Urukundo rugeze kure hagati y’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na Kapiteni wa APR FC; Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi, n’umunyamakuru w’imikino Gisa Fausta bamaze igihe bakundana, ndetse ubu bakaba bari no mu myiteguro yo kurushinga bakibanira nk’umugabo n’umugore.
Urukundo rw’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru n’umunyamakuru w’imikino Gisa Fausta ukora kuri Lemigo TV, intandaro yarwo yabaye akazi kabahuje ubwo uyu mukobwa ukora akazi k’itangazamakuru we n’undi munyamakuru mugenzi we Rene Pedro bajyaga gusura Mugiraneza Jean Baptiste mu rwego rw’akazi, gusa iki gihe uyu mukinnyi n’ubwo yasubizaga ibibazo yabazwaga n’abanyamakuru, umutima we wari wagiye kure yirebera ikimero n’imico ya Gisa Fausta, ari n’aho byaje guhera bakamenyana biruseho kugeza bakundanye.
Umukinnyi Migi yasuwe na Gisa Fausta aje kumubaza nk'umunyamakuru undi ahita amwikundira kuva ubwo urukundo ruraganza muri bombi
Nk’uko Mugiraneza Jean Baptiste yabitangarije Sunday Night, urukundo rwe na Gisa Fausta arukesha abanyamakuru bagize uruhare ngo babashe kumenyana, kuva ubwo bakaba barakundanye ndetse bagera no ku gitekerezo cyo kuba barushinga dore ko bateganyaga gukora ubukwe mu kwezi gushize kwa Kanama ariko ntibyaje gukunda kuko Mugiraneza Jean Baptiste yari afite imikino myinshi haba mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no mu ikipe ya APR FC abereye kapiteni.
Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi n'umukunzi we Gisa Fausta ukora amakuru y'imikino kuri Lemigo TV
Mugiraneza Jean Baptiste aha yari yagize isabukuru y'amavuko atungurwa n'umukunzi we Fausta
Gisa Fausta; Umukunzi wa Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi
Kugeza ubu Mugiraneza Jean Baptiste akomeje kwitegura ubukwe bwe n’umunyamakuru Gisa Fausta bugomba kuba mu mpera z’uyu mwaka n’ubwo batarabasha gufata neza itariki nyayo ariko Migi ashimangira ko ibyangombwa byose kugirango abe yakwibanira n’uyu mukunzi we byarangije kuboneka, igisigaye kikaba ari ugupanga neza uburyo bategura ibi birori byabo bidasanzwe.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO