RFL
Kigali

Umunyamakuru Manasseh Ndayisaba yakoze ubukwe n'umuzungukazi bahujwe n'itumanaho - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/09/2014 13:52
3


Umunyamakuru Manasseh Ndayisaba ukora kuri Radio Ishingiro yo mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse gukora ubukwe n’umuzungukazi ukomoka mu Bwongereza bahujwe n’itumanaho rya Telefone igendanwa, ndetse nyuma y’ubukwe bakaba bamaze iminsi i Burayi mu kwezi kwa Buki.



Manasseh Ndayisaba wakoreye ubukwe mu gihugu cy’u Bwongereza agasezerana na Heather Maundrell  wamaze no gufata izina ry’umugabo akitwa Heather Ndayisaba, yasezeranye n’uyu muzungukazi tariki 30 z’uku kwezi gushize, ibirori by’ubukwe bwabo bibera mu rusengero rumaze igihe kinini cyane ku isi, uru rukaba rwitwa Christ Church rw’ i Winchester mu Bwongereza, rwashinzwe mu mwaka w’1079.

hh

Urusengero rwabereyemo imihango yo gusezerana imbere y'Imana

ubukwe

Ahabereye ubukwe hari imiteguro idasanzwe

Ahabereye ubukwe hari imiteguro idasanzwe

umutsima

Umutsima (gateau) wakoreshejwe muri ibi birori ni uku wari umeze

Umutsima (gateau) wakoreshejwe muri ibi birori ni uku wari umeze

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije uburyo yahuye n’uyu mugore we ndetse n’inzira byanyuzemo kugirango bakundane barinde iyo bapanga kubana nk’umugore n’umugabo, ari nabwo yaduhaga ubuhamya bw’ukuntu yakunze uyu muzungukazi maze agakoresha amayeri yose ashoboka kugirango abashe kubona amahirwe yo kubonana nawe ngo amubwire ko amukunda.

Bamaze igihe bakundana nyuma yo guhuzwa n'itumanaho

Bamaze igihe bakundana nyuma yo guhuzwa n'itumanaho

Heather Maundrell  yari asanzwe akorera mu Rwanda ndetse aza no kumenyana na murumuna wa Ndayisaba Manasseh, uyu akaba ari nawe wahaye mukuru we Manasseh nimero ya telefone y’uyu mwongerezakazi, undi nawe akajya akunda kumuvugisha kenshi kuri iryo tumanaho ariko akamuvugisha yiyise uwo murumuna we, akagerageza kumubwira utugambo twiza kandi akabikora  byibuze kabiri ku munsi. Igihe cyarageze Manasseh atumira uyu muzungukazi amusaba ko bahura bagasangira, bahuye umukobwa atungurwa no kubona uwamutumiye atari we yatekerezaga ariko undi aramwibwira ndetse anamusaba imbabazi zo kuba yaramubeshye.

Igihe cyarageze urukundo rwabo rushinga imizi

Igihe cyarageze urukundo rwabo rushinga imizi

Kuva ubwo Manasseh yahise amubwira ko yamukunze kandi ko nta bundi buryo yari gukoresha ngo abimubwire batarabonana amaso ku maso. Kuva icyo gihe n’ubwo umukobwa atihise abyakira ariko uko iminsi yagiye ihita byaje kugenda bihinduka, dore ko Manasseh nawe atahwemye kumuhamagara no kumwandikira ubutumwa bwuje imitoma n’utugambo tw’urukundo, baza kwisanga mu rukundo rukomeye ari narwo rwaje kwera imbuto zo gutuma bapanga no kubana nk’umugabo n’umugore.

urukundo

Bagiranye ibihe byiza mu rukundo rwabo

Bagiranye ibihe byiza mu rukundo rwabo

Ubukwe bwa Manasseh n’umukunzi we Heather bwararanzwe n’udushya twishyi, aho imihango yo gusaba no gukwa yabanjirije ubukwe nyirizina yabereye mu Rwanda n’ubwo umukobwa wasabwaga akanakobwa akomoka mu Bwongereza, ndetse imihango yose yo gusaba no gukwa yagaragayemo byinshi biranga umuco nyarwanda. Muri ubu bukwe ibibindi, uducuma n’ibicuba bikaba byaragaragaye cyane mu gusangira kw’abakwe n’abasangwa.  Gusa n’ubwo iyi mihango yabereye mu Rwanda, basaza b’umukobwa nibo batanze umugeni ndetse n’umuryango w’umukobwa wari waje kubwitabira.

