RFL
Kigali

Umunyarwanda Jali yagiriwe icyizere cyo kuba umukemurampaka mu irushanwa mpuzamahanga rya"The Voice"

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:8/08/2014 16:50
3


Jali,umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ububiligi yamaze kugirirwa icyizere cyo kuba umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu ubwo irushanwa mpuzamahanga ryitwa The Voice rizaba rigeze mu gihugu cy’Ububiligi.



Nk’uko bigarukwaho n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’Ububiligi,umuhanzi mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda witwa Jean Pierre Ntwali Mucumbitsi uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Jali yatorewe kuba umwe mu bakemurampaka(Judges)bane(4)ubwo irushanwa mpuzamahanga ryo kuririmba rya “The Voice”ubwo rizaba riri kubera mu gihugu cy’Ububiligi.

gg

Jali

Iyi ni intambwe ikomeye uyu muhanzi ukomoka mu Rwanda ateye nyuma y’uko asanzwe akunzwe cyane haba mu gihugu cy’Ububiligi ndetse no hirya no hino ku isi cyane cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa dore ko ari narwo aririmbamo.

Mu bo bazaba bafatanyije muri aka kanama harimo uwitwa Stanislas, Chimène Badi,ndetse na BJ Scott wari usanzwemo.

The Voice ni irushanwa mpuzamahanga rikomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika rica kuri shene ya televiziyo ya NBC aho abahanzi batoranyijwe nyuma yo kumara igihe batozwa kuririmba barushanwa imbere y’imbaga y’abantu ndetse n’akanama nkemurampaka maze ubaye uwa mbere ahembwa akayabo k’amadorali ibihumbi ijana ndetse n’amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Universal Records.Ubu,The Voice igiye kuba ku nshuro ya 7.

hh

Jali

Bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bagiye bakora muri iri rushanwa nk’abatoza ndetse n’abacamanza harimo nka Usher,Shakira,Gwen Stephani,Ceelo Green,Pharrell Williams,ndetse n’abandi.

Umuhanzi Jali w’imyaka 26 yamenyekanye ndetse anatwara ibihembo bitandukanye harimo nk’igihembo cy’umwaka mu mwaka w’2012 mu bihembo bikomeye bya Octaves de la musique.Jali avuga ko yiyise iri zina akurikije umusozi wa Jali uri hano mu Rwanda.

Reba hano indirimbo Espanola ya Jali

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana9 years ago
    uyu mutype azi kuririmba pe hano mu bubiligi ni umu star cyane
  • kk9 years ago
    Najye jali ndamwemera sana, ubwo aheruka I kigali yaratwemeje kabisa,...
  • Xx9 years ago
    The Voice is originally from Holland. But thank you for the info





Inyarwanda BACKGROUND