RFL
Kigali

Umutare Gaby arakataje mu guteza imbere umuziki w'umwimerere wa Live - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/08/2014 11:42
2


Umuhanzi urimo kuzamuka neza muri muzika nyarwanda witwa Umutare Gaby ubu ageze kure gahunda ye yo gukora umuziki w’umwimerere kandi akaririmba mu buryo bwa ‘Live’, uyu mwaka wa 2014 akaba ashaka kuzarangira amaze gushimisha no kwereka abanyarwanda ko ashoboye kandi abaha ibihangano byiza.



gaby

Mu kiganiro Gaby yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Ayo bavuga’, yadutangarije ko umuhate n’imbaraga akomeje gushyira muri muzika ye abyizeyeho umusaruro ushimishije kuburyo uyu mwaka uzarangira amaze kwigaragariza abanyarwanda mu buryo bwose bushoboka, mu byo amaze kugeraho akaba amaze gutera imbere mu kuririmba by’umwimerere umuziki wa Live, ikindi kandi amashusho y’indirimbo ze akayakorana ubwotonzi n’ubushishozi kuburyo azajya ashimisha abayareba bose.

REBA HANO INDIRIMBO "AYO BAVUGA" YA GABY UMUTARE

 

Uyu musore umaze kugira indirimbo zigera kuri eshashatu zumvikanamo umwimerere w’injyana nyarwanda, mu bitaramo byose yitabira aririmba mu buryo wa Live aho aba afite itsinda rimufasha gucuranga, ibi byose kimwe no gushyira ingufu mu bikorwa bye byose bya muzika akaba abyizeyeho ko bizazamura urwego rwa muzika ye.

Umutare Gaby na Producer Alvin wamukoreye amashusho y'iyi ndirimbo

Umutare Gaby na Producer Alvin wamukoreye amashusho y'iyi ndirimbo

Tugarutse ku mashusho y’iyi ndirimbo ‘Ayo bavuga’, yafatiwe ku Gisenyi aho bigaragara ko ifite ubwiza n’umwihariko wayo, akaba yaratunganyijwe na Producer Alvin ukorera i Gikondo, uyu nawe akaba ari umwe mu basore b’abanyarwanda bakomeje gutera imbere mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    COURAGE GABY
  • brinketer ruth5 years ago
    cngs gaby urabikora kbx knd ndakwemera pe!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND