RFL
Kigali

11/09/2001, ibitero bya Al Quaeda bitazasibangana mu mateka ya Amerika, bamwe bayigereranya na Babiloni, abandi bakabyita ikinyoma cyo kwibisha abarabu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/09/2018 19:02
0


Ku itariki nk’iyi muri 2001 isi yose yacitse ururondogoro kubera isenyuka ry’imiturirwa 2 ya World Trade Center ndetse na Pentagon, ministeri y’ingabo ya Amerika. Ibi bitero byavuzwe ko ari iby’ibyihebe bya Al Quaeda byashimuse indege zikajya kugonga aha hasenyutse.



Abasesengura batandukanye bagiye biga cyane ibijyanye n’iri senyuka ryahitanye abantu 1997 hanyuma abandi 6000 bakahakomerekera, bamwe bakabihuza n’ibihe byahanuwe muri bibiliya, ni mu gihe abandi bahamyaga ko Amerika ari yo ubwayo yigabyeho ibi bitero igamije kujya kwiba peteroli mu barabu.

Abahamya ko byahanuwe muri bibiliya bashingira kuki??

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku isonga mu bukungu, mu gisirikare ndetse na politiki. Uburyo bwa politiki ikoresha bugereranywa n’ubwa Babiloni ivugwa muri bibiliya: gushakisha ubutunzi, icyo byaba bisaba cyoze, byaba bisaba gukandamiza abakene cyangwa kubafata mu buryo budakwiriye. Imana ntiyashoboraga guha umugisha babiloni n’ubutunzi bwayo hejuru y’ibyo byose, ari naho abanyeshuri mu by’iyobokamana bahereye bavuga ko na Amerika ari ko byayigendekeye.

Imirongo ivugwa ko yaba yarahanuye iby’iki gitero cyitiriwe Al Quaeda ndetse na Osama bin Laden wari uyikuriye, iri Byahishuwe 18. Umurongo wa 2 na 3 igira iti  “Nuko atera hejuru mu ijwi riranguruye ati «Iraridutse! Iraridutse Babiloni, umurwa w’icyamamare: yahindutse intaho ya za Sekibi, indiri ya za roho mbi zose, n’iy’ibisiga byose byahumanye kandi by’ibivume . Kuko yuhiye amahanga yose divayi y’uburakari bukaze bw’ubuhabara bwayo, abami b’isi bakohoka mu buhabara hamwe na yo, kandi abacuruzi b’isi bagakungahazwa n’ubukire bwayo butagira ingano.”

Kuvuga ngo Iraridutse, iraridutse inshuro 2 bifatwa nk’ubuhanuzi bwavugaga ko ayo mazu maremare abiri yari azwi cyane mu mujyi wa New York azasenywa.

Abandi bo bavuga ko Amerika yahimbye ibi bitero ikikora mu nda igamije gushaka urwitwazo rwo kwiba peteroli y’abarabu…

Kuri bamwe kuvuga ko ibyihebe 19 byabashije kuyobya indege, bakazikoresha basenya inyubako zihambaye za World Trade Center muri Amerika, igihugu cy’igihangange mu bukungu, igisirikare na politiki , ni ikintu kitumvikana.  N’ubwo hashize imyaka 17 ibitero byo kuwa 11 Nzeli 2001 bibaye , hari abatiyumvisha uburyo Amerika yaba yarinjiwe bigeze ku rwego rwo kuyisenya nk’uko byagenze. Bamwe bemeza ko uko ibinyamakuru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibivuga atariko byagenze, ko ahubwo Amerika yaretse bikaba ngo ibone uko igaba ibitero muri Irak mu rwego rwo kurwanya iterabwoba nyamara mu by’ukuri ngo yari igamije gucukura Peteroli .

Mu masaha 2 gusa, Amerika yabaye nk’igwiriwe n’isi

Hari mu gitondo saa mbiri na mirongo ine n’itandatu(8H46) ku wa kabiri tariki 11 Nzeli 2011 ubwo indege yavaga muri Boston yerekeza i Los Angeles yakoraga urugendo rwiswe Flight 11 yagongaga umunara w’Amajyarugu ya WTC (north tower of the World Trade Center), mu Mujyi wa New York. Nyuma y’iminota 17 gusa (9H03) indi ndege nayo yavaga Boston yerekeza i  Los Angeles yakoraga urugendo rwiswe Flight 175 yagonze umunara w’Amajyepfo. Ku isaha ya saa tatu na mirongo itatu n’irindwi(9H37), indege yavaga Dulles muri  Virginia yerekeza i Los Angeles yakoraga urugendo rwiswe Flight 77 , yagonze Minisiteri y’Ingabo ya Amerika(Pentagon).

