RFL
Kigali

Abakozi b’uruganda rwa CIMERWA batanze sheki ya miliyoni 20 Frw mu kigega Agaciro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2018 14:55
0


Kuri uyu wa 26 Ugushyingo, 2018 Umusanzu w’abayobozi n’abakozi b’uruganda rwa Cimerwa ruherereye mu karere ka Rusizi, batanze sheki ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda (20,000,00 Frw) mu ikigega Agaciro Development Fund.



Abakozi bagera kuri 266 bakorera uruganda rwa Cimerwa nibo bakusanyije umusanzu ungana na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ari nayo yatanzwe mu kigega Agaciro Development Fund. Bhekizitha Wiseman Mthembu, Umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA, yatangaje ko batewe ishema no gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe n’Abanyarwanda. Yavuze ko ‘bashikamye ku ntumbero yo kubaka u Rwanda’ ari nayo mpamvu batanze umusanzu wabo mu kigega Agaciro Development Fund.

Yagize ati “Twashyize hamwe umusanzu wacu nk’abakozi. Dutewe ishema no kubona ikigega Agaciro Development gikomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda twifuza. Hejuru y’ibyo, twishimiye ko twagize uruhare mu gushyigikira intego y’iki kigega cy’Abanyarwanda."

Umuyobozi w'Ikigega Agaciro Development Fund, Jack Kayonga,  yavuze ko kugeza ubu buri gihembwe berekana umutungo w’iki kigega, avuga ko ubu bageze kuri miliyari 53 z’amafaranga y’u Rwanda. Yakomeje avuga ko amafaranga ari mu kigega agaciro amaze gushorwamo imari ahantu hatandukanye.  Yagize ati “Nk’uko twabitangaje mu minsi ishize kandi bimaze kuba umuco buri gihembwe tugaragaza aho ikigega cyimaze kugera. Ubu ng’ubu tukaba dusaga miliyari hafi 53 n’aya ngaya azamo wenda akaba yiyongeraho macyeya.

“Icyo tumaze gukoresha aya mafaranga ni ibintu bitandukanye. Icya mbere n’uko tumaze gushora mu cyo twita ‘fixed income’. Ubwo ni ukuguriza banki, ni ukuguriza Leta. Ikindi n’uko twagiye dushora muri kompanyi zitandukanye kugira ngo dushobore kuba twabona inyungu nini mu myaka izaza,”

develomp

Umuyobozi w'Ikigega Agaciro Development Fund, Jack Kayonga [uri i bumoso] ndetse na Bhekizitha Wiseman Mthembu, Umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA.

Cimerwa yatanze inkunga mu kigega Agaciro, ni  uruganda Nyarwanda rukora sima, rumaze imyaka 30 ruri ku isoko, ruherereye i Bugarama mu karere ka Rusizi mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda. Igice kimwe cya sima batunganya icururizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’i Burundi.

Ikigega Agaciro Development Fund cyashyizweho n’Abanyarwanda ku wa 15-16 Ukuboza, 2011 mu Nama y’Umushyikirano wa cyenda wari uyobowe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Cyafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame ku wa 23 Nzeri, 2012. “Agaciro” ni urufunguzo rw’Abanyarwanda mu guharanira kwigira mu rugendo rw’ubusugire n’itarambere rirambye rihanzwe amaso.

ikiega






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND