Nk’uko aherutse kubitangaza mu kiganiro n’inyarwanda.com, umunyamakuru Rukizangabo Shami Aloys wamenyekanye cyane mu biganiro by’umuco n’igitaramo kuri Radiyo Salus akaza gukomereza aka kazi kuri Radiyo y’igihugu, yari amaranye igihe kigera ku myaka 4 n’umukunzi we none kuri uyu munsi akaba aribwo biyemeje kubishyira mu ngiro basezerana kugendana ubudasigana, bafatanye ubutarekurana.
Mu ndahiro imenyerewe, bagize bati: "niyemeje kuzamukunda, nkamukundwakaza... mu bihe byiza n'ibibi, ari muzima cyangwa arwaye... kugeza igihe urupfu ruzadutanyiriza."
Yamaze kumwambika impeta nk'ikimenyetso cy'uko ari uwe ibihe byose
Rukizangabo Shami Aloys ati: "n'abatari bamuzi mumubone, uyu niwe Gahima Uwimana Chantal wanjye."
Abasore n'inkumi bari bambariye abageni
Nyuma yo kwemererwa n'amategeko y'u Rwanda ku itariki 5 Nyakanga, kuri uyu wa 26 Nyakanga n'itorero ryemeje ko Rukizangabo Shami Aloys na Gahima Chantal ari umugore n'umugabo
Rukizangabo yemeza ko abantu batora ba Miss bibeshya kuko umugore we abaruta bose. Aha yagize ati: "Yabababah (gutangara), ariko uziko abantu batora ba Miss bibeshya koko!"
Mubyo basezeranye harimo kuzafatanya muri byose, bityo bafatanyije gukata umutsima nk'ikimenyetso cy'uko ntawuzavunisha undi.
Mu magambo yabo aryoshye, umunyamakuru Mike Karangwa na Mama Eminanthe nabo bafashije abageni kuryoherwa n'ibihe
Muzehe Kalisa Rugano, nk'umuntu uhagarariye umuryango wa Rukizangabo yemeje ko umwana bahawe bazamufata neza, akaba atazarira na rimwe
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO