RFL
Kigali

Umuhanzi Riderman ari muri gereza ndetse yamaze no gushyikirizwa parike

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/08/2014 18:03
25


Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman, ubu ari mu maboko ya Pariki aho akurikiranweho ibyaha bikurikira impanuka yabaye kuwa Kane tariki 31 Nyakanga 2014, akaba yarafunzwe na Polisi ariko nayo ikaza kumushyikiriza Pariki ngo imukurikirane ku byaha aregwa.



Ubwo inyarwanda.com yaganiraga n’umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, yadutangarije ko n’ubusanzwe uyu musore atigeze afungurwa ahubwo ngo yagiye hanze kugirango hakorwe imenyekanisha ry’impanuka yari yateje aribyo bizwi nka “Declaration” hanyuma ahita ashyikirizwa pariki ngo imukurikirane.

Riderman n'ubwo byari bizwi na benshi ko yafunguwe, amakuru y'ukuri ni uko yavuyemo bwacya agahita asubiramo

Riderman n'ubwo byari bizwi na benshi ko yafunguwe, amakuru y'ukuri ni uko yavuyemo bwacya agahita asubiramo

Uyu muvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutakano wo mu muhanda Sup. Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangaje icyo amategeko ateganya ndetse n’ingingo yahana Riderman. Aha yagize ati: “Ingingo y’158 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu ukomerekeje ku burangare abantu barenze umwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri Miliyoni imwe (1.000.000)”.

Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianney; umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianney; umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Uretse ibi kandi, nk’uko uyu muvugizi aherutse kubidutangariza, Riderman ashobora no kwishyura ibyo yangije muri iyi mpanuka bitewe n’imiterere y’ubwishingizi yari afite, cyane ko kugeza ubu butaramenyekana. Mu gihe Riderman yaba yaraguze ubwishingizi buzwi ku izina rya Omnium (Tout risque) yakwishyurirwa ibyangijwe byose harimo n’imodoka ebyeri zitwara abagenzi; iyo mu bwoko bwa Coaster n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, ndetse n’imodoka ye yo mu bwoko bwa Benz yangiritse cyane bakayimwishyura kandi n’abantu bakomerekeyemo ubwishingizi bukabavuza.

Riderman ari mu maboko ya Pariki ngo aburanishwe ku byaha akurikiranweho

Riderman ari mu maboko ya Pariki ngo aburanishwe ku byaha akurikiranweho

Mu gihe ariko uyu muhanzi yaba yari afite ubwishingizi busanzwe (Contre Tiers), kubera ko yatwaraga imodoka adafite uruhushya rwo gutwara (Permis de conduire) yakwishyura ibi byose byangijwe muri iyi mpanuka harimo imodoka ebyeri zangijwe ndetse akavuza n’abantu bakomeretse , kuko ubusanzwe ubu bwoko bw’ubwishingizi bwishyurira umuntu ibyo yangije mu mpanuka ariko mu gihe adafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga akaba yirwariza akariha byose.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MATIYASI9 years ago
    UWOMUTIPENIYIHANGANE NONEYABA AFUNGIYEHE
  • 9 years ago
    Mutubwire aho afungiye tubimenye mutubwire.?
  • Clemence9 years ago
    BIRABABAJE KABISA!!!
  • hm9 years ago
    Imana yoyonyine niyo izamufasha
  • hm9 years ago
    Imana yoyonyine niyo izamufasha
  • ndamusengera9 years ago
    Mana umva amasengesho yacu Riderman numuntu mwiza akunda abantu biriya nimpanuka nundiwese
  • drogba9 years ago
    Yesu we tabara Riderman icyo bihano biraremereye. Oya birakabije,arafungwa gutyo se hari umuntu yishe? muce inkoni ya kibyeyi mwimuzimya.
  • xxxxx9 years ago
    ariko umwaka hari umuntu yishe? ko mbere mwari mwavuze amezi abiri bibaye umwaka gte? ni impanuka nkizindi mwimufatariho furi kuko ari umurapperi....RIDERMAN NAFUNGURWEEEE
  • 9 years ago
    Ibyo bibaho ariko nukwihangana ntakundi byagenda gusa aba fans be turamuzirikana.
  • 9 years ago
    drogba we ntasoni ngo ntamuntu yishe?wabonye ibyo yanjyije,abakomeretse?tujye duha agaciro amategeko icyo avuga!
  • kagame richard9 years ago
    IMANA ibane nawe
  • ange9 years ago
    mbega akumiro.uwomukobwa barikumwe yaramukasiriye kweli
  • lilycool9 years ago
    imana ntiyabyemera.reka dutegereze ikyo ikora.
  • igisumizi gasana9 years ago
    fuck you mwese bamufungure vuba
  • 9 years ago
    yara imana niy ibiz ark azavam 2 Gd help u
  • hirwa asciel9 years ago
    umuhanzi wacu mubisumizi twifatanije nawe.kdi turi nkinkuba.!
  • 9 years ago
    nabanze arye agasheni nibwo azamenya ko kwamamara atarikintu
  • Mugisha Didier9 years ago
    igisumizi kirambabaje ariko ntakundi gs ajyirirwe imba bazi. kuko ntawe bitabaho.
  • Robert9 years ago
    Imana ikomeze imugende imbere,kuko ndabona ariyo yo kumutabara!!!
  • igisumizi xxxx9 years ago
    What hell is dat none c umwaka yakoz genocide ?? gus Riderman tukurinyuma turikugusengera bizacamo we hope god knows who u are gusa keep calm god is with u ibisumizi So sorry twihangan





Inyarwanda BACKGROUND