Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye aho yakundaga kugaragara mu biganiro by’iyobokamana, mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu azize impanuka ya moto yakoreye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali hafi y’ahazwi nka Cadillac.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ahagana mu ma saa moya z’umugoroba, nyuma y’uko mbere yaho habanje kuvugwa ko yakomeretse bikomeye, gusa akaba yaje kujyanwa ku bitaro bya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali amerewe nabi cyane ari naho yahise ashiriramo umwuka.
Patrick Kanyamibwa yahitanwe n'impanuka
Mu kiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye n’umuntu wari ujyanye kwa muganga Patrick Kanyamibwa ndetse akaba ari nawe wari ufite telephone ye igendanwa, yadutangarije ko ubusanzwe Patrick yavaga mu mujyi wa Kigali rwagati kuko yuriye moto amureba nawe agatega imodoka isanzwe itwara abagenzi, hanyuma yagera ku Kimihurura agasanga iyi mpanuka imaze kuba ari nabwo yahitaga ajyana nawe kwa muganga amerewe nabi cyane agahita ahamagara umugore we, nyuma y’akanya gato akaza gushiramo umwuka uyu mugore we akiri mu nzira ataramugeraho. Uyu bari kumwe we ngo yari asanzwe amuzi kubera akazi yakundaga kugaragaramo k’itangazamakuru.
Kanyamibwa yari azwiho kwitabira cyane ibikorwa bijyanye n'iyobokamana mu Rwanda
Patrick Kanyamibwa yabaye umunyamakuru mu bijyanye n’Iyobokamana kuri Radio zitandukanye nka Radio Isango Star na Radio Inkoramutima, akaba kandi yandikiraga amakuru y’iyobokamana ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Inyarwanda.com, akaba ubu yagaragaraga kuri Family TV aho yakoraga ibiganiro by’iyobokamana. Patrick Kanyamibwa asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu babyaranye.
Patrick Kanyamibwa asize mu gahinda gakomeye umugore we n'umwana we
N’akababaro kenshi, Inyarwanda.com mu izina ry’ubuyobozi, abasomyi n’imiryango y’abakozi bakoranaga bya hafi na Patrick Kanyamibwa, tumwifurije kuruhukira mu mahoro kandi dusaba n’umuryango we gukomeza kwihangana.
TANGA IGITECYEREZO