RFL
Kigali

Abafana ba Arsenal FC bamwenyura kubera #VisitRwanda batanze miliyoni imwe mu kigega Agaciro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/08/2018 12:38
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Kanama 2018, muri Olympic Hotel hakoraniye abafana b’akadasohoka b’ikipe ya Arsenal Fc babarizwa mu Rwanda. Baganuye kubyo bejeje mu gihe cy’imyaka irenga itanu bamaze bibumbiye hamwe banashyira miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Rwf) mu Kigega Agaciro Development Fund.



Ikipe ya Arsenal Fc ibarizwa mu Bwongereza, ikunzwe n’umubare utabarika w’abatuye isi. Igikundiro cyayo cyiyongereye ubwo bagiranaga ubufatanye n’u Rwanda bwo kwamamaza ubukerarugendo nk’inkingi ya mwamba u Rwanda rwitezeho gusarura agatubutse hakoreshejwe ikirango “Visit Rwanda” cyashyizwe ku mwambaro w’abakinnyi b’iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa London iyo mu Bwongereza.

appolo

Apollo Munanira uhagarariye abafana ba Arsenal Fc

Abafana b’iyi kipe baturuka ibwotamasimbi, abaturuka mu bihugu byegereye u Rwanda n’abandi bahuriye mu Inteko rusange y’uyu muryango, bishimira ko bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byahinduye ubuzima bwa benshi mu banyarwanda. Mu kiganiro n’itangazamakuru Apollo Munanira yavuze ko ibikorwa bakozwe mu myaka itanu byababereye indorerwamo yo kurenga gufana iyi kipe gusa, ahubwo ngo byanabaguye mu gufashanya hagati yabo kugeza ku muryango mugari w’abanyarwanda. ati:

Ibikorwa byinshi twakoze ni umusingi twaheraho ngo tureke gufana gusa ahubwo hari n’izindi mbaraga twifitemo zishobora gukomeza gukora ibindi byinshi twifasha nk’abanyamuryango hagati yacu, ariko no gukorana no gufasha abandi banyarwanda.

Yavuze ko ubufatanye bw’ikipe bihebeye n’igihugu cy’u Rwanda bwongereye urukundo bakundaga iyi kipe. Yizeza ko bagiye kuba abambasaderi ba gahunda ya “Visit Rwanda” yanyuze abakinnyi b’ikipe ya Arsenal Fc bakivuga gitore, abandi bagahamiriza mu mujyo w’ingoma n’imirishyo yavugijwe n’abakaraza. Yagize ati:

Ni twe turi bube ba ambasaderi ba mbere nk’abafana bafite gahunda, bafite ubuyobozi, tugiye kuba abambasaderi ba ’Visit Rwanda’ hano mu gihugu ariko no hanze kuko dufite n’abandi baduhagarariye nko mu Bwongereza mu mijyi hafi itanu yose.

Apollo kandi avuga gutanga umusanzu wabo mu kigega Agaciro Development Fund bigiye kuba ngarukamwaka. Avuga ko bashaka kuba mu mwanya w’abandi b’abanyarwanda bafite icyo bamariye igihugu batanga umusanzu wabo.

mugabe

Charles Mugabe, Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund

Charles Mugabe, Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fundyavuze ko bakiriye neza umusanzu bahawe n’abafana b’ikipe ya Arsenal Fc. Yagize ati “ Ni ibikorwa birenze ibyo twe tubumvamo. Iyo twumvise ngo abafana twumva ngo ni ibintu byo gukina, kwishimisha,... Tuyakiriye neza cyane. (...) Mu by’ukuri rero biratunezeza iyo tubona aba bafana ahanini bagizwe n’urubyiruko ugasanga barakora ibintu nk’ibi bariyubakira igihugu."

Batanze miliyoni imwe mu kigega Agaciro

Uyu mukecuru ubarizwa i Bugesera nawe yari yaje kwifatanya n'abafana ba Arsenal

Lind Umutesi wari uturutse muri RDB mu ishami rya "Visit Rwanda" nawe yashimye abafana b'ikipe ya Arsenal

Abafana ba Arsenal bari babukereye

asbanysmiuy

munsnirs

sgsvit

AMAFOTO: Desanjo Iradukunda-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND