RFL
Kigali

Umuhanzi Ray Quasar aragira inama abahanzi bagenzi be bakizamuka-VIDEO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/10/2014 15:00
2


Rugema Alafat uzwi ku izina ry’ubuhanzi bwa Ray Quasar avuga ko nubwo byamugoye kuzamuka ari gushyira imbaraga nyinshi muri muzika ye akaba ashaka kuyigeza ku rwego rushimishije.



Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya Impano  afatanyije na Asher Junior yadutangarije ko kuri ubu aribwo agiye gukora umuziki ashyizemo imbaraga. Yagize ati “ Mbere nakoreraga mu itsinda ariko kuri ubu ndi gushyira imbaraga nyinshi muri muzika yanjye kugiti cyanjye. Nkaba nshaka kurangiza album yanjye ndi gutegura.

Ray Quasar

Ray Quasar avuga ko yatangiye umuziki muri 2003. Muri icyo gihe akaba yararirimbaga mu itsinda rya Red G . Yibandaga cyane ku njyana ya Hip Hop ariko akayivanga na Rnb.  Kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo 3 zifite n’amashusho yazo . Izo ndirimbo ni Inkoyoyo ari nayo yatangiriyeho, Aherutse gukorana na mugenzi we w’umuraperi Ama G The Black ndetse n’ Impano ari nayo aheruka gukora.

Ray Quasar atangaza ko kugeza ubu ikimugora ari ukubona promosiyo y’ibihanagano bye kugira ngo bibashe kumenyekana kurushaho ariko agashimangira ko atazigera acika intege.  Ikimuraje inshinga akaba ari ugukora ibihangano bye bikajya ahagaragara akamenyekana mu Rwanda akazabona gukurikizaho akarere ka Afrika y’Iburasirazuba. Inzu itunganya umuziki ya Switch entertainment ibarizwa Sonatubes niyo iri gufasha uyu muhanzi gukora ibihangano bye.

REBA VIDEO Y'INDIRIMBO YE YISE "IMPANO" AFATANYIJE N'UMURAPERI ASHER JUNO

Umwihariko wa Ray Quasar ni uko muzika ye ayifatanya no kwikorera amashusho. Yagize ati “ Gukora video birahenda. Mbere byarangoraga kuba nabasha gukora amashusho y’indirimbo zanjye kandi aho isi igeze ubu  kuririmba indirimbo ntuyikorere amashusho nta gaciro uba uyihaye .Nyuma naje kwiga video  production kugeza ubu indirimbo zanjye z’amashusho nzigiramo uruhare runini.”

Ray Quasar akaba yagize n’ubutumwa agenera bagenzi be b’abahanzi bakizamuka  agira ati “ Abahanzi bakizamuka ntibakwiriye gucika intege. Bagomba kwiyizera ko hari icyo babasha gukora . icyo ushaka kuba uragiharanira. Gukora cyane kandi ugakora muzika uyikunze byanze bikunze bigira umusaruro. Nidukunda iby’iwacu tugakorana imbaraga nyinshi tuzabigeraho.”

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • minega patrick9 years ago
    Ray Q komereza aho kabisa imana izagufashe uri umuntu wumugabo
  • Amanda9 years ago
    Jay Q ndamukunda,big up





Inyarwanda BACKGROUND