RFL
Kigali

UPDATE-Bomboli bomboli hagati ya Active na Bagenzi isize batandukanye! Dore icyo impande zombi zari zabanje kubivugaho

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/08/2014 12:37
0


Abakurikiranira hafi imikoranire hagati y’itsinda rya Active na Incredible Record ya Bagenzi Bernard baremeza ko muri iyi minsi ibintu bitifashe neza ndetse umwuka uhari ukaba ushobora gusiga habayeho gutandukana mu buryo busesuye no gusesa amasezerano bari bafitanye.



Nyuma y’ibikorwa byinshi bari bamaze kugeranaho mu mwaka umwe gusa wari ushize bihurije hamwe bagatangira gukora nk’itsinda ari nako bafashwa na Bernard Bagenzi binyuze muri Incredible record, kuri ubu ngo ACTIVE baba bamaze gufata ikemezo cyo kuba babyaranye abo n'uyu mugabo ufatwa nk'uwababoneye izuba mu muziki.

AM

Active

Itsinda rya Active na Bagenzi Bernard biravugwa ko baba barimo bapfa amafaranga atandukanye barimo bakorera, bikavugwa ko Active batari bishimiye ijanisha ry’amafaranga y'inyungu baha Bagenzi bityo bagahitamo guhagarika gukorana nawe bakaba batangiye gushaka uko bakwikoranira n’inzu nshya mu bya muzika ya INFINITY Record inahagarariwe n’umuvandimwe w’umwe mu bagize iri tsinda ariwe Tizzo.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri aya makuru, twagerageje kuvugisha izi mpande zombie gusa n’ubwo kugeza ubu ntawari werura ngo atangaza k’umugaragaro ko batandukanye, ugerageje gushungura no gusesengura neza ibyo bagiye badutangariza bikugaragariza ko ibintu bitifashe neza ku buryo wanavuga ko hari ikibyimba kiri hafi kumeneka.

a,sn

Bernard Bagenzi afatwa nk'uwatangije urugendo rwa Active, nyuma yo kugenda abafasha buri umwe ku giti cye

Mu kiganiro na Bagenzi Bernard ntiyahakanye neza aya makuru cyangwa ngo ayemeze gusa yavuze ko muri iyi minsi batarimo babonana cyane kubera ko buri wese ahugiye mu bikorwa bye. Ibi akaba yabivuze mu gihe nyamara mu minsi yashize nta munsi w’ubusa washiraga aba bagabo bombi batabonanye.

Bernard Bagenzi ati “Biracyari igihuha kugeza ubu nta kintu ndabimenyaho, cyeretse wenda niba bo babyemeza ko twatandukanye. Ntabwo mbizi ntabwo turimo tubonana cyane ndi busy mu kazi kanjye nabo bari muri Guma Guma ntabwo turimo tubonana gusa nzagushaka vuba tubiganireho kandi biramutse bibaye official nahita mbikubwira!”

Twagerageje no kuvugisha buri umwe muri aba basore batatu bagize iri tsinda ngo twumve ukuri kwabo ndetse biranadukundira tubasha kubavugisha bose gusa nabo ukurikije ibyo batangaje byaguha ishuso y’uko iki kibazo giteye.

,a

Tizzo

Tizzo ari nawe twahereyeho, ubwo twamubazaga amakuru y’uko barimo basohoka muri Incredible bikavugwa ko bari ku muryango winjira muri Infinity record. Yagize ati “ Oya tuyirimo (Incredible record). Infinity ni nk’umuryango wacu kandi yagiye idufasha byinshi.”

Bitandukanye n’ibyo Bernard yadutangarije, Tizzo we yakomeje yemeza ko babonana cyane kandi bafitanye n’imishinga myinshi. Ati “ Muri Incredible bimeze neza turabonana cyane, imishinga ni myinshi ariko ntidushaka kubishyira hanze bitarasoboka. Urabona hari ukuntu umuntu avuga ibintu maze byaramuka bitagenze neza, abafana bakagirango twarababeshye gusa dufite indirimbo zirenga 7 muri Incredible ku buryo ubu dushatse twahita turahangiriza album yose.”

MAK

Active na Bernard Bagenzi bageranye ku bikorwa bikomeye mu mwaka umwe bamaranye ariko byamaze kuba nk'amateka!

