Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 30 Nyakanga 2018 muri Camp Kigali habereye umugoroba wo gusangira hagati yabayobozi nabandi bitabiriye FESPAD, muri ibi birori minisitiri w'umuco na siporo mu Rwanda yageneye impano abari bahagarariye ibihugu byitabiriye FESPAD. nyuma nawe ikipe yavuye muri Burkina Fasso bamugenera impano.
Zimwe mu mpano Minisitiri Uwacu Julienne yageneye abayobozi bari aho harimo imitako ndetse n'uduseke byose bya kinyarwanda. Nawe yaje kwiturwa na Minisitiri w'Umuco muri Burkina Fasso wamuhaye igicurangisho bifashisha mu muco wabo. Minisitiri Uwacu Julienne wari wishimiye iyi mpano yashimiye cyane abayimuhaye atangaza ko bimushimishije ndetse yibutsa uyu wari umuhaye iyi mpano ko agize neza kumuha igikoresho cya muzika.
Aha Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati "Murakoze kumpa iki gikoresho kiranshimishije, umuziki ni ibyishimo bityo uwukora ntushobora gusaza nanjye sinzasaza." Usibye gutarama no gusangira, ryari n'ijoro rigamije guhuza abitabiriye FESPAD ku buryo buri wese nahura n'undi bazaba baziranye.
Iri serukiramuco riri kubera mu Rwanda rirakomeje aho kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Nyakanga 2018 ryakomereje mu Ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze n'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana. Nyuma y'aho bazakomereza i Huye n'i Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 bazahave berekeza i Nyanza ahazasorezwa FESPAD tariki 2 Nyakanga 2018 ndetse bikazahurirana n'igitaramo 'Nyanza Twataramye' kibanziriza umunsi wo gusoza icyumweru cy'umuganura mu Rwanda.
Habanje guhebwa impano Minisitiri w'umuco muri Burkina FassoHakurikiyeho Minisitiri w'Umuco muri Congo BrazavilleUndi wahawe impano ni Minisitiri w'umuco muri RDCUwari uhagarariye Ethiopie ahabwa impanoMinisitiri w'umuco muri Senegal ahabwa impanoUwari uhagarariye AU ahabwa impanoMinisitiri w'Umuc muri Burkina Fasso agenera igihembo Minisitri Uwacu JulienneBafashe ifoto y'urwibutso
REBA HANO UKO BAHABWAGA IBIHEMBO
TANGA IGITECYEREZO