RFL
Kigali

Ramsey Noah yageze i Kigali, aho aje gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/10/2014 18:57
4


Umukinnyi wa filimi wabigize umwuga ukomoka muri Nigeria Ramsey Noah yamaze kugera i Kigali mu Rwanda kuri ubu akaba acumbitse kuri Lemigo hotel.



Uyu mukinnyi umaze kuba icyamamare muri Cinema ku rwego mpuzamahaga akaba yageze i Kigali ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, aho yakiriwe na Lauren Makuza umuyobozi ushinzwe umuco muri MINISPOC.

Uyu mugabo aje mu gikorwa cyo guhugura abakinnyi ba sinema mu Rwanda ndetse nyuma akazanatoranya abanyarwanda azakinisha muri Filime izahuza umuco nyarwanda n’uwa Nigeria.

Ramsey

Ramsey Noah hamwe n'umwe mu bafana be i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu

Ramsey Noah ni umwe mu byamamare bya sinema muri Nigeria, iki gihugu kandi ibijyanye na Sinema bikaba byarateye imbere haba mu rwego rw’umugabane w’Afrika ndetse no ku isi yose aho bagenda begukana ibihembo mpuzamahanga bitandukanye.

Ramsey aje ku butumire bwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco mu Rwanda, aho azatanga amahugurwa n’ibiganiro bitandukanye ku bakora sinema mu Rwanda kugirango irusheho gutera imbere, ndetse abahanga mu gukina filime mu Rwanda bakazatoranywamo abazakinishwa muri filime y’uyu Ramsey Noah izaba yerekana imico y’ibihugu byombi(u Rwanda na Nigeria).

Fdatr

Ramsey yasanze ubukonje i Kigali ku buryo yaganiriraga n'abantu mu modoka akwepa imvura itari yoroshye

Mu minsi micye ishize ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza, yatangaje bimwe mu by’ingenzi bizaba bigize iyi filime, anasobanura ibyo izatezaho imbere u Rwanda.

Icyo gihe Minisitiri Habineza yagize ati “ Izaba ari Filime yerekana ibyiza by’u Rwanda, yerekana ukuntu mu Rwanda byoroshye gukora business, noneho ikerekana imico ibiri yahuye; umunya Nigeria waje mu Rwanda gukora business ariko yahagera agakunda umunyarwandakazi, agashaka kumusaba ngo noneho bakore na marriage, ikerekana ukuntu mu Rwanda ubukwe bukorwa, mu gusaba bakerekana ukuntu mu Rwanda basaba, bakwa,... nyuma bakajya gukorera marriage i Lagos... ku Kiliziya. Urumva nk’icyo kintu kizaba ari ikintu cyerekana umuco w’abanyarwanda bahuriyeho n’aba Nigeria, noneho ikerekana n’ukuntu babayeho”.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • teta9 years ago
    Nizere ko babapimye mbere yuko binjira Ebola ntireba NGO urumu star kandi muri Nigeria iruzuye
  • teta9 years ago
    Nizere ko babapimye mbere yuko binjira Ebola ntireba NGO urumu star kandi muri Nigeria iruzuye
  • Louise9 years ago
    uwo musitari ndamukunda cyane azadukorera igitaramo cy,urubyiruko.
  • 9 years ago
    dgs





Inyarwanda BACKGROUND