RFL
Kigali

Urugendo rwa Nkusi Arthur muri Big Brother Africa rwageze ku musozo-Frankie Joe aracyakomeje

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:3/11/2014 8:23
2


Nyuma y’ibyumweru bine yari amaze mu marushanwa ya Big Brother Africa, Nkusi Arthur wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa yaraye asezerewe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru.



Nkusi Arthur yaraye asezerewe nyuma y’uko kuva aya marushanwa yatangira yari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kuzagera kure muri iri rushanwa kubera imwe mu mico ye harimo no gusetsa byatumaga abantu benshi bakurikirana iri rushanwa batarya indimi mu kuvuga ko bakunda kandi bamushyigikiye ndetse banamukunda.

Arthur

Arthur ntiyaraye abashije gukomeza

Gusa ariko, muri iri joro ntibyaje kumuhira aho nyuma y’uko yari yashyizwe ku rutonde rw’abagomba kuvamo abataha.

N’ubwo Arthur yasezerewe muri aya marushanwa, haracyari amahirwe ku Rwanda aho undi munyarwanda Frankie Joe we yaraye abashije gukomeza.

Arthur

Arthur yahabwaga amahirwe ariko ntibyamuhiriye

Abandi basezerewe harimo Luis(Namibia),ndetse na Kacy Moore(Ghana) mu gihe Frankie Joe(Rwanda),Mr 265, Sheillah ndetse na Macky 2 bo bashije gukomeza muri aya marushanwa.

Ubu, abanyarwanda barasabwa gukomeza gushyigikira Frankie Joe usigaye muri aya marushanwa bamutora bakoresheje uburyo bwa SMS aho bandika ijambo "Vote"bagasiga akanya, bakandika "Frankie" bakohereza kuri 1616 cyangwa ku rubuga rwa http://bigbrotherafrica.dstv.com/vote

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Nakomereze aho tumurinyuma
  • kevin scofilid9 years ago
    ndamushimira cyane kuko uwagerageje bikanga arutacyane uwananiwe kugerageza next time bizacamo





Inyarwanda BACKGROUND