Mu gusaba no gukwa mu Rwanda hagaragaye abazungu n'abanyarwanda mu mirimo yose y'ubukwe

Mu gusaba no gukwa mu Rwanda hagaragaye abazungu n'abanyarwanda mu mirimo yose y'ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

Muri ubu bukwe hari higanjemo umuco nyarwanda

Mu birori byo gusaba no gukwa, umusore n'umugeni bari bambaye kinyarwanda. Aha umusore yambikaga umukunzi we impeta

Mu birori byo gusaba no gukwa, umusore n'umugeni bari bambaye kinyarwanda. Aha umusore yambikaga umukunzi we impeta

ubukwe

ubukwe

ubukwe

Ubu bukwe bwari bushimishije cyane

Ndayisaba Manassey ku munsi yasabyeho umukunzi we

Ndayisaba Manasseh ku munsi yasabyeho umukunzi we akanamukwa

Habayeho umuhango wo gukwa inka nk'uko bisanzwe mu muco nyarwanda

Habayeho umuhango wo gukwa inka nk'uko bisanzwe mu muco nyarwanda

Ikindi kidasanzwe cyagaragaye mu birori byo gusaba no gukwa, harimo kuba uyu mugeni Heather Maundrell  yararirimbye indirimbo yitwa “Nzabampari” ya Knowless yose akayirangiza, akaba yarerekanye ko mu myaka ibiri amaze mu Rwanda yabashije kumenya kuvuga ikinyarwanda kandi akaba akunda bidasanzwe uyu muhanzikazi Butera Knowless, ibintu byashimishije cyane abitabiriye ubu bukwe.

ubukwe

Nyuma y’ibi birori bakomereje imihango y’ubukwe bwabo ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza, nyuma y’ibyumweru bitatu bamazeyo bikaba biteganyijwe ko bagera ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe kuri uyu wa kane tariki 11/09/2014 aho bagomba kuba bategerejwe n’inshuti n’umuryango batabashije kugera mu Bwongereza, hanyuma bakazakomereza ukwezi kwabo kwa buki mu Rwanda ari naho bazatura.

Ahabereye umukwe mu Bwongereza hari hateguwe amagambo agaragara mu ndirimbo ya Knowless "Nzabampari" ikundwa cyane n'uyu mugore

ubukwe

Ahabereye ubukwe mu Bwongereza naho hari hateguwe amagambo agaragara mu ndirimbo ya Knowless "Nzabampari", uko uyu muzungukazi yaririmbaga amagambo y'indirimbo yagendaga aca kuri screen (ecran)

ubukwe

Ubukwe bwo mu Bwongereza bwari bwiganjemo abazungu

Ubukwe bwo mu Bwongereza bwari bwiganjemo abazungu

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

Ubukwe bwabo bwabaye igitangaza, aha Ndayisaba Manassey yasobanuraga inzira y'urukundo rwe na Heather

Ubukwe bwabo bwabaye igitangaza, aha Ndayisaba Manasseh yasobanuraga inzira y'urukundo rwe na Heather

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

ubukwe

Mu birori byabereye mu Bwongereza, umuryango w'umugeni wari wishimye cyane

ubukwe

ubukwe

Mu birori byabereye mu Bwongereza, umuryango w'umugeni wari wishimye cyane

Umunyamakuru Ndayisaba Manassey n'umufasha we w'umwongerezakazi

ubukwe

ubukwe

Umunyamakuru Ndayisaba Manasseh n'umufasha we w'umwongerezakazi

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gafigi9 years ago
    ariko mwo kabyara mwe, ndebera uru rujyo nawe umbwire uyu mwana uko azabyikuramo
  • 9 years ago
    Ntaribi wa,
  • teta9 years ago
    Iyo urukundo ruhari byose biba bihari





Inyarwanda BACKGROUND