Image result for Twin towers before 911

Uku niko 'Twin towers zari zubatse mbere y'ibitero byo kuwa 11 Nzeli 2001

Ku isaha ya saa yine zibura umunota umwe (9H59), umunara w’Amajyepfo wasenyutse mu gihe kingana n’amasegonda 10. 10H03, indege yavaga Newark muri  New Jersey yerekeza i San Francisco, yashwanyukiye mu murima wo muri Shanksville muri  Pennsylvania. 10H48, umunara w’Amajyaruguru nawo warasenyutse uko wakabaye.

Ugusenyuka kw’ imiturirwa ya World Trade Center kwahitanye abantu 2,996 hakomereka abagera 6000. Ni ibitero  Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje  umutwe wa Al Qaida n’umuyobozi wayo Oussama Ben Laden. Gusa hari abantu benshi bo mu bice bitandukanye by’isi bagiye bemeza ko ibi bitero byapanzwe aho kuba ibyagabwe n’umutwe wa Al Qaida.

Image result for EVIDENCE OF DEMOLITION ON Twin towers in 911 attacks

Zarasenyutse kuva hejuru kugera ku butaka

Ku ikubitiro hari abaporofeseri ( professors) 75 bishyize hamwe bashinga itsinda bise 9/11 Scholars for Truth, abarigize bakiyita ’ Truthers’(Abanyakuri) . Iri tsinda ryashinzwe rigamije kugaragaza ko ibitero byo ku itariki 11 Nzeli 2001 ari ikinyoma kuvuga ko byatewe n’ibyihebe.

Kugeza muri 2006 (nyuma gato y’ishingwa ryaryo), iri tsinda ryari rikomeje kwigarurira imitima ya benshi ahanini bitewe n’inkuru banyuzaga mu binyamakuru bitandukanye zagaragazaga ibimenyetso bashingiraho bahakana ibi bitero. Mu bice bimwe by’Uburayi no mu bihugu by’Abarabu niho hakunzwe kugaragara abantu benshi bashyigikira ibimenyetso byatangwaga n’abagize iri tsinda. Kubwo kurambirwa intambara y’Ubutegetsi bwa Bush bwashoje muri Irak, Abanyamerika bamwe nabo batangiye kwizera ibivugwa na ‘9/11 Scholars for Truth’.

Ibikurikira ni ibimenyetso ’ Truthers’(Abanyakuri) n’abandi bantu  bashingiraho bahamya ko atari ibyihebe byagabye ibitero ahubwo ko bishoboka ko Amerika ifite uruhare yagize muri ibi bitero. Ni ibimenyetso wasoma no mu nkuru y’ikinyamakuru The Guardian mu nyandiko yahaye umutwe ugira uti  ‘9/11 conspiracy theories debunked’ yo ku wa 5 Nzeli 2011.

Abanyakuri bavuga ko imiturirwa ya World Trade Center itasenywe no kugongwa n’indege, bashingira ku buryo izi nyubako zasenyutse. Mu mashusho hagaragara ko izi  nyubako zasenyutse zihereye kuri etage(floor) yo hejuru, imwe kuyindi kugeza hasi. Ibi ngo ni ikintu kidasanzwe ko inzu isenyuka muri ubu buryo bukurikiranye neza nk’uko byagenze bityo bakaba bahakana kuba zarasenywe no kugongwa n’indege , ko ahubwo zasenywe n’ibisasu byari bizitezwemo.

Umwarimu umwe wo muri Amerika  yavuze ko yapimye ibyo twakwita ibisigazwa by’izi nyubako, agasangamo ibisigazwa by’imiti y’uburozi(chemical residue) ari naho na we yahereye yemeza ko hakoreshwejwe ibisasu mu isenywa ry’izi nyubako. Kuba harabanzaga kumeneka kw’ibirahuri, nyuma bigakurikirwa n’ibikoresho byo mu biro byasandaraga inyuma ku muvuduko uri hejuru , nacyo gifatwa nk’ikimenyetso cy’uko byaba ari ibisasu byatumaga bigenda gutyo.

 ‘10 minutes pour comprendre le complot du 11 Septembre 2001’ ni inkuru mpamo(documentary) ya ‘chaine’ ya Planète . Muri iyi filime bagaragaza ko nubwo Leta ya Amerika ivuga ko amavuta(Fuel) y’indege  zagonze WTC ariyo ntandaro yo gusenyuka kw’imiturirwa 2, ibi ngo bihabanye n’ukuri. Igishingirwaho ni uko izi nyubako zombi, icyo gihe zarizo ndende ku isi , zari zubakishijwe ibyuma bikomeye n’ikoranabuhanga ryo gukumira inkongi.