Ku ruhande rwa Derek, ari nawe twahise tuvugisha, ubwo twamubazaga kuby’iki kibazo, yabaye nkutungurwa ariko agaragaza ko hari icyo yarabiziho. Ati “ Ibyo bintu ndumva atari byiza ko twabivugana kuri telephone ni birerebire, narindimo panga ko uyu munsi tubageraho tukabivugana.”

maks

Derek

Twakomeje kumuhatiriza tumubwira ko nta kibazo twavugana kuri telephone kuko bijyanye n’inkuru yacu turimo dutegura, Maze Derek agira ati “ Bon, ndaza, binyemerere nze kukureba ku mugoroba narinzi ko n’ubundi ushobora kubitubaza ariko reka tubivuge ku mugoroba tunabazaniye indirimbo yacu nshya twakoreye kwa Fazzo.”

Kanda hano wumve indirimbo 'Dusimbuke', yamaze kugera hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu 

Si aho gusa twagarukiye kuko na mugenzi wabo Olivis nawe twamubajije ikibazo kimwe nka mugenzi wabo. Olivis  ati “ Ntabwo turabitangaza gusa wenda abibuvuga ni uko barimo babona turimo turagerageza gukorera ahantu hatandukanye, Infinity, Pastor P,..”

AS

Tumubajije niba Bernard yaba abizi ndetse akaba abishyigikiye n’impamvu abona byaba bivuzwe cyane ubu kandi n’ubundi na mbere barajyaga bakorera ahandi n’ubwo bitari cyane. Olivis yagize ati “Bernard arabizi. Tunari kumwe yajyaga atujyanayo arabizi rwose!”

Imvugo ya Olivis igira iti “Turi kumwe yajyaga atujyanayo….” Nayo hari byinshi byayibazwagaho aho yabishyize mu mpitagiye ku mikoreshereze y’ikinyarwanda ibi bikaba bisa nkaho bigaragaza ko byabaye amateka.

A,A

Mu mwaka umwe gusa bamaze, ACTIVE bamaze kugera ku bikorwa bikomeye harimo no kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma

Nyuma yo kuganira n’aba bahanzi twanavuganye na Jean Marie uhagarariye Infinity record, abanza kwanga kugira icyo atangaza akatwohereza kuri Derek avuga ko ariwe uhagarariye iri tsinda gusa twakomeje kumuhatiriza, maze mu magambo ye Jean Marie agira ati “ Twari dusanzwe tubafasha bya bindi bisanzwe nawe urabizi harimo barumuna bacu niba rero bagiranye ibibazo na Bernard ntabwo njyewe mbizi, turimo kuganira nabo ariko ntabwo turabigira official baza Derek aguhe ibisobanuro niwe ubahagarariye.”

na

Bernard Bagenzi na Jason Derulo ubwo aheruka mu Rwanda. 

Ni nyuma y’umwaka umwe aba bahanzi bari bamaze bakorana na Incredible record ari naho bavukiye ku gitekerezo cya Bagenzi Bernard usanzwe azwi cyane mu kuyobora no gutunganya amashusho y’indirimbo ari nawe muyobozi mukuru w’iyi nzu.

na

Mu gihe baramuka batandukanye ku mugaragaro, benshi bategereje kureba uko iri tsinda ryazakomeza kwitwara dore ko hari abemeza ko ibyo babashije kugeraho byose byari biyobowe na Bagenzi Bernard bivukwa ko nawe yatangiye gusa nkuwibagirwa aba basore basa nkabamutengushye akaba arimo ashyira ingufu muri Dany Nanone baherutse gusinyana amasezerano, aho barimo banateganya kwerekeza i Dubai kuhakorera amashusho y'indirimbo barimo bakora hamwe n'ibindi bikorwa bitandukanye bya muzika!

AMAKURU MASHYA

Nyuma y'isaha imwe gusa ishize dutangaje iyi nkuru y'uko umwuka utifashe neza hagati ya Bernard Bagenzi uhagarariye Incredible Record na Active, ubu Bagenzi Bernard n'ubwo yari yabanje kubihakana ubu amaze kwemeza aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook.

jek

Mu magambo ye, Bernard Bagenzi ufashe iya mbere mu gutangaza ku mugaragaro ko batandukanye agize ati " Ku nyungu z'impande zombi Active groupe ntigikorera muri Incredible records, mbifurije gutera imbere nk'uko byagenze mu mwaka wose dukoranye."

Inyarwanda.com igiye gukurikirana neza impamvu nyamukuru itumya habaho iri tandukana!

Reba amashusho y'indirimbo AICHA  ya Active yayobowe na Bagenzi Bernard

Uburyo ifatwa ry'amashusho ya ACTIVE mu ndirimbo yabo Pole ryagenze


Nizeyimana Selemani 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND