RFL
Kigali

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste agiye kwibanira n'umunyamakuru wagiye kumusura akamuvana mu bye

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/09/2014 8:26
18


Urukundo rugeze kure hagati y’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na Kapiteni wa APR FC; Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi, n’umunyamakuru w’imikino Gisa Fausta bamaze igihe bakundana, ndetse ubu bakaba bari no mu myiteguro yo kurushinga bakibanira nk’umugabo n’umugore.



migi

Urukundo rw’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru n’umunyamakuru w’imikino Gisa Fausta ukora kuri Lemigo TV, intandaro yarwo yabaye akazi kabahuje ubwo uyu mukobwa ukora akazi k’itangazamakuru we n’undi munyamakuru mugenzi we Rene Pedro bajyaga gusura Mugiraneza Jean Baptiste mu rwego rw’akazi, gusa iki gihe uyu mukinnyi n’ubwo yasubizaga ibibazo yabazwaga n’abanyamakuru, umutima we wari wagiye kure yirebera ikimero n’imico ya Gisa Fausta, ari n’aho byaje guhera bakamenyana biruseho kugeza bakundanye.

Umukinnyi Migi yasuwe na Gisa Fausta aje kumubaza nk'umunyamakuru undi ahita amwikundira kuva ubwo urukundo ruraganza muri bombi

Umukinnyi Migi yasuwe na Gisa Fausta aje kumubaza nk'umunyamakuru undi ahita amwikundira kuva ubwo urukundo ruraganza muri bombi

Nk’uko Mugiraneza Jean Baptiste yabitangarije Sunday Night, urukundo rwe na Gisa Fausta arukesha abanyamakuru bagize uruhare ngo babashe kumenyana, kuva ubwo bakaba barakundanye ndetse bagera no ku gitekerezo cyo kuba barushinga dore ko bateganyaga gukora ubukwe mu kwezi gushize kwa Kanama ariko ntibyaje gukunda kuko Mugiraneza Jean Baptiste yari afite imikino myinshi haba mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no mu ikipe ya APR FC abereye kapiteni.

Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi n'umukunzi we Gisa Fausta ukora amakuru y'imikino kuri Lemigo TV

Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi n'umukunzi we Gisa Fausta ukora amakuru y'imikino kuri Lemigo TV

Mugiraneza Jean Baptiste aha yari yagize isabukuru y'amavuko atungurwa n'umukunzi we Fausta

Mugiraneza Jean Baptiste aha yari yagize isabukuru y'amavuko atungurwa n'umukunzi we Fausta

Gisa Fausta; Umukunzi wa Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi

Gisa Fausta; Umukunzi wa Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi

Kugeza ubu Mugiraneza Jean Baptiste akomeje kwitegura ubukwe bwe n’umunyamakuru Gisa Fausta bugomba kuba mu mpera z’uyu mwaka n’ubwo batarabasha gufata neza itariki nyayo ariko Migi ashimangira ko ibyangombwa byose kugirango abe yakwibanira n’uyu mukunzi we byarangije kuboneka, igisigaye kikaba ari ugupanga neza uburyo bategura ibi birori byabo bidasanzwe.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David9 years ago
    Baraberanye ntawahenze undi umukobwa si mwiza numuhungu nuko murajyanye kbsa courage!
  • NIKOBIRI JEAN9 years ago
    David, kabisa uri umuhanga uzi kwitegereza.
  • cola9 years ago
    Ariko mana yajye David , ngo sibeza !!! ubwiza se buje bute? urambabaje wowe uzarongora ubwiza cyangwa se wowe usa ute?!!!!! waba wibwira ko wowe uri mwiza ariko wenda abakubona bandi basanga nawe utari mwiza.
  • Gaga9 years ago
    Ikinyabupfura please kuri David.
  • Grace mutavu9 years ago
    byahumiye ku mirari .mugani wa David baraberanye ntawahiriwe nibyo kwitwaza ngo ibirori byakataraboneka ntabyo mbonye aho gusa bazagire urugo ruhire
  • Karekezi9 years ago
    Ahubwo barasa neza neza wagira ngo ni mushiki wa Migi.
  • 9 years ago
    bro turiteguye kukujya inyuma tukagushyigikira courage
  • ishimwe rakim9 years ago
    Urukundo rega ruvujyisha benshi niba bakundanye ibyo nibintu bitabareba kbs.....ako buriya wanyereka ukuntu musa lol
  • alex9 years ago
    Muraberanye rwose pe! Mwese muri beza. Mbifurije ibyiza gusa.
  • 9 years ago
    nukuri mureke barongorane barakwiranye pe!
  • David9 years ago
    Yewe migi turamushyigikiye.
  • 9 years ago
    Ni,byiza
  • 9 years ago
    umugeni umuhabwa ni mana migi uwo nuwawe kabsa kandi imana izabane namwe.
  • 9 years ago
    niba atari amakuru amushakaho birakwiye imana nimara kubyemera
  • kwizera9 years ago
    migi mwifurije urugo rwiza kuko aritonda
  • TUYISENGE Alexis9 years ago
    Mbega ibinu binshimishijeweeeeeeeeeee! gusa mbifurije kuzagira urugo ruhire.
  • hirw9 years ago
    If u hart are raedy disaided for sure she is a mezzing
  • 8 years ago
    ni nt, benjamin.witonde sha batamukujyana haribigabo biba birekereje nkimbeba yamu..nshira umwana mumago musa





Inyarwanda BACKGROUND