Byasagaba nibura degre celcius 1510 kugira ngo ibyuma byari byubatse WTC bibashe gushonga no gucika intege , mu gihe amavuta y’indege avugwa ko yatumye zisenyuka,  atwika hagati y’ikigero cya degre celcius 426 na 815.

Imiturirwa 2 ya WTC yari izwi ku mazina y’iminara y’impanga, Twin Towers , yareshyaga na m 415 indi ikareshya na m 417. Zari zubatswe na Toni 200.000 za Acier (uruvange rw’ibyuma bikomeye cyane) , na 325.000 m3 za Beton. Zubakwa zahawe ubushobozi bwo kudahirikwa n’umuyaga ufite umuvuduko wa Km 200/h. Zombi zasenyukiye umunsi umwe zigonzwe n’indege zari zayobejwe n’ibyihebe. Zombi zasenyutse mu masegonda 10 zimaze nibura iminota hagati ya 56 na 102 zishya.

Indi nyubako ya WTC 7 yari iri muri m 100 uvuye aho iyi minara yari iri  nayo yarasenyutse nyamara nta ndege yo yayigonze. Leta ya Amerika ivuga ko iyi nyubako yahiye bitewe n’umuriro waturutse mu gushya kwa Twin Towers ukagwa mu mavuta (Fuel) yari ari muri iyi nyubako. Biramutse ari ukuri, yaba ariyo nyubako ya 3 mu mateka y’isi yarimbutse kubera inkongi kuko 2 zibanza ari Twin towers za WTC.

Tariki 17 Ukwakira 2004 muri Venezuela, umuturirwa wa etages/floors 56  wubatswe muri 1976 wamaze amasaha 17 ‘etages’ 26 zayo zishya. Nubwo inkongi yageze ku gasongero ariko ntiyigeze isenyuka ngo ihanguke. Tariki 12 Gashyantare 2005, i Madrid muri Espagne, umuturirwa wa Windsor ufite etages 32, wahiye mu gihe kingana n’amasaha 24 ariko nawo ntiwahanguka .

Imiturirwa ya WTC yaba ariyo yari yubakanye ikoranabunga no gukomera kuri hasi y’izi ngero z’inyubako tuvuze haruguru ?Ibi nawe wabyibaza. Niba ari Oya kuki zahiye zigakonga mu gihe gito gishoboka ?

Abatangabuhamya bari mu bazimyaga umuriro ndetse n’abagenzi bahitaga  babonye izi nyubako zisenyuka , bemeje ko hari ibishashi byagaragara mu nyubako zo hasi mbere y’uko zisenyuka, igishingirwaho hemezwa ko amavuta y’indege atariyo yazisenye ahubwo zasenywe n’ibisasu. Ibi binakubiye mu majwi yohererejwe ikinyamakuru New York Times  n’ibindi binyamakuru bikomeye mu Ugushyingo 2002.

Abanyakuri bavuga ko nta ndege yigeze igonga Minisiteri y’ingabo za Amerika. Babishingira kuburyo aho bivugwa ko indege yagonze hangiritse. Kuba ahangiritse harakoze ishusho y’umwobo aho kugaragaza ko hangijwe n’amababa y’indege ngo ni icyerekana ko ari igisasu cyo mu bwoko bwa Missile cyarashweho.Ibisigazwa by’indege byahatoraguwe birimo n’umurizo w’indege, Abanyakuri  bemeza ko ari ibyari byapanzwe .

Boeing 757 yagonze Pentagon yari ifite ’Moteurs’ zikoze mu ruvange rw’ibyuma bya Acier na Titane. Moteur yayo imwe iba ifite umurambararo wa m 2,70, ifite uburebure bwa m3,60, uko ari 2 buri imwe igapima toni 2. Indege ubwayo iba ifite m 47 z’uburebure, m 13 z’ubuhagarike , igapima byibuze toni zirenga 100. Kuba aho yagonze haracitse umwobo wa metero 5 z’umurambararo, ntihagire ibisigazwa bisigara inyuma, amadirishya ari hafi y’aho bivugwa ko yagonze agasigara agihagaze, ntiharagare aho moteurs zayo zagonze , amababa yayo cyangwa ngo bibe mu bisigazwa byagaragaye inyuma kandi yaragenderaga ku muvuduko wa Km 850 mu isaha(850 km/h), nacyo ni ikimenyetso gishingirwaho hagaragazwa ko nta ndege yigeze igonga Pentagon, ahubwo ko Missile ariyo yashoboraga kubasha gusenya urukuta rwa Pentagon rwubatse muri ‘beton armé’ ifite ubugari bwa m 3.

