RFL
Kigali

Urotonde rw'indirimbo 10 z'amashusho z'abahanzi b'abanyarwanda mu kwezi kwa Nyakanga

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/07/2014 16:08
3


Abahanzi b’abanyarwanda bakomeje gukora ibishoboka byose ngo barebe ko bava ku rwego rumwe bajya ku rundi mu guteza imbere umuziki wabo n’umuziki nyarwanda muri rusange.Mu gihe turimo dusoza ukwezi kwa Nyakanga twabatoranyije amashusho y’indirimbo 10 twakiriye y’abahanzi nyarwanda agaragara ku rubuga rwa Youtube kuri shene yacu ya afrifame.



Muri izi ndirimbo harimo indirimbo zagaragayemo ubufatanye hagati y’abahanzi nyarwanda hamwe n’abagenzi babo bo mu karere aho bakoranye ahanini n’abahanzi b’i Bugande.Mu gotondekanya izi ndirimbo twakurikije uko zagiye zitugeraho.

1.Gahunda, iyi ni indirimbo ihuriyemo umuhanzi w’umunyarwanda ukomeje kuzamuka Kid Gaju hamwe n’umuhanzikazi w’Umugande Cindy. Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe i Bugande. Kid Gaju akoze iyi ndirimbo nyuma y’uko mu minsi yashize yari yanakoranye n’itsinda rya Good life indirimbo bise Tonardo.

2.Yegwe weka remix, iyi ni indirimbo yari isanzwe ari iy’umuhanzi w’umugande Ray Signature  gusa aza kuyisubiranamo n’umuhanzi kazi w’umunyarwanda Jody Phibi nyuma y’uko bahujwe n’umushinga Reach a hand.

3.Twaribohoye, ni indirimbo ihuriyemo abahanzi bo muri Kina music bose ni ukuvuga Knowless, Christopher, Tom Close na Dream boys. Iyi ndirimbo aba bahanzi bayikoze mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoje.

4.Kizigenza ya Jay-C, iyi ni imwe mu ndirimbo y’umuraperi Jay-C ifite amashusho meza anjyanye n’injyana ye ya hip hop, nayo ikaba yarasohotse muri uku kwezi kwa Nyakanga.

5.Ngera, ni indirimbo ya Jules Sentore yasubiyemo mu minsi ishize, amashusho yayo akaba yarayobowe na R-DAY usanzwe umukorera indirimbo ze.

6.Kagirinkuru nayo ni indirimbo ya Mr Kagame, amashasho yayo nayo akaba yaragiye hanze muri uku kwezi kwa Nyakanga, aho uyu musore urimo uzamuka mu njyana ya Afro/hiphop akomeje kugenda yigarurira abafana bishingiye ku njyana ye yihariye n’uburyo amashusho ye ayoborwa mu buryo besekeje.

7.Ngwino, ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo ikaba yarakorewe i Bugande, iyi ihuriyemo Charly na Nina, akaba ari itsinda rishya ry’abahanzikazi binjiye mu ruhando rwa muzika. Aba bakobwa bakaba basanzwe bazwi mu gufasha abahanzi mu bitaramo bya live ndetse no gususurutsa abantu mu mahotel atandukanye hano mu mujyi wa Kigali.

8.Rurayunguruye, ni indirimbo isohotse mu mpera z’uku kwezi mu buryo bw’amashusho, ikaba ari iya Social Mula, umusore nawe ukomeje kuzamuka neza mu njyana ya Kinyafurika.

9.Ubwoba ni bushire, ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana y’umuhanzi Theo Bosebabireba yatunganyirijwe i Burundi.

10.Dukomeze kwibohora, nyuma y’uko iyahoze ari Orchestre Impala yongeye kwisuganya, ikongerwamo amaraso mashya ikazura ibikorwa byayo bya muzika nabo babashije kwifatanya n’abanyarwanda mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye maze bashyira ahagaragara indirimbo bise Dukomeze kwibohora.

Ese muri aya mashusho y'izi ndirimbo, wowe ni ayahe yaba yarakunyuze?

Nizeyimana Selemani 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jado9 years ago
    Gahunda by Kid Gaju ft Cindy iyi ni indirimbo yanyuze pe...Audio na Video birerekana ko uyu musore ari umuhanga pe...Keep it up musore!
  • yanickrugero9 years ago
    Njye kubwanjye indirimbo ruraranguruye ninziza cyane igitekerezo azasubire kuwamukoreye amashusho yongere amukorere kbs!!!
  • Diane9 years ago
    iyanyuze ni iya social mula





Inyarwanda BACKGROUND