RFL
Kigali

VIDEO-Urubyiruko rw'u Rwanda rwakoze amashusho y'indirimbo Happy ya Pharrell Williams

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:31/07/2014 11:43
4


Indirimbo Happy y’umuririmbyi w’umunyamerika Pharrell Williams yarakunzwe cyane ndetse amashusho yayo asubirwamo n’abantu mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi, n’u Rwanda rukaba rutarasigaye inyuma mu gusakaza ibyishimo bya Pharrell Williams.



Abinyujije mu kigo cye gitunganya filime kikanakora ibijyanye n’ubuhanzi mu myambaro Gazelle Pictures, umwanditsi akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyarwandakazi Ella Liliane Mutuyimana yahurije hamwe urubyiruko rw’u Rwanda maze bakora amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza uburyo abanyarwanda bishimiye ubuzima.

REBA AMASHUSHO YA HAPPY YAKOZWE N'ABANYARWANDA

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, twatangiye tubaza Ella aho igitekerezo cyo gukora aya mashusho cyaturutse, maze adusubiza muri aya magambo: “njye n’abantu dukorana twarabitekereje, kuko twabonaga ibihugu byinshi biyikora twumva natwe twayikora, kugirango nk’abanyarwanda tugaragaze ibyishimo byacu.”

Ella

N'ubwo ariwe wayoboraga amashusho y'iyi ndirimbo, Ella Liliane Mutuyimana (w'imisatsi myinshi) ntiyatanzwe mu kugaragaza ibyishimo bye. Photo: Youtube/ Gazelle pictures

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, Ella arateganya guhuriza hamwe urubyiruko rwayigaragayemo, mu gikorwa yise “Help to be Happy” maze bagakora igikorwa cyo gufasha abana b’imfubyi babarizwa mu kigo cya Calcuta giherereye mu mujyi munsi ya Sainte Famille.

Iyi ndirimbo y’umuririmbyi Pharrell Williams, yarakunzwe ku buryo bukomeye hirya no hino ku isi ndetse ku buryo mu bihugu binyuranye nka Iran bakoze amashusho yayo ku buryo byabaviriyemo gufungwa bazira ko uburyo bagaragaramo bihabanye n’ubuco w’igihugu, mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nabo bayisubiyemo n’ahandi henshi ku isi.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Iyi niyo video mbi mbonye ku isi
  • Prudence9 years ago
    mutumbabarire muyihishe, iradukoza isoni ugereranyije na creativity iri muzo abandi bagiye bakora, yubububu
  • 9 years ago
    Hy. none uwayishaka iyo ndirimbo yayibona gute
  • bachir9 years ago
    abo badusebereza indirimbo turabiyamye





Inyarwanda BACKGROUND