Mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2014 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu Rwanda no mu Burundi ko Producer akaba n’umuhanzi Uwayezu Jacques wamenyekanye nka Dr Jack yaguye i Burundi, akaba yarashyinguwe kuwa kabiri tariki 11 uku kwezi, abarundi bakaba baragaragaje urukundo n’ubutwari bwabo.
Hakimara gutangazwa iby’urupfu rwa Dr Jack, benshi mu bahanzi nyarwanda bagaragaje ko babuze umuntu ukomeye cyane ko yafashije benshi akanafasha byinshi mu iterambere rya muzika nyarwanda, nawe ubwe akaba yari umuhanzi dore ko yamenyekanye cyane mu itsinda ABAKIMAZE aririmbana na Faruk Dihno mu ndirimbo nyinshi zakunzwe harimo nk’iyitwa « Ikigabo cy’igisambo » ariko iri tsinda rikaza gusenyuka. Gusa aba bahanzi, benshi muri bo ntabwo bigeze bagaragara mu ishyingurwa ry’uyu mugabo barataga ubutwari.
Hakimara gutangazwa iyi nkuru, benshi mu banyarwanda bagaragaje akababaro
Mu Rwanda Dr Jack yakoreye abahanzi batandukanye indirimbo nyinshi zagiye zikundwa zikanabafasha gutera imbere, muri izo twavugamo Amahirwe ya nyuma ya The Ben, Sindi Indyarya ya Urban Boys, Mpamiriza ukuri ya Dream Boys na Jay Polly, Nakoze iki ya Riderman, Internat na Parlez za Neg-G, Kuba Ipatalo ya Tom Close, Unsange na Nyamusaninyange z’umuhanzi Fulgence, ndetse n’izindi zitandukanye zagiye ziba urwego abahanzi benshi b’abanyarwanda bazamukiyeho, imikorere ye myiza ikaba yaraje no kumuhesha kwegukana igihembo cya Salax Awards nka Producer w’umwaka.
Aha Dr Jack yari kumwe n'itsinda rya Urban Boys, nabo ni bamwe mu bahanzi yafashije cyane
Nyuma yo kuva mu Rwanda Dr Jack yanagiye gukorera i Bukavu, nyuma aza kujya i Burundi aho yafashije abahanzi bakomeye nka Big Fizzo, Sat-B, Lolilo n’abandi, aha naho akaba yarubatse amateka akomeye muri muzika y’u Burundi. Gusa aba bahanzi b’i Burundi ndetse n’abaturage baho berekanye ko bafite urukundo kandi barangwa no kuzirikana, kuko kuva uyu muhanzi yapfa bakomeje kwerekana ko ari umuntu wabo, haba kwa muganga ayo yaguye, mu gihe cyo kumushyingura ndetse na nyuma yaho, abahanzi bo muri iki gihugu bo bakaba baranishyize hamwe bakora indirimbo yo guherekeza uyu nyakwigendera.
Abarundi bitabiriye imihango yo gushyingura Dr Jack ari benshi cyane
Gushyingurwa i Burundi kandi ari umunyarwanda byatewe n’uko habuze amikoro yo kumugeza mu gihugu cye, aha bamwe bakaba baribwiraga ko abahanzi nyarwanda yafashije bashoboraga kwifatanya bakazana umurambo, gusa kuba bitarakozwe byo abantu ntibabitinzeho kuko n’ubusanzwe i Burundi naho yahafataga nk’iwabo, gusa abantu bakomeje kwibaza byinshi nyuma y’uko mu bahanzi b’abanyarwanda abazwi babashije kugera i Burundi ubwo yashyingurwaga ari Faruk baririmbanaga mu itsinda Abakimaze ndetse na Jackson Dado bagiye bakorana mu mishinga itandukanye, aha hakibazwa niba abandi bahanzi barabuze ubushobozi cyangwa se niba ari umwanya babuze ngo babashe kujya gusezera bwa nyuma kuri Dr Jack.
Abahanzi b'i Burundi berekanye urukundo n'agaciro bahaga Dr Jack banakora indirimbo yo kumusezeraho
Nta muhanzi watungwa agatoki ndetse nta n’uwabihanirwa kuko buri wese afite uburenganzira n’amahitamo ye kandi abahanzi bose bakaba badahuje impamvu, gusa abantu ntibabura no kwibaza niba abahanzi b’abanyarwanda bazi ibyo bakorewe na Nyakwigendera baba barabuze amikoro, umwanya cyangwa se ubushake, kuburyo byagaragaye ko Dr Jack yari uw’Abarundi kuruta ko yari uw’Abanyarwanda kuko nta gikorwa cyakozwe n’abanyarwanda cyerekanye ko bamuzirikanaga nyabyo.
Ku ruhande rw’Abarundi, urukundo n’ubwitange berekanye mu gusezera bwa nyuma kuri Dr Jack bikaba bikwiye gushimwa cyane, n’abahanzi bakoze indirimbo irimo ubutumwa buvuga ibyiza Dr Jack yakoze ndetse inamwifuriza kuruhuka mu mahoro kikaba ari igitekerezo cy’ubutwari bagize kandi bakwiye gushimirwa.
Ese wowe kuba abahanzi nyarwanda bazi ibyo bakorewe na Dr Jack batarabashije kugaragara mu mihango yo kumuherekeza bwa nyuma ubona byaratewe n’iki ? Ni amikoro babuze ? Ni ubushake se ? Ni uko se batabimenye ? Cyangwa ni ukubura umwanya ? Wowe ubibona ute ?
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO