RFL
Kigali

Umuhanzi M-Twice yiyemeje kumenyekanisha muzika nyarwanda muri Amerika - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/08/2014 10:16
1


Umuhanzi w’umunyarwanda witwa M-Twice uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arizona yatangiye urugamba rwo kwamamaza injyana ya Hip Hop nyarwanda y’igihe tugezemo (new school), aho ashaka gukora cyane akamenyekanisha Rap nyarwanda mu mahanga.



Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com ubwo yadushyikirizaga amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Umwami” ari nayo ndirimbo afite kugeza ubu, yadutangarije ko yatangiye kwinjira mu bijyanye na muzika muri 2009 ubwo yari akiri mu Rwanda ariko we n’ababyeyi be bahita bajya muri Amerika bibanza kumugora kuko yari atarahanamenyera.

Umuhanzi M-Twice ukorera muzika ye muri Amerika

Umuhanzi M-Twice ukorera muzika ye muri Amerika

Uyu muhanzi ubu yagarutse mu ruhando rwa muzika aho ashaka gukora cyane ndetse akaba yaratangiye no gutekereza kuba yazashyira hanze album ye mu mwaka utaha, ibyo bikaba bimusaba gukora cyane no gushyira imbaraga mu bihangano bye ngo azarusheho gushimisha abakunzi n’abafana be nk’uko yabyiyemeje.

Iyi ndirimbo yayikorewe n’umu producer w’umunyarwanda uba muri Amerika uzwi ku izina rya Licklick, M-Twice ku giti cye akaba yarashimishijwe n’uburyo abantu bakunze iyi ndirimbo ye kandi ari iya mbere abashije gushyira ahagaragara, ibi bikaba bimuha icyizere ko azagera kure muri muzika ye.

REBA HANO VIDEO Y'INDIRIMBO UMWAMI YA M-TWICE:

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jyp munynz9 years ago
    M twice !!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND