RFL
Kigali

Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yahitanwe n'impanuka ya moto

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/09/2014 19:29
75


Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye aho yakundaga kugaragara mu biganiro by’iyobokamana, mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu azize impanuka ya moto yakoreye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali hafi y’ahazwi nka Cadillac.



kanyamibwa

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ahagana mu ma saa moya z’umugoroba, nyuma y’uko mbere yaho habanje kuvugwa ko yakomeretse bikomeye, gusa akaba yaje kujyanwa ku bitaro bya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali amerewe nabi cyane ari naho yahise ashiriramo umwuka.

Patrick Kanyamibwa yahitanwe n'impanuka

Patrick Kanyamibwa yahitanwe n'impanuka

Mu kiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye n’umuntu wari ujyanye kwa muganga Patrick Kanyamibwa ndetse akaba ari nawe wari ufite telephone ye igendanwa, yadutangarije ko ubusanzwe Patrick yavaga mu mujyi wa Kigali rwagati kuko yuriye moto amureba nawe agatega imodoka isanzwe itwara abagenzi, hanyuma yagera ku Kimihurura agasanga iyi mpanuka imaze kuba ari nabwo yahitaga ajyana nawe kwa muganga amerewe nabi cyane agahita ahamagara umugore we, nyuma y’akanya gato akaza gushiramo umwuka uyu mugore we akiri mu nzira ataramugeraho. Uyu bari kumwe we ngo yari asanzwe amuzi kubera akazi yakundaga kugaragaramo k’itangazamakuru.

Kanyamibwa yari azwiho kwitabira cyane ibikorwa bijyanye n'iyobokamana mu Rwanda

Kanyamibwa yari azwiho kwitabira cyane ibikorwa bijyanye n'iyobokamana mu Rwanda

Patrick Kanyamibwa yabaye umunyamakuru mu bijyanye n’Iyobokamana kuri Radio zitandukanye nka Radio Isango Star na Radio Inkoramutima, akaba kandi yandikiraga amakuru y’iyobokamana ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Inyarwanda.com, akaba ubu yagaragaraga kuri Family TV aho yakoraga ibiganiro by’iyobokamana. Patrick Kanyamibwa asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu babyaranye.

Patrick Kanyamibwa asize mu gahinda gakomeye umugore we n'umwana we

Patrick Kanyamibwa asize mu gahinda gakomeye umugore we n'umwana we

N’akababaro kenshi, Inyarwanda.com mu izina ry’ubuyobozi, abasomyi n’imiryango y’abakozi bakoranaga bya hafi na Patrick Kanyamibwa, tumwifurije kuruhukira mu mahoro kandi dusaba n’umuryango we gukomeza kwihangana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    imana imwakire ...birababaje
  • 9 years ago
    Imana imwakire mu baye
  • JOJO9 years ago
    Imana imwakire mubayo.(RIP)
  • 9 years ago
    Imana imwakire mubayo
  • 9 years ago
    Dukomeze Kwihanganisha Umuryangowe.
  • fabiola9 years ago
    Yooo Imana imwakire ihe nokwihangana umuryango we
  • Lily9 years ago
    Imana imwakire mubayo
  • Amanda9 years ago
    Yoooh Imana imwakire mubayo twifatanyije numuryango we!!!birambabaje pe!!!!!!
  • Liza Gloria 9 years ago
    mana weeeeee mbega inkuruuu mbi nyagasani we umwakire.bavandimwe agahinda karanyishe
  • fofo9 years ago
    Imana imwakire kdi ibe hafi yumuryango we ndetse numugore asize
  • Maniga9 years ago
    Twihangane.
  • du9 years ago
    patri genda.uratubabaje gusa Nyagasani Akwiture ibyo wamukoreye ukiri kwisi umuryango we wihangane kwisi turi abagenzi birambabaje pe yari akiri muto iyabaga abantu twajyaga twibuka twese ko.twambaye Umubiri ntawagira.nabi cyamgwa ayigirire mugenzi we.RIP
  • iyamuremye janvier9 years ago
    Rest in peace
  • Rugira9 years ago
    Rest in peace,servant of God !we recognize ur commitment in ol abt gospel!
  • uwanyagasani justin9 years ago
    yooooo imana imuhe iruko ridashira nurwatwese!!!!!
  • Diana9 years ago
    RIP Patrick Kanyamibwa ,Nyagasani akwakire mubo yishimira
  • 9 years ago
    rip mana umwakire kdi wite kubasigaye
  • Fidele 9 years ago
    imana imwakire mu BAYISENGA
  • jay9 years ago
    Yoooh imana imuhe iruhuko ridashira
  • 9 years ago
    imana imwakire mu bayo, byu mwihariko na mukundaga cyane muri gospel sunday, mana wihanganishe umuryango we bihangane niko kuri iyi si bimera,yesu abakomeze.





Inyarwanda BACKGROUND