Image result for a plane hit pentagon 911

Uku niko urukuta rwa Pentagon rwabaye nyuma yo kugongwa n'indege ya Boeing 757 gusa ibisigazwa by'iyi ndege , ibyinshi ntibyabonetse aho yagonze

Camera za Hotel Shelaton ndetse n’izo ku muhanda nyabagendwa muri Virginia zafashe amashusho y’uko ibintu byose byagendaga. Nyuma yaho abakozi b’ikigo cy’iperereza cya Amerika, FBI (Federal Bureau of investigation)bafashe ‘cassettes’ zafatiweho ayo mashusho, babuza abakozi baho kuvuga ibyo babonye. Ibi wabibona muri filime mbarankuru ya Planete twavuze haruguru.

Indege zagonze WTC zari zipakiwemo ibisasu

Abatemera ko ibitero byabaye tariki 11 Nzeli 2001 byagabwe n’ibyihebe   bizera ko abagenzi bagombaga kugenda mu ndege zagonze WTC bishwe bakajugunywa mu nyanja cyangwa se bakaba nabo barinjijwe muri uyu mugambi, bakaba barahinduriwe ibibaranga(identities), bakaba babayeho mu bwihisho. Ikigenderwagho nababyemeza, ngo ni uko telefoni z’abari mu ndege bahamagaye ababo mu gihe cyo gushimutwa kw’indege, zitari gushobora guhamagara bitewe n’ubutumburuke indege zari ziriho ahubwo hakaba harakoreshejwe ikoranabuhanga rihambaye  ryo guhimba amajwi ‘voice morphing technology’.

Israel ishobora kuba yari iri muri uyu mugambi ngo ibone uko ihanganisha Amerika n’ibihugu by’Abarabu

Ikindi kimenyetso abahamya ko ibitero byo ku itariki 11 Nzeli 2001 byari byapanzwe ni uko ku munsi w’ibitero, abanya- Israel 4000 bakoraga muri WTC , uwo munsi ngo ntawageze ku kazi. Abemeza ibi bavuga ko impamvu ari uko bari baburiwe mbere hose na Mossad, urwego rw’ubutasi rwa Israel.

Ibi ariko byaje kunyomozwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israel, wavuze ko ubwo ibitero byabaga, abanya –Israel 4000 bari mu Mijyi yabereyemo ibitero, ndetse agahamya ko umuntu 1 ku 10 mu baguye muri biriya bitaramo bakomokaga muri Israel.

Igisirikare gikomeye ku isi cyo mu kirere cyananiwe kurasa indege 2 ?

Abemeza ko ibi bitero byari byateguwe banagendera ku kuba igisirikare cya Amerika cyo mu kirere (Air Force) cyarananiwe kurasa indege zari zashimuswe n’ibyihebe kandi aricyo cya mbere ku isi gikomeye. Abavuga ibi nk’uko BBC yabyanditse mu nkuru igira iti’ 9/11 conspiracy theories: How they've evolved’, bemeza ko Visi Perezida wa Amerika Dick Cheney ngo yaba yarabujije ku bushake ingabo za Amerika kutarasa indege zagonze imiturirwa ya WTC.

Inoti 4 z’amadorali ya Amerika iyo uzihinnye zigaragaza isenyuka ry’imiturirwa ya World Trade Center

Uramutse ufashe inoti z’amadorali 5,10,20,50 n’iya 100 $, ukazihina, ubona ibi bikurikira :

5$= Ubona ya miturirwa 2

10$= Imiturirwa 2 itangiye gushya

20$= Imiturirwa 2 ikomeje gushya

50$= Imiturirwa 2 isenyuka

100$= Umwotsi

Ko izi noti zakozwe mbere y’ibi bitero, ibi byaba ari uguhurirana ?

Amadorali ya Amerika

Umubare 11, uguhurirana kudasanzwe ?

Ibitero byo ku itari 11 Nzeli 2001 bivugwa ukwinshi. Abatemera ko byagabwe na Al Qaeda, bahamya ko umuryango wa Illuminati ariwo wari ubiri inyuma, abandi bakemeza ko byari byarapanzwe kuva kera, bigapangirwa muri Amerika imbere(An inside job), mu rwego rwo kubona impamvu yari gutuma Leta ya Amerika ibasha kugaba ibitero kuri Irak na Afghanistan. Ababivuga bashingira ku buryo umubare 11 ari nayo tariki byabereyeho ufite henshi ugaragara hahuriye na Amerika cyangwa  ibitero nyir’izina nk’uko byagaragajwe n’ikinyamakuru Le Nouvel Observateur.

