Umuhanzi Mugabo Jean Paul uzwi ku izina rya Masho Mampa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali nyuma yo gufatwa mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nzeri 2014 azira ubujura bukoresheje imbaraga, nyuma y’aho yari afatiwe na Polisi ku Kimihurura yambura umumotari ku ngufu.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Sup. Modeste Mbabazi, atangaza ko uyu muhanzi ubu ari mu maboko ya Polisi ndetse bagiye no kumukorera idosiye ku cyaha cy’ubujura bukoresheje imbaraga, iki cyaha akaba agikurikiranweho nyuma yo gufatwa agundagurana n’umumotari ashaka kumwambura, Polisi ikaba yemeza ko Masho Mampa yashoboraga kwambura uyu mumotari amafaranga ndetse na moto yari atwaye.
Masho Mampa yongeye gufungwa azira icyaha cy'ubujura
Si ubwa mbere uyu muhanzi mu njyana ya Hip Hop agaragayeho ibikorwa nk’ibi by’urugomo ndetse na gereza kuri we si ikintu gishya, kuko mu mwaka wa 2011 ari bwo yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ibiri muri gereza nkuru ya Kigali bakunze kwita 1930, icyo gihe nabwo akaba yari amazemo imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura.
Uyu muraperi akunze gufungwa kenshi kubera ibyaha by'ubujura n'urugomo
Masho Mampa kandi tariki 15 Werurwe 2014 nabwo yatawe muri yombi afungwa akurikiranweho icyaha cy’ubujura bw’amadolari yari yibwe ahitwa mu Migina mu mujyi wa Kigali hafi ya Sitade Amahoro, uretse ibyaha by’ubujura kandi akaba yaragiye afungwa kenshi azira ibyaha birimo urugomo, harimo n’igihe yigeze gukubita umupolisi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO