yose.
Paul Kagame watorewe kongera kuyobora u Rwanda akagira amajwi asaga 98% mu matora yabaye tariki 3-4 Kanama 2017, irahira rye ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu binyuranye byo ku mugabane w’Afrika n’abandi banyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku isi. Uyu muhango witabiriwe n'abanyarwanda benshi baturutse hirya no hino mu gihugu, nyuma yawo ku mugoroba hakaba hateganyijwe igitaramo cy'Intsinzi kiri bubera muri Parking za Stade Amahoro.
AMAFOTO Y'UKO BIMEZE
Abanyarwanda benshi babukereye,.. bahageze kare cyane
Morale ni yose
Stade Amahoro yakubise iruzura
Ubwo abantu binjiraga ahabereye ibi birori
TANGA IGITECYEREZO