Ibitero byagabwe ku itariki 11, bigabwa kuri New York, Leta ya 11 muzigize USA. New York City nayo igizwe n’inyuguti 11. Afghanistan yahise igabwaho ibitero igizwe n’inyuguti 11. Muri 1993 hari icyihebe cyigeze gushaka guturitsa imiturirwa ya WTC. Icyo cyihebe izina ryacyo ni Ramsin Yuseb. Ikidasanzwe ni uko izina rye naryo rigizwe n’inyuguti 11. George W Bush wari perezida nawe izina rye rigizwe n’inyuguti 11. Ibi byose ni uguhurirana gusa?Nawe ndakeka bitangiye kugutangaza.

Reka dukomeze. Indege yagonze bwa mbere umuturirwa yari ifite 11 nka numero y’urugendo(Flight 11). Iyi ndege yari irimo abagenzi 92. Iyo ufashe 9+2 usanga ko nabyo bibyara 11. Indege yari ifite urugendo rwa 77 nayo yagonze umwe mu miturirwa yari itwaye abagenzi 65. 6+5 nabyo ni 11. Ibitero byabaye ku itariki 9/11. Ufashe 9+1+1 nabyo ni 11. Abantu bose baguye muri ziriya ndege ni 254. Igiteranyo cy’iyi mibare nacyo ni 11. Itariki 11 Nzeli ni umunsi wa 254 w’umwaka. Uteranyije ubona nabwo 11. Numero y’ubutabazi muri Amerika nayo ni 911. Uteranyije iyi mibare nabwo ubona 11.

Reka turebe ukundi guhurirana kudasanzwe kugaragara muri porogaramu yifashishwa mu kwandika inyandiko(Microsoft Word). Iyo wandika ugira ‘Font’ runaka uhitamo kwandikamo. Mu nyinshi zitandukanye ziri muri Microsoft word harimo iyitwa Wingdings yahimbwe muri 1992. Q33 NY niyo numero y’urugendo rwa mbere rw’indege yagonze umuturirwa. Ukoresheje Microsoft Word, ukandika  Q33 NY mu nyuguti nkuru, ukaziha 48 nk’ubunini bw’inyuguti(Font size), ukabishyira muri  font ya Wingdings, ubona ishusho y’indege , imiturirwa ibiri, ikimenyetso cy’abantu bapfuye ndetse n’ikindi kimenyetso kirimo za mpandeshatu ikunda kugaragazwa nk’ikimenyetso cya Illuminati. Ibi byose ni bimwe mu bimenyetso bishingirwaho na bamwe bagaragaza ko itariki ya 11 Nzeli 2001 yari yarateguwe mbere hose ko hari ikizayibaho.

Indege igiye kugonga imiturirwa

Ishusho ubona iyo wanditse muri Word numero y'urugendo rw'indege ya mbere yagonze umuturirwa wa WTC

Mu nkuru ya CNN yahaye umutwe ugira uti ‘September 11, 2001: Background and timeline of the attacks’ yo ku wa 8 Nzeli 2016, iki kinyamakuru cyatangaje ko mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibi ibitero byatwaye  500.000 by’Amadorali ya Amerika. Nyuma y’ibyumweru hagati ya 2 na 4, iminara ya World Trade Center iguye, Amerika yagize igihombo cya miliyari 123 z’Amadorali. Miliyari 60 nicyo gihombo cyatewe n’isenyuka y’iminara ya WTC , habariwemo ibikorwa remezo zasenye byari hafi yazo. Byatwaye miliyoni 750$ kugira ngo hakurweho toni miliyoni imwe n’ibiro ibihumbi magana inani z’ibisigazwa by’ibyasenyutse.

Ku italiki ya 02, Gicurasi 2011 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishe Oussam Bin Laden bivugwa ko ariwe wateguye ibitero byo ku wa 11 Nzeli 2001 , nubwo urupfu rwe narwo hari abarushidikanyaho. Bin Laden yaguye muri  Abbottabad mu gihugu cya Pakistan.

Gupfa kwa Bin Laden ntibyakuyeho iterabwoba ahubwo ubu rimaze kugera hirya no hino ku Isi no mu Burayi by’umwihariko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND