RFL
Kigali

Urubyiruko rwa Zion Tample rwateguye igiterane cya "Youth Arise" ku nshuro ya 6

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:7/08/2014 17:22
0


Urubyiruko rusengera mu itorero rya Zion Tample mu Rwanda rwateguye igiterane ngarukamwaka cya “Youth Arise” kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 6.



Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Rebirth of Nation” “Kuvuka bwa 2 kw’Ishyanga” tugenekereje mu kinyarwanda, kizaba kuri uyu wa 9 Kanama,2014 muri Kigali Serena Hotel kuva i Saa tatu z’amanywa .

Mu kiganiro twagiranye Chris Mwungura, umwe mu bagize uru rubyiruko yadutangarije ko iki giterane cy’urubyiruko ari igiterane kiba umunsi umwe mu cyumweru gitegurwa na Zion Tample ku isi yose cyitwa “Afrika Arise” cyangwa se “Afurika Haguruka” kiba kigamije guhagurutsa Afurika mu iterambere no mu bindi bice byose  binyuze mu masengesho n’ivugabutumwa.

Zion

Youth Arise izaba igizwe n’amasengesho ndetse no kwiga ijambo ry’Imana bifashijwe n’abavugabutumwa batandukanye barimo Gregory uzaba aturutse muri USA  ndetse n’abaririmbyi bahimbaza Imana batandukanye nka Asaph International n’abandi benshi.

Bwana Mwungura asoza akaba yatubwiye ko kwinjira ari ubuntu bityo ubyifuza wese yazahagera akiyumvira ubutumwa bw'Imana

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND