Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman, ubu ari mu maboko ya Pariki aho akurikiranweho ibyaha bikurikira impanuka yabaye kuwa Kane tariki 31 Nyakanga 2014, akaba yarafunzwe na Polisi ariko nayo ikaza kumushyikiriza Pariki ngo imukurikirane ku byaha aregwa.
Ubwo inyarwanda.com yaganiraga n’umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, yadutangarije ko n’ubusanzwe uyu musore atigeze afungurwa ahubwo ngo yagiye hanze kugirango hakorwe imenyekanisha ry’impanuka yari yateje aribyo bizwi nka “Declaration” hanyuma ahita ashyikirizwa pariki ngo imukurikirane.
Riderman n'ubwo byari bizwi na benshi ko yafunguwe, amakuru y'ukuri ni uko yavuyemo bwacya agahita asubiramo
Uyu muvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutakano wo mu muhanda Sup. Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangaje icyo amategeko ateganya ndetse n’ingingo yahana Riderman. Aha yagize ati: “Ingingo y’158 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu ukomerekeje ku burangare abantu barenze umwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri Miliyoni imwe (1.000.000)”.
Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianney; umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda
Uretse ibi kandi, nk’uko uyu muvugizi aherutse kubidutangariza, Riderman ashobora no kwishyura ibyo yangije muri iyi mpanuka bitewe n’imiterere y’ubwishingizi yari afite, cyane ko kugeza ubu butaramenyekana. Mu gihe Riderman yaba yaraguze ubwishingizi buzwi ku izina rya Omnium (Tout risque) yakwishyurirwa ibyangijwe byose harimo n’imodoka ebyeri zitwara abagenzi; iyo mu bwoko bwa Coaster n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, ndetse n’imodoka ye yo mu bwoko bwa Benz yangiritse cyane bakayimwishyura kandi n’abantu bakomerekeyemo ubwishingizi bukabavuza.
Riderman ari mu maboko ya Pariki ngo aburanishwe ku byaha akurikiranweho
Mu gihe ariko uyu muhanzi yaba yari afite ubwishingizi busanzwe (Contre Tiers), kubera ko yatwaraga imodoka adafite uruhushya rwo gutwara (Permis de conduire) yakwishyura ibi byose byangijwe muri iyi mpanuka harimo imodoka ebyeri zangijwe ndetse akavuza n’abantu bakomeretse , kuko ubusanzwe ubu bwoko bw’ubwishingizi bwishyurira umuntu ibyo yangije mu mpanuka ariko mu gihe adafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga akaba yirwariza akariha byose.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO